Digiqole ad

AmaG mu ndirimbo nshya ati "Umuntu ni mubi, yakoze amabara muri Edeni, yishe Yesu"

 AmaG mu ndirimbo nshya ati "Umuntu ni mubi, yakoze amabara muri Edeni, yishe Yesu"

Umuraperi Amag The Black yasohoye indirimbo nshya yise “Umuntu” agaruka ku bubi bw’abantu batitaye ku mubano, umunezeraa mwasangiye cyangwa akazi wamukoreye.

Amag the Black ni umwe mu bahanzi bakunze kwandika amagambo akomeye mu ndirimbo zabo.
Amag the Black ni umwe mu bahanzi bakunze kwandika amagambo akomeye mu ndirimbo zabo.

AmaG ni umwe mu bahanzi bakunze gukora indirimbo z’umwihariko cyane mu magambo aba azigize. Iyi ndirimbo ye nshya nayo irimo amagambo akomeye kandi iririmbitse mu buryo bwa ‘Rap’ bugezweho mu rubyiruko.
Muri iyo ndirimbo nshya AmaG agira ati ‘Umuntu aseka inyuma kandi imbere arira. Bamwe bazagukoresha babibona ko uvunika numwishyuza yende no kukunoba. Umuntu ni mubi, umuntu wakoze amabara muri Edeni, umuntu wishe Yesu,…” n’ ibindi byinshi.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, uyu muhanzi yavuze ko ajya gukora iyi ndirimbo yari yabanje kureba mu bantu batandukanye akabona ko hari byinshi biba bibahishemo agomba kuvugaho.
Ati “Ni indirimbo isobanura umuntu, burya abantu turi babi cyane dukora amabara menshi ariko uko mbikeka wasanga ari inda ibitera gusa ntabwo umuntu ari inyama n’amaraso, gusa ahubwo ni ikimwihishemo.”
AmaG ngo iyi ndirimbo yayikoze ashaka kubwira abantu bahemuka ndetse anaburira abahemukirwa.
Ati “Burya nihagira uguhemukira ntibizagutungure kuko abantu niko twabaye turi ba bihemu.”
We ngo icyo yari agamije ni ukugira ngo abantu barebe uko babana mu mahoro mu buryo bwo kwirinda kubangamirana.
By’umwihariko AmaG ati “Iyi nayikoreye abafana banjye ahanini uzahemukirwa azajye atura aka karirimbo uwamuhemukiye kuko nayikoze nitonze kuko nabanje gukora ubushakashatsi mu bantu mbona uko bameze.”
https://www.youtube.com/watch?v=44RUzf_ZJe0
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nanjye ndamushyigikiye. Umuntu ni we nyamaswa mbi.

  • Dear Amag,
    Totally agree, to be honest you’re ma man, Keep it up big bro.

  • Uyu niwe muraperi wa kabiri nyuma ya Diplomat mu kwigisha. Abandi ni za didirirididi!!!

  • much respect ahbw kuri the black

  • hhhhhhhhhhhh iyi niyo njiji mbonye iruta injiji nabonye ngo umuntu yishe yesu? bambwiciyehe c? amag ngaho mbwira ahantu Simon mukerere wahawe umusaraba wayesu aho yaqusubirije yesu? Ubwo waba ubaye umunyambwenye naho kumvana ibintu poul ngo yesu yabambwe nawe ugata nibyo wambayengo yesu yarishwe,HHH
    Baza abazi ibya yesu ubune kuba umuhamya wibinyoma.urababaje hamwe nizindi jiji nkawe.

  • Uyu wiyise K C , yewe nawe ngo ubwo uravuze ngo uzukuri!Niba Yesu utamwemera murekere abamwemera kuko bazi icyo yabakoreye! Ngo Simon!!! Gusa nziko uwigira umuhanga abariwe njiji yanyuma! Amag twigishe kandi uzite kucyo Yesu yadukoreye kuko sumuntu nkatwe!

Comments are closed.

en_USEnglish