Digiqole ad

Amafoto: Uko abaganga b’abahinde babaze abarwayi mu minsi 9

Igikorwa cyo kubaga cyakozwe n’abahinde boherejwe na Rotary club cyarangiye kuri uyu wa kane tariki ya 3/5/2012 kimaze kubaga abarwayi bagera kuri 209, muribo 150 bakaba bari bafite ibibazo by’amagufa.

Umuganga w’umuhinde aha arabaga uwagize ikibazo cy’igufwa ryo mu itako
Umuganga w’umuhinde aha arabaga uwagize ikibazo cy’igufwa ryo mu itako

Iki gikorwa kizunganirwa n’ikindi giteganyijwe gutangira kuri uyu wa 12/05/2012 cyo kizakorwa ni ikipe y,abanyamisiri.
Aya ni amwe mu mafoto y’igikorwa cy’aba baganga bakoze mu Rwanda.

Iyi kipe yari igizwe n’abaganga 20 bazobereye mu kubaga (surgery) hakabamo ababaga amagufwa (orthopedic surgery), urwungano rw’inkari (urology), gynaecology (indwara z’abagore) n’abakosora uruhu (plastic surgery) n’ibindi.

Aba baganga baje kubufatanye n’umushinga ukorera muri Rotary International na Minisiteri y’ubuzima.

Dr Raja uri hagati ni umwe mubari bayoboye iyo kipe
Dr Raja uri hagati ni umwe mubari bayoboye iyo kipe
Bamwe  mubari bagize ikipe y’abaganga b’abahinde
Bamwe mubari bagize ikipe y’abaganga b’abahinde
Umuforomo ategura ibikoresho
Umuforomo ategura ibikoresho
Aha ni mu cyumba cyitwa O2 abaganga bari kubanza gufata umutsi wo guteramo ikinya
Aha ni mu cyumba cyitwa O2 abaganga bari kubanza gufata umutsi wo guteramo ikinya
Muganga w’umuhinde arategura ikinya nyuma yo kubona umutsi
Muganga w’umuhinde arategura ikinya nyuma yo kubona umutsi
nyuma bari kwita ku murwayi
nyuma bari kwita ku murwayi
Umuganga akurura urudodo mu gikorwa cyo kubaga
Umuganga akurura urudodo mu gikorwa cyo kubaga
Aba bahinde bashimye isuku basanze mu byumba by'amabagiro
Aba bahinde bashimye isuku basanze mu byumba by'amabagiro
Ministre Dr Binagwaho yasuye CHUK ashimira abo baganga
Ministre Dr Binagwaho yasuye CHUK ashimira abo baganga
Minister areba imwe mu miti bitwaje
Ministre Dr Binagwaho areba imwe mu miti bitwaje
Muganga Rwamasirabo ari mubaje kuganira n'abo bahinde
Muganga Rwamasirabo ari mubaje kuganira n'abo bahinde

Photo:Gulia

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nawabura gushimira Rotary Club Kur’iki Gikorwa kiza yakoze n’indahyikirwa n’abandi bazabigane kuko nziko nka Tennis Nyarutarama,Golf,n’abandi… nayo ikoze ikindi gikorwa nk’iki byaba ari byiza ku banyarwanda cyane bamwe batifashije congs Rotary International….

    • rotary club ifite intego zitandukanye na Golf,Nyarutarama club kuko ibi bya nyuma byo ni siporo naho Rotary club ikora mu byerekeye ubuzima cyane cyane izwi muguhashya imbasa

  • murakoze kumusobanurira

  • abobaganga nibadufashye imana izabaha umugisha ariko bigishe abaganga burwanda kugirango nabo bamenye kuvura nkabo

Comments are closed.

en_USEnglish