Amafoto: Uko abaganga b’abahinde babaze abarwayi mu minsi 9
Igikorwa cyo kubaga cyakozwe n’abahinde boherejwe na Rotary club cyarangiye kuri uyu wa kane tariki ya 3/5/2012 kimaze kubaga abarwayi bagera kuri 209, muribo 150 bakaba bari bafite ibibazo by’amagufa.
Iki gikorwa kizunganirwa n’ikindi giteganyijwe gutangira kuri uyu wa 12/05/2012 cyo kizakorwa ni ikipe y,abanyamisiri.
Aya ni amwe mu mafoto y’igikorwa cy’aba baganga bakoze mu Rwanda.
Iyi kipe yari igizwe n’abaganga 20 bazobereye mu kubaga (surgery) hakabamo ababaga amagufwa (orthopedic surgery), urwungano rw’inkari (urology), gynaecology (indwara z’abagore) n’abakosora uruhu (plastic surgery) n’ibindi.
Aba baganga baje kubufatanye n’umushinga ukorera muri Rotary International na Minisiteri y’ubuzima.
Photo:Gulia
Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nawabura gushimira Rotary Club Kur’iki Gikorwa kiza yakoze n’indahyikirwa n’abandi bazabigane kuko nziko nka Tennis Nyarutarama,Golf,n’abandi… nayo ikoze ikindi gikorwa nk’iki byaba ari byiza ku banyarwanda cyane bamwe batifashije congs Rotary International….
rotary club ifite intego zitandukanye na Golf,Nyarutarama club kuko ibi bya nyuma byo ni siporo naho Rotary club ikora mu byerekeye ubuzima cyane cyane izwi muguhashya imbasa
murakoze kumusobanurira
abobaganga nibadufashye imana izabaha umugisha ariko bigishe abaganga burwanda kugirango nabo bamenye kuvura nkabo
Comments are closed.