Digiqole ad

Amagambo yakoreshwaga mu mukino w’amabiye (bille)

Mu gihe cy’impeshyi nk’iki, abana ku mbuga iyo babonye akaruhuko usanga bakina amabiye, hari yewe n’abakuze ubu bakibuka uyu mukino ukinwa cyane n’abana b’ikigero cy’imyaka kuva ku 6 kugeza kuri 15 gutyo.

Amabiye nk'aya bayitaga "Iminyange'
Amabiye nk’aya bayitaga “Iminyange’

Nta mukino rero ngo utagira amategeko yawo ndetse urebye n’ururimi rwayo, amabille nayo yagiraga cyangwa aracyagira amagambo yayo, ahanini usanga bitewe n’agace k’igihugu.

Aya ni amwe mu magambo wasangaga akoreshwa cyangwa agikoreshwa n’abayakina (ga):

Dogoma : Ni uburyo bakinamo biye baciye urukiramende (rectangle) cyangwa mpande eshatu (triangle) bagapangamo biye.

Tombo : ni ubundi buryo bakinamo biye bacukuye akobo.

Kumustari: Ku murongo muteraho biye uwa mbere akaba ari uwawegeje biye kurusha abandi, umurongo uba uri nko muri metero 4 cyangwa 5

Kurasa/gupima : ni ugutera biye.

Subi : ni igihe urashe biye, imwe igahagarara ku murongo wa dogoma cyangwa zose zikagumamo.

Kole : ni uguhushura kuri biye warasaga.

Pate : ni intera utera ukoresheje ikiganza.

Ponyo : ni igihe urashe biye ikaguponyoka (ikagucika), abandi babyita Huli.

Kabyindi : Kurasira biye ku gataka wakusanije.

Dondi : Kurasa biye uhagaze.

Kunyereza : kurasa biye buhoro imeze nk’iyikaraga.

Contire/konturu : ni igihe ugiye kurasira biye mu ruhande udashaka ukajya mu rundi ruhande ariko umwanya wari urimo ukaguma ari umwe.

Dondi zeru : kugira amanota arengeje kuyo mwemeranyije ugahita utangirira kuri zeru.

Ipinda: Amabiye menshi umuntu yariye igihe kinini akajya ayatwara kenshi na kenshi mu isogisi atacyambara. Iyo yajyaga gukina n’abandi bakabona iryo ‘pinda’ babaga bazi ko ari umuhanga cyane mu kurasa biye.

Pa byose : ni iyo ntakintu na kimwe wemerewe gukora mu mukino.

Suru: Igihe uriye biye ebyiri icya rimwe muri dogoma ariko wakoze ikosa bikaba ngombwa ko imwe uyiha undi.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • DUZE mwarayibagiwe!

  • uzi bike kabisa ubwose Inato,Isosi,sampe,ibitumbwe….byo ntibyabagamo

  • Danjer: kurasa buye ugahaze, hakabaho Byose na pa BYose, kontire kugirango umurasire aheza, naho ubundi hakabaho no kugenda Isoso,Touche ku mwobo,na Bipuru muri dogoma!!hahah

  • Wapi muribeshye ahantu habiri Dondi (bikoreshwa gusa hakinwa umwobo)bivuze kugenda utera bille buhoro buhoro ushaka kuyigeza ahantu heza ngo uze kuyitera kure! Dondi zeru bivugwa n’uwo muri gukina ashaka kukubuza ko kwakundi utera bille inshuro nyinshi bitaza kubara!

  • Wibagiwe ko biye yitwaga nanone IGORORI.
    pamunori naryo ryari ijambo ryakoreshwaga
    kurasa magore na byo byarakoreshwaga.

  • utu tuntu nanjye ndatwibutse nta kinshekeje nka kabyindi!

  • Cyokora muransekeje gusaaaa, ndabyibuka nubu nkisetsa kabisa! murakoze cyanee kutwibutsa utuntu twa kera nkutu. big up

  • Twarayikinnye amavi amera nk’ay’ihene!!!!Kdi twarazibumbiraga mu mashashi cg ibiporoporo by’ikaramu!Murakoze kutwibutsa kahise!!!!!!!!!!

  • Bille zigishaga abana kubara ariko zigatera amaga!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • MURANYIBUKIJE NKIGIHE MWAKINAGA YAKURYA AKONGERA AKAKUGURIZA.Cg AKAGUHA INATO Y’UTUBILLE TUBIRI YAKURYA AKAKONGERA ISOSI Y’AKABILLE KAMWE YAKARYA UGASIGARA WIMYIZA IMOSO.MURAKOZE KUTWIBUTSA IBYO TWANYUZEMO MURABANTU BA BAGABO.

  • Pas mal,kugitatira,Apres,Avant,Bi pour

  • Muri abantu b’abagabo cyane kutwibutsa ibya bille, burya hari naho babyitaga guceba (gukina bille), bille kanndi hari ababyitanga impoma (bille ibumbye mucyondo)hari nabakinisha ibyo bitaga amaresho (bille z’ibyuma biba mungasire z’ikaraga amapine cg moteri runaka).
    Aha mwibagiwe Pamitoro, mitoro ni gihe washoboraga gutera bille uhagaze igihe bille yawe yabaga yagiye kure y’uwo ushaka kurasa, pamitoro ni igihe uwo mukinana abikubwiye ubwo icyogihe wagombaga gukina bisanzwe udahagaze.
    Ubushakashatsi nakoze nasanze abakinaga bille neza 99% byabo iyo bajyaga mu gisirikare bavagamo abasirikare b’abahanga cyane mu kumasha (champ de tire).

    Nimukenera ubwo bushakashatsi bwanjye muzambwire nzabubagezaho

    • Ewana genda Rutete warayakinnye! Amavi yawe umenya nubu akiriho ibisigisigi rwose, urayazi pe!
      Gusa uzanshake dushete twongere twiyibutse nubwo ubu ngirango nawe ukuzemo nkanjye!
      Amabille yararyohaga cyane!

    • Byashoboka uziko nagezeyo twajya kurasa abandi gufunga ijisho rimwe bikanga ge byarukurebaho kdi bille ge iyo bambonaga barangaga kuko nahitaga mbarya nkabarangiza

    • Rutete!nsanze ibyo uvuze aribyo!abo twakinanye bagiye mugisirikare hafi ya bosee barabyemeza ko kumasha babikora neza!

  • mwibagiwe dabani: kwari ukurasa biye ebyiri cyangwa izirenzeho icyarimwe

  • bille nini ku gisenyi twayitaga mandobe

  • iyi nkuru yanshimishije cyane yanyibukije ibihe bya kera by the way biye zararyohaga sana twarekaga no kurya kurya tukikinira biye mwibagiwe ibyo twitaga ikiyokwe yabaga ari umuntu uzi kuarasa biye cyane abandi batinyaga gukina nawe ngo atazibamaraho ibyo twitaga gukokora.
    ikindi mwibagiwe ni ugutanga ikisi umuntu wabaga yabaye uwa mbere ku murongo yabaga uburyo mugomba kurenguramo mwese

  • apuuuu ntabyanyu ntazo mwakinnye pe ubuse
    1:bipuru
    2:triple bipuru
    3:gucuna………gusa tx alot

  • Yooo.. umuseke murakoooozeeee rwose nari narabyibagiwe! NSOMYE AYAMAGAMBO mpita nibona nkina kera!Mukomereze aho muge mutwibutsa byinshi kandi ni byiza kuko ni amateka!

  • mirotre(mur autre)

  • mwibagiwe nteba

  • Bille oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!

  • haaa!! iki bille kinini twacyitaga MANDOBE uwabaga agifite twagisheteraga bille 02 ntoya,kandi cyarahendaga kuko cyo cyaguraga venti.

  • Mwibagiwe Kugashetera ,kuyijogora Biye Ni Twayitaga Ikidumbwe Mwakooozeee Cyane Pe Munyibukije Bamena Agahanga Dupfa Biye Ni Kashe Banteye Nkurwibutso.

Comments are closed.

en_USEnglish