Digiqole ad

AMAFOTO: Aba ni 15 ba nyuma muri Miss Rwanda 2016

 AMAFOTO: Aba ni 15 ba nyuma muri Miss Rwanda 2016

Aba ni bamwe mu bakomeje mu kiciro cya nyuma

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, abakobwa icyenda (9) basezerewe 15 barakomeza muri 24 bari bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bifuzaga kuvamo umwe uba Miss Rwanda 2016. Bamwe mu bakomeje harimo abagaragarijwe ko bashyigikiwe cyane nka Sheriffa Umuhoza na Jolly Mutesi bafite abafana benshi.

Sheriffa Umuhoza niwe wahamagawe mbere y'abandi muri 15 bakomeje
Sheriffa Umuhoza niwe wahamagawe mbere y’abandi muri 15 bakomeje

Abahatana 24 babazwaga ibibazo bitandukanye 24 basubiza mu Kinyarwanda n’ikibazo kimwe gusa basubiza mu rurimo bashaka hagati y’Icyongereza n’igifaransa, 22 iki kibazo cyo mu rundi rurimi bagisubije mu cyongereza, babiri gusa nibo bagisubije mu gifaransa.

Abakobwa bari bambaye amakunzu meza buri umwe atambuka nta mususu nk’uwabitojwe mbere.

Ibibazo babazwaga mu Kinyarwanda benshi babisubije wumva bumva neza icyo babajijwe kandi batanga ibisubizo bya nyabyo, bishoboka cyane ko ibi ari bimwe mu bibazo babazwaga mu kiciro cy’ijonjora mu gushaka abahagararira Intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali.

Sharifa Umuhoza, Jolly Umutesi byagaragaye ko bashyigikiwe n’abafana benshi ubwo babaga baje kuri scene.

Akanama k’abakemurampaka kavuze ko abatoranyijwe bashingiye ku bwenge, kuba intyoza ubwiza n’uko bifata imbere y’abantu.

Abakobwa 15 baje gutoranywa muri aba 24 ni;

#20 Umuhoza Shariffa
#7 Umutoni Balbine
#18 Jane Mutoni
#16 Jolly Mutesi
#12Vanessa Mpogazi
#11 Peace Kwizera Ndaruhuhtse
#25 Arianne Uwimana
#24 Rangira Marie d’Amour
#23 Solange Uwamahoro
#22 Cyinthia Umutoniwabo
#1 Delyla Akili
#9 Doreen Umuhoza
#15 Eduige Mutesi
#13 Sheilla Mujyambere
#7  Eduige Isimbi

Aba bakobwa 15 bagiye gukomereza mu mwiherero wo kwigishwa indangagaciro za Kinyarwanda, amateka n’umuco by’u Rwanda ndetse n’andi masomo yabafasha mu gihe bahagarariye u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y’ibyumweru bibiri nibwo biteganyijwe ko hazaba Final aho muri aba 15 hazatoranywa Miss Rwanda wa 2016 uzambikwa ikamba na Doriane Kundwa Miss Rwanda 2015.

Iri rushanwa ryateguwe na Rwanda Inspiration BackUp ifatanyije n’Inteko y’igihugu y’Ururimi n’Umuco n’abaterankunga batandukanye.

Aba ni icyenda basezerewe:

#8 Nickita Kaneza
#21 Usanase Umuhumuriza Samantha
# 5 Pascaline Umutoni
#2 Fiona Doreen Ashimwe
#3 Nasra Bitariho
#14 Olive Munezero
#6 Sandrine Ikirezi
#4 Abi Gaelle Gisubizo
#10 Ange Karigirwa

Ariane Uwimana asubiza ikibazo yari abajijwe
Ariane Uwimana asubiza ikibazo yari abajijwe
Ikipe y'abakemurampaka
Ikipe y’abakemurampaka
Abakobwa bari guhatana
Abakobwa bari guhatana
Buri wese yari yifitiye ikizere cyane
Buri wese yari yifitiye ikizere cyane
Mike Karangwa na ..... bo mu kanama nkemurampaka
Mike Karangwa na Jose Kabagema bo mu kanama nkemurampaka
Joly Mutesi asubiza ikibazo yabajijwe, uyu nawe ari mu bahabwa amahirwe uyu mwaka
Joly Mutesi asubiza ikibazo yabajijwe, uyu nawe ari mu bahabwa amahirwe uyu mwaka
Blabine uri kugerageza amahirwe ye ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa, bwa mbere yabaye igisonga cya kane
Blabine uri kugerageza amahirwe ye ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa, bwa mbere yabaye igisonga cya kane
Abakobwa bari baberewe mu makanzu mearemare
Abakobwa bari baberewe mu makanzu mearemare
Sheriffa Umuhoza wari ushyigikiwe n'abafana benshi cyane baturutse i Musanze
Sheriffa Umuhoza wari ushyigikiwe n’abafana benshi cyane baturutse i Musanze
Abakobwa bari baberewe n'amakanzu meza bambitswe na Ian Boutique
Abakobwa bari baberewe n’amakanzu meza bambitswe na Ian Boutique
"She looks better from behind" - 50 Cent
“She looks better from behind” – 50 Cent
Bari beza kandi biyizeye mu irushanwa
Bari beza kandi biyizeye mu irushanwa
Uko batambuka nabyo bihabwa amanota
Uko batambuka nabyo bihabwa amanota
Mbere gato yo gutangira kubahamagara mo 15 bakomeza
Mbere gato yo gutangira kubahamagara mo 15 bakomeza
Umuhoza Sheriffa niwe wahamagawe mbere y'abandi
Umuhoza Sheriffa niwe wahamagawe mbere y’abandi
Vanessa Mpogazi, Uwase Marie d'Amour, Doreen Karake Umuhoza na Sheriffa Umuhoza bamaze gutsinda
Vanessa Mpogazi, Uwase Marie d’Amour, Doreen Karake Umuhoza na Sheriffa Umuhoza bamaze gutsinda
Aba ni bamwe mu bakomeje mu kiciro cya nyuma
Aba ni bamwe mu bakomeje mu kiciro cya nyuma
Abakobwa basigaye barifuriza amahirwe bagenzi babo bakomeje
Abakobwa basigaye barifuriza amahirwe bagenzi babo bakomeje

Photos/Evode Mugunga/Umuseke

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Ubundi kuba ng Nyampinga w’u Rwanda ntibyali bikwiliye mu gihugu abenshi bicwa n’inzara naho amafaranga jugunwa mu kirere bulya bryo. Aliko se nibura iyaba baliya bakobwa bakenyeraga imyena ya Kinyarwana, nk’abanyarwanakazi nyine! Abanyarwanda nyakuli kandi bagomba kwibuka kop buli munyarwanakazi ali NYAMPINGA w’u Rwanda, kuko yavukanye ingabire za Nyagasani zo kubyalira u Rwana no kururerera! Naho umukino baliya bakobwa bali kw’ifoto balimo, ni uwo kwogeza ubuyobe bw,abazungu.

    • aho ha mbere ntubeshye. sinzi impamvu ibihugu biri mu nzira y’amajyambere tuba dushaka ba nyampinga kandi abenshi bicwa n’inzara.Burya mwambwira Doriane yarakoze iki?

      • @Rugina na kanyamahanga, nta gihe abakene bazabura kwisi na Jesus yavuze ngo”abakene muzabahorana ariko jye ntimuzamporana(bo ntibari bazi ko hasigaye iminsi mike ngo abacungure)”.Ya ma shyaka yo kuri NET kuko ni VIRTUAL mu kuri ntabaho, ahora agaya akabaye kose, kanura
        1) Ian boutique yakoze business kwambika abakobwa 24 bigaca live birebwa na millions zabantu, nabazabibona kuri youtube
        2) Cogear i sponsoliza iki gikorwa wibaza ko iba imena ifaranga ntacyinjira????
        3)ni moyen yo guteza abana bigihugu i mbere, reba aba 24 uribaza ko batiyandaritse bazongera gusuzugurwa? bazabura akazi,deja ni aba model buriya byaremejwe.

        Competion mpuza mahanga ibamo ubukoryo bwinshi,harimwo geo-politique nyinshi, ugasangamwo ama nudiste na ba bandi batagira umuco nubuntu, Aho usanga kuguramwo imyenda vuba,no kwambara ubusa aribyo bamenyereye(ya mico yumwali wacu rero ikamuheza inyuma, kuko kwambarubusa ni ugutekereza, kubikora ugonamwa…(ARIKO BIRABABAJE KUBA MISS AURORE YARAHINDUYE ITEGEKO RYO KWAMBARA BIKINI GUSA”IKARESO NI SUYIYE GUSA” bikemerwa kdi abakomeye bisi yose harimwo nibihugu byidini ya islam(moroc na Egypt babigerageje bikabananira), YANYUMA KWISI HOSE BARABIMENYA,BARABIMWIMERERA RECONNAISSANCE, ARIKO KIGALI…WAGIRANGO NTA CYABAYE…MINISTERI YUMUCO WAGIRANGO NTIYABIMENYE!!!!!Birababaje, jya mushigikira uwanyu kdi mumwereke ko yabaye indashikirwa.
        4)Doriane yarabikoze biterwa gusa nicyo wowe wari umutegerejeho,kdi nubwo bamusubirira azaba gusa ex-missrwanda..niba ari projet azayikora aracyafite 20 ans gusa.

        • Reeklement ubu uvuze iki ? Just nonsense !

    • Ahubwo se ibi bitaniyehe no gucuruza abana(igitsinagore rero ngo hari na ba Mister) cyane cyane ko babakoresha mu kwamamaza ibicuruzwa byabo(Airtel n’abandi…) ibi byo gukopera ibitatwongerera agaciro muzabirereke nta n’amadevise byinjiza, buri wese nimwiza kuko yaremwe mu ishusho y’Imana, kandi ntakiruta Imana. Harya ngo n’inteko y’umuco yari muri Panel? Aho batanze ayo mafaranga mu kunononsora kwigisha Ikinyarwanda mu mashuri yose ahubwo bagiye kubambika ubusa! Ibi birerebwa n’abahashwe kandi bafite inyungu z’ubuhehesi zihishe. Mwe kubabaza bamwe, abandi mubabeshya ngo ni beza kandi ataribyo ahubwo ari inyungu mubafitemo.

  • Rugira kura ubuswaho nihe wabonye badatora nyampinga ahubwo urwanda ntirwakundaga kubyitabira iriya ni entertainment ibaho kwisihose kubericyise urwanda rwasigara inyuma dukeneye nandi ma show menshi kuma tv yurwanda ataragyer a I wacu

    • Papy, Vana ubwiyemezi ahongaho. Muri Saude Arabiya ntayihaba, muri Afganistani,Pakistani…

  • Umuhoza Shariffa nataba uwambere hazaba harimo ikimenyane.

  • Umuhoza sharifa oyeeeeeeeeeeeee !

    • Umuhoza sharifa numwana wiwacu, Oyééééééééé

  • GASARABWE nawe uragaciye. Papy rwose ibyo avuga ni ukuri. Ibihugu byose utanze bigendera ku mahame ya KIYISILAMU. None se gutora NYAMPINGA i wabo byatanga iki kandi abakobwa bahora bipfutse mu maso; Ikindi hari ibyiciro bageramo ugasanga ibyo bakora biyereka bitajyanye n’umuco wa KIYISILAMU; Shaka rero ibindi bihugu bitari bene ibyo abe ari byo uduhaho urugero. Ikindi kandi , ntabwo tugomba kugendera ku by’abandi bakora cg badakora. BURIYA MU RWANDA BIJYA gutangira hari ababanje kubitekerezaho cyane, wibuke ko gutora NYAMPINGA i WACU ari bishya rwose. NTACYO RERO BITWAYE, Umukobwa mwiza kumenyekana mu gihugu no kwisi yose ni byiza. Ntabwo abantu bahora bashinze iryinyo ku rindi, bafunze isura, hagomba no kubaho ibihe byo guseka, kuganira, gutarama, kwishima ……

    • Erega ibikorwa n’abantu bose cyangwa benshi ntibisobanura ko ari byiza, kuko nyine inzira y’igihogere inyurwamo n’abenshi, ariko inzira ifunganye inyurwamo na bake kandi bazi iyo bajya.Ubu se genocide mu Rwanda ko yakozwe n’abantu benshi bari bayobewe ko kwica mugenzi wawe ari bibi! Ubu se ibihugu byose ku isi ko bimwe bikora imbunda, ibindi bikabigura nabyo, imbunda hari ikindi ikora uretse kwica? No kubeshya umwana w’Urwanda nkuriya ngo aruta abandi ni ukumwangiza mu mutwe.

    • Sorry nagirango numvishe uwiyita Papy ko agomba kujya agenzura ibyo yandika.”entertainment ibaho kwisihose” Ibi nabyo bizajya bituma dukuza umuco wo kumenya ibyo twandika kuko bisomwa n’abantu benshi.

  • nyamara turacyakoronijwe………………….nyampinga kumutora ni ibintu purely western imported …………nyamara ngo murigize………..ngo ntibakabatoze demokarasi……………ngo mufite uko mwe ubwanyu mu byumva, byagera mu kwangiza mukabigana! njye nta impact mbona mu gutora nyampinga, haba kw’isi, haba mu Rwanda. Kuko ntacyo bifasha abantu muri rusange; ubonye biriya byakorwaga ku banyeshuri bitwaye neza, bagaseruka ……….bagakorerwa camp……..bakisobanura; nibyo bateganya………..bakaba sponsored na COGEBANK………….byo byatanga impact nzima

    nsubiza papy intertainment ni ngombwa ngo tuyigane ku bazungu? twakwimakaje ahubwo guhemba wenda abaitwaye neza mw’itorero…………..ku rugerero………bakaza kuri stade, bagakorerwa byinshi nka biriya

    mbiswa da!

    • @Jaja Rugira Gasarabwe Buri kintu cyose n’umwanya wacyo. Ibyo byose uvuze bibaho kdi ntakibangamiye ikindi. Wowe niba udashaka kuba entertained n’amatora ya miss Rwanda hari abandi babishaka. Buri wese agahitamo ikimubereye.Ariko Jaja ko hari abantu batagira internet wowe ukaba uyicayeho wandika comment ku museke amafr uyitangaho kuki utayafashisha abakene! Ingero utanga ninkaho wakavuzengo he kuzongera kugira umuntu numwe useka kuko hari ahantu hari umuntu waburaye!Naho ibya COGEBANK usubiremo amasomo ya marketing! Niba wari uzi amafr amacompanies atanga mu bikorwa byo kwamamaza n’uko babara impact yabyo ntiwavuga utyo! Ikindi kdiuretse kwiyamamaza ama compagny yose agira byanze bikunze ligne budgetaire bita Social Corporate Responsability. Aho niho hakorerwa ibikorwa byo gufasha abatishoboye bakuye mu nyungu zabo. So, buri kintu cyose mu mwanya wacyo!

      • Urakoze cyane,

        Ubundi hari abantu badakunda gushima, ikintu cyose bagishakira impamvu yo ku kinenga. Bigenze kuriya abivuga:
        – Abarya gatatu bagabanya bagaha ababa baburaye
        – Abagura imyambaro bakayireka kugira ngo hatagira uwo inzara yica, cga ubura ayo kwivuza……

        Hanyuma guseka mu Rwanda bikaba icyaha, nta footbal, ibitaramo… n’ ibindi kuko ari umurengwe.

        Mbega isi

      • harya amasomo ya marketing agarukira aho wayigiye ntatera imbere cyangwa ngo avugururwe……………..igihugu cyacu kiracyarwana na byinshi ku buryo irushanwa ry’ubwiza ritashyirwamo kariya kayabo…………Cogebank ishyize amafr nkariya mu guhemba abana batsinze neza…………bakarushanwa, bagakurikiranwa twazagira les elites bagaruka bakanayiteza imbere kurusha aba ba miss bardatanga impact zirambye. Ntawe urwanyijwe irushanwa rya miss Rwanda mais imbaraga zishyirwamo ntizijyanye n’igihugu, ndetse zagakwirakwijwe no mu zindi awareness zikenewe hanze aha cyane cyane mu burezi. gusa merci ku bwo kungurana igitekerezo nta gutukana njya nsoma ahangaha

  • nta nyungu mbona muri ibi byo gutora abo bakobwa peeeee, akumiro ni icupa naho urwabya bakoramo

  • nibyiza baracyeye cyane bakmereze aho baduserukire neza

  • gutora ba miss bimaze ik?byungura iki igihugu usibye kwitesha agaciro ngo abandi ko babikora hari ubukoloni buruta ubwo?

    • They all look beautiful mostly 16 and 23

  • They all look beautiful mostly 16 and 23

  • Ariko nanjye njya nibaza impamvu umuntu yahemberwa uko yavutse nta mbaraga yashyize mu gukorera igihembo. Ariko
    nzi ko hari ababyumva ukundi nkubaha ibitekerezo byabo.

  • Solenge Uwamahoro 23 uyu mukobwa ndabona arimwiza vrmt, arabahiga bose mbona atanibonekeza cyane ikamba bazarimuhe kabisa

  • we are happy for sharifa umuhoza nmbr 20

  • Muri aba bakobwa bose umukobwa ushobora guhagararira igihugu nka nyampinga ni Jolly Mutesi gusa,n’abandi ni beza basubiza neza ariko urugero rwa hafi mwitegereze Sharifa Umuhoza afite munda hanini cyane kuburyo ataberwa n’ikanzu

  • Barbine rwose urabikwiye ntibazatubeshye uri miss uzi ubwenge, ufite umuco, ufite talent
    you deserve to be miss rwanda 2016.

Comments are closed.

en_USEnglish