Digiqole ad

Amafoto: Whitney Houston akiri muto yashakaga kwibera umu ‘Model’

Mu gihe amafoto yanyuma ya Whitney Houston ari ay’ibihe bibi yarimo, hagaragajwe amafoto ye ashimishije kuyabona akiri umukobwa w’umwangavu.

Ni mu 1981, Whitney Houston bamufataga amafoto yo gushyira muri Magazine nk'umu 'Model'
Ni mu 1981, Whitney Houston bamufataga amafoto yo gushyira muri Magazine nk'umu 'Model'

Iki gihe yari ataramenyekana, ntiyari ashishikajwe no kuririmba mu kiriziya na Nyina Cissy , ahubwo kwibera umwe mu bamamaza imyambaro igezweho ‘model’

Amwe muri aya mafoto yagaragajwe, Houston ngo yari agitangira kwamamaza imyambaro mu kinyamakuru kitwa Seventeen Magazine, hari mu 1981.

Uyu mukobwa mwiza iki gihe ku myaka 18, Diane Forden wakoreraga iriya Magasine mu gufata amashusho y’aba bakobwa bato, avuga ko yishimiye gukorana na Whitney Houston igihe yari akiri muto.

Avuga ko mu gihe bakoranaga Whitney yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, bose ngo baramukundaga cyane kuko yari umukobwa mwiza cyane w’urugwiro ku buryo ngo buri foto babonaga imubereye.

Nyuma y’imyaka ibiri akora ibyo kwamamaza imyenda, yasinye amasezerano n’inzu ikora muzika ya ‘Arista’ ahita asohora Album ye yambere. Mu 1985 yagurishije ‘copy’ miliyoni 25 za Album ye ku Isi. Ibyo kwamamara no kuririmba by’umwuga bitangira ubwo. Kugeza yitabye Imana tariki 11 Gashyantare uyu mwaka ku myaka 48 gusa.

Akiri umukobwa w'umwangavu
Akiri umukobwa w'umwangavu
Ku mucanga yamamaza imyambaro yo ku mazi
Ku mucanga yamamaza imyambaro yo ku mazi
Yari umukobwa w'urugwiro
Yari umukobwa w'urugwiro
Whitney hagati yamamaza imyambaro yo ku mazi na bagenzi be
"Whitney (hagati) bagenzi be baramukundaga cyane" - Diane Forden
Yari umukobwa w'igikundiro
Yari umukobwa w'igikundiro
Iminsi yaricumye. Amasaha 48 mbere yo kwitaba Imana
Iminsi yaricumye. Amasaha 48 mbere yo kwitaba Imana

Source:TMZ

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IMANA imuhe iruhuko ridashira twamukundaga

  • TWIZWREA TUDASHIDIKANYA YUKO
    IMANA YAKWAKIYE RWOSEE…
    Que DIEU Bennissez ta famille. AMEN!

    • Ah Bon!

      Really?

  • Nikoko yishwe ni ibiyobyabwenge?mubyukuri yarambabaje ariko ndashaka kumenya icyaba cyaramwishe

  • ariko gusaza ni bibi kweri. urabona ukuntu yari yarahindutse!!Imana ishimwe yo izadukuriraho gusaza mu minsi iri imbere.

  • yari mwiza disi!agira nurugwiro imana ikwakire

  • May your soul rest in peace!you will always be in our heart.

  • Sha yarateye amabengeza disi

  • mu kubyiruka kwe yari ameze neza cyane iyo ajya kwirinda ibiyobyabwenge rwose ntacyo yari kuba. ariko ko ngirango umuntu anywa ibiyobyabwenge kubera ibibazo byamurenze cg amateka yubuzima bwe amutoneka, Whitney BIGARAGARA ko yabyirutse mu buzima bwiza ahubwo ibiyobyabwenge yabitewe n’umurengwe. Imana imwakire mu bayo ititaye ku makosa yakoze twamukundaga tumwifurije ijuru.

  • burya iminsi koko ni mibi yari yarabaye urwirungu

  • R.I.P HU

  • Uyu mukobwa yari mwiza weeee! yari mwiza Mukarukundo weeee!

  • yaragifite tu papapapapapaa

  • The stars bafata ibiyobyabwenge,n’iyo bitabahitanye bahitanwa n’ingaruka zabyo ziri indirect, nka Michael, Amy, Marylin,Presley, etc. Ariko kuki les stars babikunda?

  • your voice was great may your soul rest in peace

Comments are closed.

en_USEnglish