AMAFOTO: APR FC inganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire
Nubwo APR FC yaraye inganyije na Police FC igitego 1-1, ngo ntibyayikuye mu mwanya wa Mbere nk’uko byatangajwe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Ngo itegeko ryo mu Rwanda rivuga ko iyo amakipe yombi atsindanywe harebwa ibitego buri kipe izigamye muri rusange hatitawe ku mikino yabahuje gusa.
Nyuma y’umukino abatoza bombi bemeje ko abasifuzi batitwaye neza buri kipe yatsinze igitego cyashoboraga kuba icya kabiri ariko abasifuzi bemeza ko habayeho kurarira.
Umutoza Ljubomir ‘Ljupko’ Petrović wa APR FC yakiriye Police FC itozwa n’umunya-Zambia Albert Mphande mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe.
Ikipe zombi z’abashinzwe umutekano w’igihugu yakinnye APR FC ibura abakinnyi babiri basanzwe babanzamo; kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse na Herve Rugwiro wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Byafashije Police FC yinjiye neza mu mukino ihanahana neza kandi inagerageza uburyo bwabyara ibitego. Ku munota wa gatandatu Muhadjili Hakizimana yashatse gucenga abakinnyi ba Police FC bamwaka umupira Meddy na Mostapha bahusha amahirwe ya mbere y’umukino Prince Buregeya yitwara neza arenza umupira.
Rwari rusibiye aho ruzanyura kuko ku munota wa cyenda (9) gusa Police FC yahise ifungura amazamu ku ikosa rya Aimable Nsabimana wahushije umupira ufatwa na Muzerwa Amini wahise asigarana n’umunyezamu Kimenyi awuteye umu munyezamu w’Amavubi awukuramo ariko usanga Dominique Ndayishimiye wahise atsinda igitego cya munani (8) muri shampiyona.
Igice cya mbere cyakomeje kugora APR FC yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 20 aho Amini Muzerwa witabajwe nka rutahizamu nubwo asanzwe akina ku ruhande yarobye Kimenyi, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga ko hari habayeho kurarira. Ibintu umutoza Mphande wa Police FC atemera na gato.
Nyuma yo kurangiza igice cya mbere Police FC itsinze 1-0 mu gice cya kabiri umutoza wa APR FC yakoze impinduka hinjira Savio Nshuti Dominique, na Martin Fabrice Twizerimana bafata umwanya wa Issa Bigirimana na Imran Nshimiyimana.
Byahinduye umukino APR FC itangira gusatira ariko umutoza wa Police FC akomeza kugaragaza ko atishimiye imisifurire. Byayihesheje igitego cyo kwishyura ku munora wa 72 kuri ‘corner’ yatewe na Iranzi Jean Claude gitsindwa n’umutwe wa Aimable Nsabimana.
Ku munota wa 90 APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cyari kuyiha intsinzi y’uyu munsi ariko umusifuzi yemeza ko Iranzi yateye free kick Nsabimana Aimable wari wongeye gutsinda yaraririye. Byatumye amakipe yombi agabana amanota gusa nyuma y’umukino abatoza bombi bemeza ko batishimiye imisifurire aho buri umwe yemeza ko igitego cy’ikipe ye cyanzwe nta kosa.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Police FC: Bwanakweli Emmanuel ‘Cech’, Mpozembizi Mouhamed, Muvandimwe JMV, Fiston Munezero, Habimana Hussein ‘Eto’o’, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mushimiyimana Mouhamed ‘Meddy’, Nsengiyumva Moustapha, Antoine Dominique Ndayishimiye na Amini Muzerwa.
APR FC: Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, Ombolenga Fitina, Aimable Nsabimana, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Buteera Andrew, Imran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, na Issa Bigirimana.
Photo:R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE
0 Comment
Iyi shapiyona ikabije gutangaza benshi dufite amatsiko yukuntu izarangira.
Ese sha ko utacyandika kuri GACANGA yawe wacitse kukibuga usigaye uza kwandika ibijyanye n’imyumvire yawe!!!
ROBEN jye nakubwiye ko ibyo wandika bigaragaza ko warukwiye kuba ujya kwisiga amarangi ukibera muri Fan club kko inkuru zawe ni amarangamutima gusaaa!!!!
Ikigaragara nuko ukunda inkuru ziwe cyane ahubwo, uramufana bikomeye.
Uyu munyamakuru akabya gukora akazi no kubivanga nubufana sinzi niba haraho uzungukira,ubu c igitego cya Aprfc cyanzwe kutakivuze,umuzamu wa police watindijumukino agahabwa warnings(integuza)nyinshi kugezubwo arbitre yaragiye kumuha carte jaune agakora kumufuka yarangiza akagasubizayo akaboko(arbitre) kutavuze iminota police yatamporejemo barangiza bakongeraho iminota 3 yonyine,ubu ari yakipe ntashatse kuvuga mwizina murikigitondo ngumunsi ntawiriza nabi,imwe imena ibirahuri bya stade igapfumura namapine yimodoka zabarbitres,ubu bayongereraho nka 7mins cg 8mins,muraturwanya ark nihahandi tuzakimakimanika APR ever and foreverkibarumaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Uri umu contre succès kweli.APR niyo ya mbere kuko izigamye ibitego 27 mugihe AS kgli izigamye 25.mu gutsindana buri imwe yatsinze indi rimwe.wihangane ukosore inkuru yawe kuko uri umu Rayon turabizi.Agahinda kazica aba Rayon uyu mwaka weeeeeeeeee
murababaje gusa.
Rayon izabarya ishyari ribice
Ariko into champion yari sawa naho ubutaha kiyovu izacyegukana
Hhhhhhhhhh wowe wiyise Roy murimo murasamba ngo gasenyi izaturya,mugezahumwanzashaka ntimuzajya kumurongo narimwe sinzi uwabaroze icyo yabahoye nukuri!!!!!Pole magorwa gacanga
Reyo harumwami wayivumye igiye kubyica iza mumugi saa munani. Oh reyo. Ndakwanga ndagapfa
Comments are closed.