Digiqole ad

AMAFOTO: APR FC inganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire

 AMAFOTO: APR FC inganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire

Nubwo APR FC yaraye inganyije na Police FC igitego 1-1, ngo ntibyayikuye mu mwanya wa Mbere nk’uko byatangajwe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Ngo itegeko ryo mu Rwanda rivuga ko iyo amakipe yombi atsindanywe harebwa ibitego buri kipe izigamye muri rusange hatitawe ku mikino yabahuje gusa.

Kunganya na Police FC ntibyavanye APR FC ku mwanya wa mbere
Kunganya na Police FC ntibyavanye APR FC ku mwanya wa mbere

Nyuma y’umukino abatoza bombi bemeje ko abasifuzi batitwaye neza buri kipe yatsinze igitego cyashoboraga kuba icya kabiri ariko abasifuzi bemeza ko habayeho kurarira.
Umutoza  Ljubomir ‘Ljupko’ Petrović  wa APR FC yakiriye Police FC itozwa n’umunya-Zambia Albert Mphande mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe.
Ikipe zombi z’abashinzwe umutekano w’igihugu yakinnye APR FC ibura abakinnyi babiri basanzwe babanzamo; kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse na Herve Rugwiro wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Byafashije Police FC yinjiye neza mu mukino ihanahana neza kandi inagerageza uburyo bwabyara ibitego. Ku munota wa gatandatu Muhadjili Hakizimana yashatse gucenga abakinnyi ba Police FC bamwaka umupira Meddy na Mostapha bahusha amahirwe ya mbere y’umukino Prince Buregeya yitwara neza arenza umupira.
Rwari rusibiye aho ruzanyura kuko ku munota wa cyenda (9) gusa Police FC yahise ifungura amazamu ku ikosa rya Aimable Nsabimana wahushije umupira ufatwa na Muzerwa Amini wahise asigarana n’umunyezamu Kimenyi awuteye umu munyezamu w’Amavubi awukuramo ariko usanga Dominique Ndayishimiye wahise atsinda igitego cya munani (8) muri shampiyona.
Igice cya mbere cyakomeje kugora APR FC yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 20 aho Amini Muzerwa witabajwe nka rutahizamu nubwo asanzwe akina ku ruhande yarobye  Kimenyi, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga ko hari habayeho kurarira. Ibintu umutoza Mphande wa Police FC atemera na gato.
Nyuma yo kurangiza igice cya mbere Police FC itsinze 1-0 mu gice cya kabiri umutoza wa APR FC yakoze impinduka hinjira Savio Nshuti Dominique, na Martin Fabrice Twizerimana bafata umwanya wa Issa Bigirimana na Imran Nshimiyimana.
Byahinduye umukino APR FC itangira gusatira ariko umutoza wa Police FC akomeza kugaragaza ko atishimiye imisifurire. Byayihesheje igitego cyo kwishyura ku munora wa 72 kuri ‘corner’ yatewe na Iranzi Jean Claude gitsindwa n’umutwe wa Aimable Nsabimana.
Ku munota wa 90 APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cyari kuyiha intsinzi y’uyu munsi ariko umusifuzi yemeza ko Iranzi yateye free kick Nsabimana Aimable wari wongeye gutsinda yaraririye. Byatumye amakipe yombi agabana amanota gusa nyuma y’umukino abatoza bombi bemeza ko batishimiye imisifurire aho buri umwe yemeza ko igitego cy’ikipe ye cyanzwe nta kosa.
Abasifuzi bishyushya mbere y'umukino
Abasifuzi bishyushya mbere y’umukino

Uhereye ibumoso; Karangwa Justin, Uwikunda Samuel, Ngabonziza Jean Paul, Niyonkuru Zéphanie nibo bayoboye uyu mukino
Uhereye ibumoso; Karangwa Justin, Uwikunda Samuel, Ngabonziza Jean Paul, Niyonkuru Zéphanie nibo bayoboye uyu mukino

Ni umukino wahuje amakipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu
Ni umukino wahuje amakipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Police FC: Bwanakweli Emmanuel ‘Cech’, Mpozembizi Mouhamed, Muvandimwe JMV, Fiston Munezero, Habimana Hussein ‘Eto’o’, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mushimiyimana Mouhamed ‘Meddy’, Nsengiyumva Moustapha, Antoine Dominique Ndayishimiye na Amini Muzerwa.
11 ba APR FC ntabwo barimo Herve Rugwiro na Mugiraneza JB Migi
11 ba APR FC ntabwo barimo Herve Rugwiro na Mugiraneza JB Migi

APR FC: Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, Ombolenga Fitina, Aimable Nsabimana, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Buteera Andrew, Imran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, na Issa Bigirimana.
 
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga bitwaye neza
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga bitwaye neza

Abafana ba APR FC barimo n'ingabo z'u Rwanda bashyigikiye ikipe yabo iminota myinshi y'umukino
Abafana ba APR FC barimo n’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye ikipe yabo iminota myinshi y’umukino

Savio Nshuti uri mu bakinnyi batanga ikizere cy'ahazaza ntabwo abona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC
Savio Nshuti uri mu bakinnyi batanga ikizere cy’ahazaza ntabwo abona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC

Mbere yo gutangira umukino abakinnyi n'umutoza ba Police FC babanje gukora ikimenyetso cyo kuzunguza ikiganza hejuru y'umutwe bitangaza benshi, gusa ngo ni ugusaba imana amahirwe
Mbere yo gutangira umukino abakinnyi n’umutoza ba Police FC babanje gukora ikimenyetso cyo kuzunguza ikiganza hejuru y’umutwe bitangaza benshi, gusa ngo ni ugusaba imana amahirwe

Abafana ba Police FC bari bane nkuko bisanzwe
Abafana ba Police FC bari bane nkuko bisanzwe

Nizeyimana Mirafa wagoye cyane APR FC bageze aho bamurindisha babiri
Nizeyimana Mirafa wagoye cyane APR FC bageze aho bamurindisha babiri

Rutahizamu wa Singida Utd Danny Usengimana areba APR FC bivugwa ko azasinyira mu minsi ya vuba
Rutahizamu wa Singida Utd Danny Usengimana areba APR FC bivugwa ko azasinyira mu minsi ya vuba

Myugariro wa APR FC Aimable Nsabimana watsinze ibitego bibiri hakemerwa kimwe ari mu bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino
Myugariro wa APR FC Aimable Nsabimana watsinze ibitego bibiri hakemerwa kimwe ari mu bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino

Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC igitego cya munani muri shampiyona
Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC igitego cya munani muri shampiyona

Antoine Dominique yishimira igitego yatsindiye Police FC
Antoine Dominique yishimira igitego yatsindiye Police FC

Uburyo bwo kwishimira igitego cye
Uburyo bwo kwishimira igitego cye

Albert Mphande utishimiye imisifurire yagaragazaga uburakari
Albert Mphande utishimiye imisifurire yagaragazaga uburakari

Umutoza wa AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC, Eric Nshimiyimana azunguza urutoki avuga ko Police FC yangiwen igitego cyari cyo
Umutoza wa AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC, Eric Nshimiyimana azunguza urutoki avuga ko Police FC yangiwen igitego cyari cyo

Petrovic abwira Mulisa ati ngwino ubambwirire mu rurimi rwanyu njye ndabona batanyumva
Petrovic abwira Mulisa ati ngwino ubambwirire mu rurimi rwanyu njye ndabona batanyumva

Michel Rusheshangoga bivugwa ko yasinyiye APR FC yarebaga bagenzi be bazakinana kuva muri Nyakanga
Michel Rusheshangoga bivugwa ko yasinyiye APR FC yarebaga bagenzi be bazakinana kuva muri Nyakanga

Dr Petrovic ntabwo yishimiye imisifurire
Dr Petrovic ntabwo yishimiye imisifurire

Amiss Cedric ari mu barebye uyu mukino
Amiss Cedric ari mu barebye uyu mukino

Abayobozi ba APR FC, Gen. Jacques Musemakweli na Gen. Mubarak Muganga ntibumvaga ukuntu ikipe yabo ibuze amanota
Abayobozi ba APR FC, Gen. Jacques Musemakweli na Gen. Mubarak Muganga ntibumvaga ukuntu ikipe yabo ibuze amanota

Photo:R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE

0 Comment

  • Iyi shapiyona ikabije gutangaza benshi dufite amatsiko yukuntu izarangira.

  • Ese sha ko utacyandika kuri GACANGA yawe wacitse kukibuga usigaye uza kwandika ibijyanye n’imyumvire yawe!!!
    ROBEN jye nakubwiye ko ibyo wandika bigaragaza ko warukwiye kuba ujya kwisiga amarangi ukibera muri Fan club kko inkuru zawe ni amarangamutima gusaaa!!!!

    • Ikigaragara nuko ukunda inkuru ziwe cyane ahubwo, uramufana bikomeye.

  • Uyu munyamakuru akabya gukora akazi no kubivanga nubufana sinzi niba haraho uzungukira,ubu c igitego cya Aprfc cyanzwe kutakivuze,umuzamu wa police watindijumukino agahabwa warnings(integuza)nyinshi kugezubwo arbitre yaragiye kumuha carte jaune agakora kumufuka yarangiza akagasubizayo akaboko(arbitre) kutavuze iminota police yatamporejemo barangiza bakongeraho iminota 3 yonyine,ubu ari yakipe ntashatse kuvuga mwizina murikigitondo ngumunsi ntawiriza nabi,imwe imena ibirahuri bya stade igapfumura namapine yimodoka zabarbitres,ubu bayongereraho nka 7mins cg 8mins,muraturwanya ark nihahandi tuzakimakimanika APR ever and foreverkibarumaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Uri umu contre succès kweli.APR niyo ya mbere kuko izigamye ibitego 27 mugihe AS kgli izigamye 25.mu gutsindana buri imwe yatsinze indi rimwe.wihangane ukosore inkuru yawe kuko uri umu Rayon turabizi.Agahinda kazica aba Rayon uyu mwaka weeeeeeeeee

  • murababaje gusa.

  • Rayon izabarya ishyari ribice

  • Ariko into champion yari sawa naho ubutaha kiyovu izacyegukana

  • Hhhhhhhhhh wowe wiyise Roy murimo murasamba ngo gasenyi izaturya,mugezahumwanzashaka ntimuzajya kumurongo narimwe sinzi uwabaroze icyo yabahoye nukuri!!!!!Pole magorwa gacanga

  • Reyo harumwami wayivumye igiye kubyica iza mumugi saa munani. Oh reyo. Ndakwanga ndagapfa

Comments are closed.

en_USEnglish