Amafoto: Whitney Houston akiri muto yashakaga kwibera umu ‘Model’
Mu gihe amafoto yanyuma ya Whitney Houston ari ay’ibihe bibi yarimo, hagaragajwe amafoto ye ashimishije kuyabona akiri umukobwa w’umwangavu.
Iki gihe yari ataramenyekana, ntiyari ashishikajwe no kuririmba mu kiriziya na Nyina Cissy , ahubwo kwibera umwe mu bamamaza imyambaro igezweho ‘model’
Amwe muri aya mafoto yagaragajwe, Houston ngo yari agitangira kwamamaza imyambaro mu kinyamakuru kitwa Seventeen Magazine, hari mu 1981.
Uyu mukobwa mwiza iki gihe ku myaka 18, Diane Forden wakoreraga iriya Magasine mu gufata amashusho y’aba bakobwa bato, avuga ko yishimiye gukorana na Whitney Houston igihe yari akiri muto.
Avuga ko mu gihe bakoranaga Whitney yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, bose ngo baramukundaga cyane kuko yari umukobwa mwiza cyane w’urugwiro ku buryo ngo buri foto babonaga imubereye.
Nyuma y’imyaka ibiri akora ibyo kwamamaza imyenda, yasinye amasezerano n’inzu ikora muzika ya ‘Arista’ ahita asohora Album ye yambere. Mu 1985 yagurishije ‘copy’ miliyoni 25 za Album ye ku Isi. Ibyo kwamamara no kuririmba by’umwuga bitangira ubwo. Kugeza yitabye Imana tariki 11 Gashyantare uyu mwaka ku myaka 48 gusa.
Source:TMZ
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
IMANA imuhe iruhuko ridashira twamukundaga
TWIZWREA TUDASHIDIKANYA YUKO
IMANA YAKWAKIYE RWOSEE…
Que DIEU Bennissez ta famille. AMEN!
Ah Bon!
Really?
Nikoko yishwe ni ibiyobyabwenge?mubyukuri yarambabaje ariko ndashaka kumenya icyaba cyaramwishe
ariko gusaza ni bibi kweri. urabona ukuntu yari yarahindutse!!Imana ishimwe yo izadukuriraho gusaza mu minsi iri imbere.
yari mwiza disi!agira nurugwiro imana ikwakire
May your soul rest in peace!you will always be in our heart.
Sha yarateye amabengeza disi
mu kubyiruka kwe yari ameze neza cyane iyo ajya kwirinda ibiyobyabwenge rwose ntacyo yari kuba. ariko ko ngirango umuntu anywa ibiyobyabwenge kubera ibibazo byamurenze cg amateka yubuzima bwe amutoneka, Whitney BIGARAGARA ko yabyirutse mu buzima bwiza ahubwo ibiyobyabwenge yabitewe n’umurengwe. Imana imwakire mu bayo ititaye ku makosa yakoze twamukundaga tumwifurije ijuru.
burya iminsi koko ni mibi yari yarabaye urwirungu
R.I.P HU
Uyu mukobwa yari mwiza weeee! yari mwiza Mukarukundo weeee!
yaragifite tu papapapapapaa
The stars bafata ibiyobyabwenge,n’iyo bitabahitanye bahitanwa n’ingaruka zabyo ziri indirect, nka Michael, Amy, Marylin,Presley, etc. Ariko kuki les stars babikunda?
your voice was great may your soul rest in peace
Comments are closed.