Digiqole ad

Amafoto: Mu gitaramo cyiza cyane Bruce Melody yamuritse Album ye

Igitaramo Bruce Melody yari yatumiyemo abantu cyo kubereka Album ye, abakijemo bagaragaje kunyurwa no kwishimana nawe, yewe n’abahanzi bagenzi be bataririmbye bagaragaje kwifatanya nawe. Ni mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Werurwe muri Hotel i Kigali.

Bruce Melody aririmbira abitabiriye igitaramo cye
Bruce Melody aririmbira abitabiriye kumurika Album ye ya mbere

Abantu batari benshi cyane bari bitabiriye iki gitaramo aho abahanzi nka Mani Martin, Mico the Best, Fireman bashimishije abantu cyane bari bitabiriye iki gitaramo.

Bruce Melody yafashijwe kandi n’umuhanzi Jamal Rafiki Wasswa wo muri Uganda wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Omusomesa” ndetse ariko akaba anafitanye indirimbo igezweho yakoranye na Bruce Melody bise “Incwi

Kuri Album ya mbere ya Bruce Melody hariho indirimbo zigera mu icumi yagiye aririmbira abaje muri iki gitaramo zimwe muri zo.

Bruce Melody ubu uri mu bahanzi bazahatanira PGGSS IV, azwi cyane mu ndirimbo nka “Tubivemo”, “Uzandabure”, Ndumiwe” n’izindi yashimishije abantu mu ijwi rye ry’umwihariko.

Abantu benshi bagaragaje kwishima cyane babyina banaririmbana n’abahanzi baririmbye ndetse na Bruce Melody ubwe.

Bawe mu bitabiriye iki gitaramo cya muzika bemeza ko aricyo kigenze neza kurusha ibindi muri uyu mwaka.

DSC_1470
Itsinda rya muzika ryatangiye ricurangira abantu
DSC_1494
Bafite ubuhanga mu gucuranga no kuririmba
DSC_1500
Abanyamahanga bari bari muri iki gitaramo
DSC_1513
Bari baje kare
DSC_1525
Cogebanque, mu baterankunga b’iki gikorwa. Aba ni bamwe mu bamuritse ibikorwa byayo
DSC_1565
Aritegereza abari kuri ‘scene’
DSC_1592
Aba mbere bari batangiye kwishima cyane
DSC_1607
Bruce Melody ubwo yari ageze mu gitaramo yateguye
DSC_1622
Ibyishimo byatangiye kugaragara hakiri kare
DSC_1637
Abantu bari bamaze kuba benshi
DSC_1644
Fireman ari kubaha “Imirongo”
DSC_1665
Yakubise ‘rap’ hasi abumva barumva
DSC_1686
Mico the Best nawe yaririmbye cyane
DSC_1699
Patrick Samputu(Bralirwa) na Senderi (wambaye ingofero) yitegereza Mico kuri scene
DSC_1729
Bruce Melody mbere gato yo kujya kuri scene
DSC_1734
Abahanzi Mico the Best na Fireman nyuma yo kuririmba
DSC_1746
Uncle Austin kuri microphone nawe aririmbira abari aho
DSC_1751
Imisokoreze ya UWASE Merveille umwe mubahataniraga kuba Miss Rwanda 2014 n’insokozo yo hambere ishobora kuba igezweho ubu
DSC_1754
King James (wambaye ingofero) mu bari baje kwihera ijisho igitaramo
Umunyarwenya wiyita Ambassador w'aba consomateurs yagekeje abitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya wiyita Ambassador w’aba consomateurs yasekeje abitabiriye iki gitaramo
DSC_1817
Bruce Melody bwa mbere azamuka kuri ‘scene’
DSC_1822
yatangiriye ku ndirimbo ze zakunzwe mu minsi ishize
DSC_1827
Ni umuhanzi w’ijwi ry’umwihariko
DSC_1859
Abagore n’abakobwa bararikunda bakanamukunda cyane
DSC_1904
Bakurikiye Bruce Melody
DSC_1921
Umuhanzi Christopher mu bafana
DSC_1922
TMC wo muri Dream Boys yitegereza mugenzi we
DSC_1967
Mani Martin niwe wari ugezweho n’umuziki gakondo we
DSC_1979
Uyu mufana w’indoro isa itya aritegereza Mani Martin
DSC_2017
Abasore ba Mani Martin ni abahanga cyane mu gukoresha ibikoresho gakondo
DSC_2041
‘Salle’ iratuje irumva ubuhanga bwa Martin n’injyana ye ikunzwe muri iki gihe
DSC_2076
ba MC Kate Gustave (imbere) na Arthur inyuma ye
DSC_2096
Uyu ni umuhanzi w’umunya Uganda Jamal Wasswa
DSC_2117
Azwi cyane mu ndirimbo nka Omusomesa
Bruce Melody aririmbira abitabiriye igitaramo cye
Bruce Melody aririmbira abitabiriye igitaramo cye
DSC_2200
Yari agarutse bwa kabiri
DSC_2231
Mani Martin n’umwe mu bacuranzi be bishimiye cyane Bruce uri imbere
DSC_2243
Benshi bahagurutse batangira kwishimana nawe mu ndirimbo zishyushye nka “Uzandabure”
DSC_2244
Ibyishimo mu bafana ku ruhande rumwe
DSC_2250
AmaG the Black na bagenzi be mu byishimo
DSC_2253
Producer Junior na Jules Sentore (hagati useka) nawe yagaragaje kwishimira igitaramo cya Bruce Melody
Bruce Melody wambaye ingofero hamwe na Jamal Wasswa mu ndirimbo bakoranye "Incwi" bashimishije abantu cyane
Bruce Melody wambaye ingofero hamwe na Jamal Wasswa mu ndirimbo bakoranye “Incwi” bashimishije abantu cyane
DSC_2260
Knowless (ufite jus) na Claude Kabengera bishimye muri iki gitaramo
DSC_2261
Platini (Dream Boys) nawe mu byishimo
DSC_2264
Producer Clement (Kina Music). Buri wese wabonaga anezerewe concert ya Bruce Melody
DSC_2275
Aba bana b’abakobwa bishimiraga umunsi mpuzamahanga w’Umugore, bo bari banezerewe kurushaho
DSC_2277
barabyina indirimbo za Bruce Melody
DSC_2289
Yahamagaye AmaG the Black kuri ‘scene’
DSC_2299
Yaje nawe akomeza gushyushya cyane ibirori
DSC_2324
Bruce Melody mu ijwi rye ryose
DSC_2339
Mu majwi ya bombi ajya gusa, Melody na Jamal, wumvaga biryoheye ugutwi cyane
DSC_2355
Abantu bo iyo ugutwi kwanyuzwe umubiri  niwp ubigaragaza
DSC_2361
Mani Martin yirekuye ava mu byicaro araza aceza umuziki
DSC_2366
Iyi niyo “Style” y’uyu munsi mpuzamahanga w’abagore, yavuze ko yambaye nkabo yifatanya nabo
DSC_2364
Yifatanyije n’abagore no mu myambaro
DSC_2365
Nka Miss
DSC_2373
Senderi ari mu byaranze iki gitaramo cya Bruce Melody

Photos/Plaisir MUZOGEYE

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndabona byagenze neza pe! Gusa niba arinjye urora nabi ndabona senderi yambaye agapira kabagore cg se abakobwa cg nibyo bigezweho?

    • hahahah!!ine,ngo yararimo kwifatanya nabo ku munsi wabo!uyu mutype afite udukorya twinshi!

      • heheheeeeee

  • sendeli abaye hit koko ahaaaaaaaaaaaaaaa

  • nanjye ndabo ari byizape bluce merod nakomereze aho thnks

    • Ndashimira Umuseke kubera ubwinshi bw’ama photos bashyizeho. Mujye mukomeza gutyo kuko burya photos zituma umuntu abasha gusobanukirwa kurusha amagambo menshi.

  • Mana wee!! Murakoze kubwaya makuru muduhaye pee!!
    Kd ndashimira burumwe wese ushyigikiye music y’ abahanzi murwanda cyane cyane RnB
    Ndetse ninjyana iri live!!
    Byumwihariko bruce melodie Imana yaguhaye impano iguha no kuyikoresha !! Courage ibyiza biri imbere.

  • Aka gapira sendeli yambaye simbona ari akababwa la?

  • Aswigari we!Senderi numuntu wumugabo kabsa buriya ngo yubahirije uburinganire ngo nabo bajya bambara amapantalo ubutaha ngo azambara ijipo ra!!!!

  • nukorata melody ureke uwo musaza wiyambitse nkumutinganyi

  • byari byiza rwose pe nakomerezaho

  • Sha uyu mugabo n’umutinganyi. Aramenye ntazahinguke i bugande yambaye artyo Museveni yamukubita akanyafu n’imikongoto myinshi cyane!

  • byari sawa pe ariko senderi we aransekeje mbega umugabo wifotoza yifashe ahobita mu mayunguyungu hahaha yeba babawee nagapira gafite ahajya amabere ariko ni hit koko gusa ubanza akunda ko bamutangaza cyane

  • Ngo yambaye nagapira k’abakobwa???Nareba nabo ‘ko’izavamo!

  • senderi wararangiye uwakunyegereza nagukubita!!!!!!!!!!!!!!!

  • ngewe maze kubona ko unomwana yatojwe
    uburere pe nukuri niwe muhanzi wenyine murwanda ushoboye gukora concer abahanzi 90/100 bakayitabira bigaragaza kubana neza naburiwese ubuse murabona nubwo atabonye abafana benshi ariko bagenzibe baritabiriye ukobishoboka uriyamwana wasanga ntamuhanzi adafasha pe

  • Hit uranezeza mubuzima hahahahaa hit hit

Comments are closed.

en_USEnglish