Amagambo akoreshwa ku nka (inka) no ku mata
Kubera agaciro Abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubwami bwa kera ndetse n’umwami ; hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.
Reka twibukiranye amagambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’aba kera ntaho kagiye.
Ayo magambo yakoreshwaga ku Mata ni aya akurikira :
Amata yiriwe : Amirire
Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu
Amata yaraye ataravura : Umubanji
Amata yavuze : Ikivuguto
Amata y’Inka yimye : Amasitu
Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi
Icyo bakamiramo : Icyansi
Icyo banyweramo Amata : Inkongoro
Icyo bacundiramo amata : Igisabo
Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro
Icyo bavurugisha Amata : Umutozo
Gukura amavuta mu mata : Kwavura
Gukamisha amaboko yombi: Kuvuruganya
Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro
Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira
kumena Amata utabishaka : Kuyabogora
Amata yakuwemo amavuta : Amacunda
Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo
Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make.
Amwe mu yakoreshwaga ku nka ni aya akurikira :
Inzu y’Inka : Ikiraro
Inzu y’Inyana : Uruhongore
Ikiziriko cy’Inka :Injishi
Kuzirika Inka :Kujisha Inka
Gutangira Gukama cyangwa kureka inyana ikonka : Kwinikiza
Kurangiza Gukama : Guhumuza
Inka itagikamwa : Inka yatetse
Ibyo Inka yituma : Amase
Ikirundo cy’amase:Icukiro
Amase yumye: Igisheshe
Inkari z’inka : Amaganga
Kotesha inka : Gucanira Inka
Gutwita kw’Inka : Guhaka cg gufata
Kurongorwa kw’inka : Kwima
Inka ntirya :irarisha
Ubwatsi Inka ziraramo : Icyarire
Kujya kurisha : Kwahuka
Kujyana inka kunywa amazi : Gushora
Gukura amase y’inka mu rugo : Gukuka
Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi
Inka yabuze urubyaro : Ingumba
Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo
Kujyana inka kwima : Kubangurira
Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira
Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha
Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese
Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)
Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano
Ibihamagazo by’inka :Amazina yazo
Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo
Guha umuntu inka : Kumugabira
Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano
Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana
Inyana ikivuka : Umutavu
Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira
Aho inka zibyagira : ku Ibuga
Guca inka ibere : Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere : Gusarika
Utubere tudakamwa : Indorerezi
Kuzijyana ku ibumbiro :Gushora
Guhanagura inka : Kuzihonora
Guta umuziha kwazo : Gufuma
Kwenda kwima zitararinda : Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera : Kuzidahirira
Kubura amazi kwazo :Kurumanga
Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu Abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi , tunirinda ko hazagira uwo bongera kubaza ngo :’ese amata aturuka he ?”ngo asubize ngo : “Amata aturuka ku igare”.
Uwaba afite n’andi tutavuze yatwandikira akayatwoherereza kugirango dukomeze kungurana ibitekerezo no guhugurana biganisha mu gusigasira umuco ndetse n’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kuko ariyo nkingi ya mbere y’umuco wacu wa Kinyarwanda. Nahubutaha tuganira ku magambo yakoreshwaga ku Mwami ndetse no ku Ngoma nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bwo ku Ngoma ya Cyami.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
Muraho.Nagirango mbunganire.Ingumba:Inka yabyaye rimwe ikarekeraho ntiyongere kubyara. Naho inka itarabyaye narimwe yitwa”urubereri”
Akimana we, wari ugerageje ariko nawe reka ngukosoreho gato. ntibavuga urubereri, bavuga Imberera. uvuze urubereri waba uhinduye ntera y’izina inka (ntera ya 9/10). aha nibutse ko n ihinduka m iyo ibanziraza “b”.
nkosore umwanditse. kumena amata ubishaka byabyita kuyabyarira. mukomereze aho.
ikimasa gifite ibya rimwe, bakita inyamuno. naho inka yanze kwima burundu hari aho bayita isave. ubwoya bwo ku murizo winka babwita ubushenzi.gukurura babyaza babyita kuvutira. indirimbo zinka bazita amahamba.
See
Kuri JB kereka niba ari ko mubyita aho uvuka ariko ubundi mu kinyarwanda kitavangiyeni …ni URUBERERI…wijya mu bya ntera…uwo ni umwihariko w’ururimi…ndetse no kumena amata ubishaka ibyavuzwe ni byo biri ukuri…Ndabona aho uvuka mufite andi mazina ariko ayanditswe ni yo mazina nyayo…Imana ikwishimire mu kutubwira ayo mu karere kawe .
Comments are closed.