Digiqole ad

Amafoto y’umurambo wa Michael Jackson yerekana ko atari ameze nabi cyane

Mu rubanza ruregwamo Dr Conrad Murray, wari umuganga wihariye wa nyakwigendera Michael Jackson, kuri uyu wa kabiri, herekanywe amafoto y’umurambo wa Jackson agaragaza ko ngo atari ameze nabi mu gihe yitabaga Imana mu 2009 nkuko Dr Conrad we yabyemezaga.

Umurambo wa MJ mu gihe cya Autopsy, Umubiri we ntabwo wari umeze nabi nkuko byavugwaga
Umurambo wa MJ mu gihe cya Autopsy, Umubiri we ntabwo wari umeze nabi nkuko byavugwaga

Dr Christopher Rogers, impuguke mu bitaro by’i Los Angeles yemeje ko umubiri wa Jackson ugaragaza ko atari ameze nabi mu gihe yapfaga.

Mu gihe mu rukiko herekanwaga amafoto y’umurambo w’uriya muririmbyi w’icyamamare, nyina umubyara, Katherine, wari waje muri uru rubanza, yasabye ko asohoka mbere y’uko ayo mafoto y’umuhungu we, yambaye ubusa yafashwe  hakorwa Autopsy, yerekanwa.

Dr Conrad,58, kandi arashinjwa gushinyagurira abana ba Michael Jackson ubwo yahitaga areka bakinjira mu cyumba se yari amaze gupfiramo. Nyamara Dr Murray Conrad we, akemeza ko nyuma y’urupfu rwa Jackson, abana be, barimo Paris mukuru, barize cyane basaba kubona se. Maze uyu muganga akavugana n’abandi bari aho bakemeza ko aba bana bakwinjira bakareba umurambo wa  se agipfa.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Jackson, Dr Conrad arashinjwa kumutera imiti myinshi, dore ko amafoto yerekanywe agaragaza ko ku mavi no ku maboko ya Jackson hariho ibimenyetso bigaragaza ko yatewe inshinge nyinshi iminsi mike mbere y’urupfu rwe.

Ku kaboko ke hariho ibimenyetso ko yatewe inshinge nyinshi
Ku kaboko ke hariho ibimenyetso ko yatewe inshinge nyinshi
Abana ba Michael Jackson mu gitaramo cyo kwibuka se muri Pays de Galles
Abana ba Michael Jackson mu gitaramo cyo kwibuka se muri Pays de Galles

Murray we akavuga ko izo nshinge yazimuteye kuko Jackson yamwinginze ngo nibura amufashe gusinzira, dore ko yari amaze amasaha umunani yananiwe gusinzira mbere gato y’urupfu rwe.

Dr Murray arashinjwa kandi uburangare mu rupfu rwa Jackson, dore ko iminota ibiri mbere y’urupfu rwe, Dr Murray ngo yari kuri Telephone avugana n’umukobwa bakundana, maze yayivaho agasanga Jackson mu cyumba cye ari gusamba.

Mu bindi Dr Murray avuga ko byishe Michael Jackson avuga ko harimo indwara ziturutse ku mirire mibi. Avuga ko Jackson yamwibwiriraga ko atigeze arya neza akiri muto, nyina ngo yahoraga amukubitira kurya kuko atabikundaga, yanarya ngo akirira umuceri n’inkoko gusa. Ibi ngo biri mu byamuteye kurwara amaso bikomeye, dore ko yapfuye atakibona.

Urupfu rwa Jackson kandi ngo rwanabazwa muganga w’indwara z’umubiri witwa Dr Arnold Klein, kuko ngo uko Jackson yavaga kuri clinic y’uyu mugabo yabwiraga Dr Murray ko yumva ameze nabi. Bityo uyu muganga Dr Murray adakwiye kubazwa iby’urupfu rwa Jackson nyamara hari impamvu nyinshi zatumye apfa vuba.

Iburanisha rikaba rikomeje mu Rukiko Rukuru rwa Los Angeles

UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Imana imwakire mu bayo.

  • GOD BLESS HIS SOUL.

  • muge mukomeza kutugezaho umuziwiwe kuko na bataribamuzi bamumenye

Comments are closed.

en_USEnglish