Digiqole ad

Amafoto: Abayapani bagaragaye cyane muri Kigali Fashion Week yizihije imyaka 10

 Amafoto: Abayapani bagaragaye cyane muri Kigali Fashion Week yizihije imyaka 10

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nyakanga habaye ibirori byo kumurika imideri bya Kigali fashion Week bimaze imyaka 10 biba. Ni ibirori byitabiriwe cyane n’abo mu Buyapani.

Mu mideli yamuritswe harimo n’igaragaza uko abagabo muri Asia bambara

Ku nshuro ya 10 ubwo hizihizwaga ibi birori biba rimwe mu mwaka, abahanga imideri 10 barimo Ihogoza Design, Karen Kaish, Aqua Rwanda, iby’iwacu, ucoco, Gisa Fashion Agency, By The Way, The 5 mith, Dk Textiles na Mundi Design bamuritse imideri bahanze ndetse banerekana urugendo mu iterambere ry’imyaka icumi Kigali Fashion Week imaze ibayeho.

Iki ni igitaramo kitabiriwe n’abamurika imideri 35 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda. Aba bose bamuritse imideri muri iki gitaramo.

Kuva saa mbiri n’igice z’ijoro nibwo iki gitaramo cyatangijwe hamurikwa imideri.

Muri aya masaha ahaberaga iki gitaramo byasaga nkaho ubwitabire bwari bukiri hasi ariko uko amasaha yagenda yigira imbere niko salle yarushagaho kwiyongeramo abantu n’abakunzi b’imideri muri rusange.

John Bunyeshuli umwe mu batangije iki gitaramo yavuze ko katari akazi koroshye muri iyi myaka 10 kuko byabasabye kwigomwa byinshi.

Ati “Twatangije iki gitaramo ku bw’urukundo twakundaga ‘Fashion’ ntibyari byoroshye cyane ko twagiye duhura n’imbogamizi zitandukanye, gusa turashimira abantu bose twakoranye muri iyi myaka 10 barimo abaterankunga, abahanga imideri n’abamurika imideri muri rusange.”

Bunyeshuli kandi yafashe akanya ashimira Celestin Ntawirema nk’umwe mu bagerageza guteza imbere ibijyanye n’imideri mu Rwanda cyane ko na we asanzwe ategura igitaramo cyo kumurika imideri cya Rwanda Cultural Fashion Show.

Kigali Fashion Week yasojwe hashimirwa by’umwihariko ubuyobozi bwa Tokyo Africa Collection nk’abamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye. Hanahishurwa ko muri 2019 ubwo iki gitarmo kizaba kiba hazamurikwa imideri y’abanyarwanda i Tokyo mu Buyapani.

Mu mafoto wareba uko iki giramo cyagenze

Ni igitaramo kitabiriwe cyne n’abo mu Buyapani
Sayaka Akimoto umwe mu bafasha Tokyo Africa Collection gutera imbere

Amafoto : Robert KAYIHURA/UMUSEKE

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish