Amafoto y’ukwezi kwa buki kwa Princess Diana atari yarabonywe
Aya mafoto arerekana igikomangoma Diana n’umugabo we yari amaze gushakana, Prince Charles, bishimana n’abo bari kumwe mu nyanja bishimana mu kwezi kwa buki.
Bombi bari bagiye mu nyanja mu bwato bwa cyami bwitwa Britania, aho ndetse bari kumwe n’abantu bagera ku 100, harimo abashinzwe ibintu bitandukanye, umutekano, kubatekera, kubashimisha n’ibindi
Terry Smith, ubu afite imyaka 67, nawe wari muri ubu bwato, ari nawe wagaragaje aya mafoto, yavuze ko Diana, wari ufite imyaka 20 icyo gihe, yakundaga guseka cyane no kureba abamusetsa, agakunda kureba umukino wa Hockey ari nabyo babakoreraga cyane muri.
Princess Diana kandi ngo yariyoroshyaga cyane kuko iyo abo baja be bajyaga mu nyanja koga, nawe yasimbukiraga mu mazi bakogana bakishimana.
Aya mafoto yafashwe mu 1981 nyuma y’ubukwe bwa Diana Frances Spincer n’igikombangoma Charles cya Wales, ari naho uyu mukobwa yahise aba igikomangoma cya Wales nawe.
Aya mafoto uyu musaza Terry Smith yayatanze kuri BBC1, aho zabariwe agaciro k’amapound 800 (hafi 800 000 000 FRW), umuzingo wazo ukaza kwerekanwa kuri BBC1 mu Ubwongereza kuri uyu wa gatandatu.
Nyuma yo kutumvikana biturutse ku magambo Diana yatangarije Panorama, Ikiganiro cya BBC mu 1995, Umwamikazi w’Ubwongereza yaje kubasaba gutana bombi, maze byemezwa ko Princess Diana atanye na Prince Charles tariki 28 Kanama 1996.
Princess Diana yitabye Imana tariki 31 Kanama 1997 nyuma yo gukomereka bikomeye mu mpanuka yabereye i Paris igahita inahitana umusore bakundanaga Dodi Fayed n’umushoferi wabo Henri Paul.
Abahungu babiri Diana yasize, Princes William na Harry, ubu ni ibikomerezwa mu muryango w’ubwami mu Ubwongereza. Prince William akaba aherutse nawe kurongora Kate Middlestone, ubukwe bwavuzwe cyane ku isi yose.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
very good
ni ubwambere ngeze kurubuga rwanyu biranshimishije nsanzeho amakuru meza nzanjya mbasura dukomeze kungurana ibitekererzo
Urakoze cyane, kandi urakaza neza rwose, ibitekerezo byawe bitegerejwe na benshi.
wow its good to enjoy life when u r still young
Comments are closed.