AMAFOTO: Patient BIZIMANA yujuje salle ya Convention Center
Kigali – Patient Bizimana yaraye akoze igitaramo gikomeye muri imwe mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center. Igitaramo cye kuri uyu munsi wa Pasika kitabiriwe n’abantu benshi cyane, iyi salle yagikoreyemo yuzuye ndetse bamwe baje bacyererewe ntibemerewe kwinjira kuko salle yari yuzuye.
Ni igitarao cyari icyo guhimbaza Pasika asanzwe akora buri mwaka.
Ikigataramo cy’ijoro ryakeye cyatangiye saa moya z’ijoro kirangira ahagana saa tanu.
Kwinjira muri iki gitaramo byari ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10 000Frw) muri VIP.
Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana hamwe n’abamufashije bashimishije cyane abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zitandukanye z’Imana.
Iki gitaramo cyatangijwe n’itsinda rya Shining Stars hamwe n’umuhanzi Papy Clever ufite ubuhanga mu kuririmba no gucuranga. Nyuma gato Patient Bizimana nawe yahise aza atagnira kuririmba. Ahera ku ndirimbo ze za Pasika hamwe na zimwe zo mu gitabo.
Indirimbo yitwa ‘Iyo neza’ yayifatanyije na Gaby Kamanzi.
Muri iki gitaramo kandi haciyemo umwanya wahawe Apotre Joshua Masasu wabwirijemo ubutumwa bwiza.
Abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo bagaragaje kunyurwa n’indirimbo za Patient Bizimana n’abahanzi bamufashije nka Ap. Apollinaire Habonimana w’i Burundi na Marion Chako wo muri Kenya.
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
10 Comments
byiza kabisa, united the gospel industry stand
yuuuuu, ufite ababyeyi beza mama. Imana ikomeze ikwishimire Mukozi w Imana
indirimbo z’Imana se nazo zishyuza 5000 ?
kuki bajya muri convention center?
Bagombye kwicisha bugufi nka Yezu bakaririmbira kuri stade
Hahhaahaaa
Murenzi we uranyishe..ngo guca bugufi nka Yesu…Yesu se yaririmbiye cg yavugiye ubutumwa mu yihe stade? Suko bataciye bugufi kuko banagiye muri stade niba wumva ariho wowe wishyikira hari undi wababona nk abakabije kuko nawe atahabashije. Humura hari aho bazaririmbira nawe ubashe kuhagera.
Iby’Imana nibyo bigomba kujya ahantu habi hanyuma ibyabisi bikajya Convetion? ahaha Mubabarirwe kandi
None ba Jay Polly bo bazira iki? Kuki bo batumiza ibitaramo, bakaririmbira intebe, nyuma bagatahana umunyu n’urusenda?
Bishoboka ko bazira kuririmba ibitubaka ababireba/ababyumva.
asante patient ndabikunze urumukozi w,Imana ndemeye mungu akubaliki.
Hazagera igihe biriya bibririmbo bya ba Jay Pol abantu batazongera kubyumva nibamara gusobanukirwa icyo imitima yabo ikeneye. Big Up Patient!
ubu ntihazabura inkonkobotsi y’umuhanzi uziha kumwigana akubite igitaramo convention ubundi ashye weeeeeee
Comments are closed.