Digiqole ad

AMAFOTO 70 ya Miss Rwanda 2015 na nyuma yabwo waba utarabonye

Miss Rwanda 2015, mbere gato y’umuhango, mu muhango nyir’izina, na nyuma yabwo. Doriane Kundwa niwe wahiriwe n’urugendo, ariko rwaciye amarenga rugitangira akundwa na benshi ndetse anambikwa ikamba rya Miss Popularity. Ni mu irushanwa uyu mwaka ryitabiriwe n’abari beza kandi b’abahanga ku buryo bugaragara ku myaka yabo.

Aya ni amwe mu mafoto y’uyu muhango, amasaha macye mbere yo kwimurika imbere y’abitabiriye iri rushanwa ndetse na nyuma yaryo bukeye bwaho ubwo Nyampinga wari umaze gutorwa yahise agezwaho ikindi gihembo na Akagera Aviation agatemberezwa Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali muri kajugujugu.

Muryoherwe nayo…..

Kuwa gatandatu mu gitondo begeranye mu ntebe y'inyuma mu modoka, berekeje gutunganywa muri Salon de coiffure
Kuwa gatandatu mu gitondo begeranye mu ntebe y’inyuma mu modoka, berekeje gutunganywa muri Salon de coiffure.
Mbere yo kubarunga mu maso
Mbere yo kubarunga mu maso
Abakobwa mu mujyi mbere yo kwinjira muri Salon
Abakobwa mu mujyi mbere yo kwinjira muri Salon
Muri Salon de coifure bagiye kubatunganya
Muri Salon de coifure bagiye kubatunganya
Vanessa Mpogazi bataramusiga mu maso, nabwo ubwiza buragaragara
Vanessa Mpogazi bataramusiga mu maso, nabwo ubwiza buragaragara
Kimwe na Sabrina Ihozo
Kimwe na Sabrina Ihozo
Bategereje kwitabwaho muri Salon
Bategereje kwitabwaho muri Salon
Joana Bagwire ngo mutahe
Joana Bagwire ngo mutahe
Vanessa Uwase we hari abo aha ubu butumwa
Vanessa Uwase we hari abo aha ubu butumwa
Ubwiza bumaze kwitabwaho
Ubwiza bumaze kwitabwaho
Miss Rwanda 2014 na Miss Rwanda 2015 hagati 1er dauphine 2015
Miss Rwanda 2014 na Miss Rwanda 2015 hagati 1er dauphine 2015
Bakunze cyane Aline Gahongayire wabatoje akanabayobora muri Boot Camp
Bakunze cyane Aline Gahongayire wabatoje akanabayobora muri Boot Camp
Muri Roind Point mu mujyi berekeje Serena kwambara no kurushanwa
Muri Roind Point mu mujyi berekeje Serena kwambara no kurushanwa
Binjira muri Serena ngo bambarire guhatana
Binjira muri Serena ngo bambarire guhatana
Muri cya cyuma kibazamura abantu mu byumba byo hejuru
Muri cya cyuma kibazamura abantu mu byumba byo hejuru
Batangiye kubakoraho mu maso
Batangiye kubakoraho mu maso
Ibikoresho byo kubakesha
Ibikoresho byo kubakesha kurushaho
 Na mbere yabwo yari mwiza
Na mbere yabwo yari mwiza
Iterambere ryaraje iyo abantu bategereje ntibarambirwa barihungenza
Iterambere ryaraje iyo abantu bategereje ntibarambirwa barihungenza
Macheda na Arhtur nabo bakaba babibafashamo
Macheda na Arhtur nabo bakaba babibafashamo
Mwambonye????
Mwambonye????
Mu mwambaro w'umukara urengejeho ishati y'igitenge cya Africa
Mu mwambaro w’umukara urengejeho ishati y’igitenge cya Africa
Hamwe n'ikoboyi style ye iramubereye
Hamwe n’ikoboyi style ye iramubereye
Uburebure n'ubwiza
Uburebure n’ubwiza

Ni ba mukesharugo

Bazi gutega nk'inyambo
Bazi gutega nk’inyambo
Buri wese yari mwiza kandi yiteguye
Buri wese yari mwiza kandi yiteguye
Inseko, ubwenge n'ubwiza hamwe
Inseko, ubwenge n’ubwiza hamwe
Masamba arabaza mu rufaransa
Masamba arabaza mu rufaransa
Uyu ati Ibintu ni Danger
Uyu ati Ibintu ni Danger
Ibintu ni Danger kabisa!!!!
Ibintu ni Danger kabisa!!!!
Ibintu ni danger ku muziki
Ibintu ni danger ku muziki
Amb. Joe yasaga n'ufite umususu
Amb. Joe yasaga n’ufite umususu uyu munsi
Jules Sentore yatangariye ikimero imbere ye
Jules Sentore yatangariye ikimero imbere ye
Iyo umuntu agiye guhura n'ikibazo
Iyo umuntu agiye guhura n’ikibazo
Miss Rwanda ucyuye igihe mu ikanzu ibonerana ihishe ikimero n'igituza gusa
Miss Rwanda ucyuye igihe mu ikanzu ibonerana ihishe ikimero n’igituza gusa
Ibintu bibaye Danger, 10 bavuyemo hasigaye batanu ba final
Ibintu bibaye Danger, 10 bavuyemo hasigaye batanu ba final
Mu mushinga we ngo natanafashwa azashirwa ageze ku mushinga we wo guhugura abakozi bo mu ngo ku murimo wabo
Mu mushinga we ngo natanafashwa azashirwa ageze ku mushinga we wo guhugura abakozi bo mu ngo ku murimo wabo
Vanessa agerageza kumvikanisha ingingo zigize umushinga we
Vanessa agerageza kumvikanisha ingingo zigize umushinga we

Aha bagaragaje ubuhanga bwo kwihangana imitima igatera ariko ku maso huje inseko

 Imvamutima ya mbere yari amarira ku wundi byari ibyishimo
Imvamutima ya mbere yari amarira ku wundi byari ibyishimo
Guhererekanya itandukaniro
Guhererekanya itandukaniro
Umwamikazi w'ubwiza, umuco n'ubwenge mu bari b'u Rwanda uyu mwaka
Umwamikazi w’ubwiza, umuco n’ubwenge mu bari b’u Rwanda uyu mwaka
Ikirenge cya mbere mu gihembo gihebuje
Ikirenge cya mbere mu gihembo gihebuje
 Ibyishimo ni ntagereranywa
Ibyishimo ni ntagereranywa
Bukeye bwaho yagiye gutemberezwa u Rwanda mu ndege
Bukeye bwaho yagiye gutemberezwa u Rwanda mu ndege. Aha ni ahaparika (Hangar) y’indege nto za Kajugujugu baramusobanurira ibyaho
Arumva iby'urugendo agiye gukorera hejuru y'igihugu cye bwa mbere
Arumva iby’urugendo agiye gukorera hejuru y’igihugu cye bwa mbere
Abapilote bagiye kubimufashamo bishimiye agafoto na we
Abapilote bagiye kubimufashamo bishimiye agafoto na we
Kmwe n'abandi benshi, nawe ubonye aya mahirwe iki gikoresho wakifotorezaho
Kmwe n’abandi benshi, nawe ubonye aya mahirwe iki gikoresho wakifotorezaho
Karibu muri rutemikirere Agusta AW139 9XR-SO  yageze mu Rwanda mu 2010
Karibu muri rutemikirere Agusta AW139 9XR-SO yageze mu Rwanda mu 2010
Yiteguye kuguruka berekeza mu Majyaruguru kureba Ibirunga no Burengerazuba mu ishyamba rya Nyungwe
Yiteguye kuguruka berekeza mu Majyaruguru kureba Ibirunga no Burengerazuba mu ishyamba rya Nyungwe
Ikirere cya mbere ni hejuru y'iwabo ku Kicukiro n'ibice bya Remera, mu kaziga ni ku biro bya UM-- USEKE.RW
Ikirere cya mbere ni hejuru y’iwabo ku Kicukiro n’ibice bya Remera, mu kaziga ni ku biro bya UM– USEKE.RW
Inkengero za Musanze n'Ibirunga hakurya
Inkengero za Musanze n’Ibirunga hakurya
Iyo umuhigo ubaye umuhigi, ubundi niwe ibi babitunga ariko nawe yakigutunga
Iyo umuhigo ubaye umuhigi, ubundi kenshi niwe ibi babitunga ariko nawe hari ubwo agitunga abandi
Aryoherwa n'imboni nziza y'imisozi, amataba, Kivu n'ishyamba rya Nyungwe munsi ye
Aryoherwa n’imboni nziza y’imisozi, amataba, Kivu n’ishyamba rya Nyungwe munsi ye
Miss Rwanda yishimiye kurebesha amaso byiza nk'ibi atari yakabonye mbere
Miss Rwanda yishimiye kurebesha amaso ibyiza nk’ibi atari yakabonye mbere
Imirima y'icyayi hafi y'ishyamba rya Nyungwe
Imirima y’icyayi hafi y’ishyamba rya Nyungwe
Ikaze muri Nyungwe Forest Lodge hamwe mu hantu heza cyane ha mbere mu Rwanda no mu karere
Ikaze muri Nyungwe Forest Lodge hamwe mu hantu heza cyane ha mbere mu Rwanda no mu karere
Ubwiza nyaburanga n'ubwiza bw'umwali w'i Rwanda biteranyije
Ubwiza nyaburanga n’ubwiza bw’umwali w’i Rwanda biteranyije
Wakwibaza ko ari Photoshop ariko ni umwimerere w'uruhurirane rw'ubwiza
Wakwibaza ko ari Photoshop ariko ni umwimerere w’uruhurirane rw’ubwiza
Shiiiiiiiiiiiiii, wigeze ugera mu buryamo bw'umuntu wo ku rwego rwa Perezida
Shiiiiiiiiiiiiii, wigeze ugera mu buryamo bw’umuntu wo ku rwego rwa Perezida
Ahantu heza, umwuka mwiza, umuntu mwiza....
Ahantu heza, umwuka mwiza, umuntu mwiza….
Aho batuye hafi ya Nyungwe ntibareba Televiziyo bumvise kuri Radio ibya Miss Rwanda batungurwa no kumubona abasanze iwabo
Aho batuye hafi ya Nyungwe ntibareba Televiziyo bumvise kuri Radio ibya Miss Rwanda batungurwa no kumubona abasanze iwabo
Mu kirere agaruka mu rugo
Mu kirere agaruka mu rugo
 Ibyishimo ni byinshi kuri uyu munsi n'indi izakurikiraho muri ibi bihe
Ibyishimo ni byinshi kuri uyu munsi n’indi izakurikiraho muri ibi bihe

 

 

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

45 Comments

  • uri mwiza pe imana yakuremye ikamba wari urikwiye niryawerwose inama naguha shima imana yaguhaye icyocyubahiro sitwebwe abanababantu bakiguhaye ahubwo iyakuremye ndakwinginze ha imana icyubahiro byose niyo yabikoze amena

  • Muzogere yaragakoye pe. Namwe kandi. Nonese amafoto yose ko muyitiriye Muzogere kandi harimo iye? Iriya ari kumwe na Miss yayifotoye ate. Lol. Thx Umuseke.

  • sha gyenda JOE iri rushanwa warariteguye kabisa ujya muma companies urabahwitura ngo batange ikocha sponsors big up kabisa kijana

  • Ababi bo bazabajyana hehe, aliko bo boherejwe iwabo

    • Twese dushimire Imana ko yaturemye ku ishusho yayo, iby’ababi n’abeza ni umugambi wa satani wo kwimika ubwami bwayo kw’isi. Mana komeza utumurikire umucyo wawe twishimire uko waturemye.

  • Umuseke ndabakunda ku ma photo muri aba mbere keep it up

  • Ni byiza byose ariko cyane cyane njyewe nshimiye umuntu wagiye ashyira munsi y’amafoto izi commentaires ziyasobanura washyizeho amagambo meza aryoheye amatwi.

  • Yego UMWALI w’i Rwanda ,wari ubikwiye nanjye ndemeye noneho ! Uri mwiza kandi urahebuje ! Ni ukuri uri uw’Agaciro ku bari n’abategarugori burwa GASABO .Ubwiza bwawe n’iseko yawe ni nagererannwa pee!!! Doriane ni ukuri ndemeye pee !!!.Iyaguhanze ihorane nawe ibihe byose kandi nkwifurije Ishya n’Ihirwe mu nzozi zawe nziza ndetse n’imigambi yawe myiza .

  • Niuko plaisir ugira comments nziza ku mafoto kuburyo inkuru yose iba irimo kandi yivugira.

  • Thanks Umuseke,muri abambere kabisa!!!!

  • Ndabashimiye ku bw’amafoto meza mutugejejeho.

    Mbasabe , cg nundi wese wamfasha akambwira, ugereranije ikigikorwa cyatwaye akayabo k’amafrana angahe kuva gitangira kugeza gishojwe?

    Mumbabarire mumfashe.

    Mbaye mbshimiye.

    • URASHAKA GUSHORA ITIKU NDABAZI HARA
      YAWE WASHOYEMO?

  • bravo umuseke.rw!!!! yeap! ndabona rero u Rwanda ari rwiza cyaneee!!!!! may God bless our home land Rwanda!

  • congraturation kuri miss rda abataratowe nabo bihangane bazatorwa ikindi gihe kuko nabo nibeza peee!!

  • Njye kugeza izi saha ntabwo ndumva akamaro ka Miss mu mibereho myiza y’abaturage. Ndavuga aha iwacu. Reba uruhererekane rw’abamaze gukurikirana, umbwire nibura akantu gato basize bakoze.

    • Akamaro ka ba Miss ni ukuryohereza ingirw’ibyamamare mu Rwanda hamwe n’abaturarwanda (abanyamahanga bafite akantu )

  • A suggestion, umuseke team nyuma y’aya mafoto mbonyeko plaisir ashobora kudushakira amafoto 30 y’ahantu heza murwanda tukaryohereza ijisho

  • uhhh muzogeye plaisir kabisa you are the best photographer Rwanda has ever had

  • Fty:nyampinga colombe yishyuriye mituelle imiryango igeze mu 100 umwaka ushize,arimo arubakira inzu abapfakazi,yafashijeb mfubyi.Aurore hari umwana yatangiye itike y indege kujya mu buhinde arwaye,minisante yamwemereye byose,habura tike aba arayitanze!

    • Ni ukuri urabikwiriye kandi urakeye pe!!!!
      Mbega amagambo meza ajyanye n’amafoto, birarenze!!!

  • Merci bcp ku bw’amafoto,

    Bravo Mr JOE, expert en gaspillage! le budget national est a grace des aides et des tax de la population pauvres, les enseignents qui gagnent mois de 100& par moins, etc

    C’est dommage,

    Si Dieu existe, bcp pur expliquer!

    • Si Ministere iyatanga azatangwa na Airtel imodoka yatanzwe na Cogebank. Ubutaha jya ubanza ubaze

    • NIba warumvise ya ndirimbo yitwa JALOUSIE????@missrwanda 2014 kwambara ibiriho amabara ya zahabu siko kwambara neza biboneke ko uri muri ba bandi baziko kwambara ibihenze ariko kwambara neza!!!!njye mbona umunsi wanyuma warakunaniye;1 mukondo out uri nyampinga!!!2 kwambara akuyungirizo uziko ugiye mu birori aho userukira abanyarwanda bose(si abanyakigali gusa!!)3.biboneke ko muri mana yawe ubuhanuzi bwabaye buke cg ntabwo niba batakubwira ukica amatwi. Warakoze neza muri manda yawe ufasha abatifashije,abana bipfubyi,abakuru bari bonyene/abakecuru bibana.wagerageje kwigisha abandi bana babakobwa kwitwara neza,naho utaberetse mu ngiro.akazi uri umunyamurava pe! gusa wakabaye utumikira abanyarwanda 12 moi gusa ugasubira muri mini-byose ntaco byari kugutwara(uwumva mvuze ndengerera reba video ibyo abaturage bavuze i musanze na mu majyepfo) nawe yarabyumvise nuko gusa aho umuntu yakuriye nuko yarezwe bimurekurira kwigenza uko ashaka ari mukuru

  • sindyanyije miss rwanda 2015 ariko pe njye nanyunzwe na Mutoniwase Flora nuko ntaho twahurira gusa nimwiza wagira yariremye

  • Abagira inkwi barya ibihiye

  • Abashaka ubwiza n’icyubahiro, babishakisha gukora neza badacogora. Miss uzakore nezaaa kuko Imana irakudabagije ukiri muto. Mama wawe azahore anejejwe no kukwibaruka. Uramenye ntibazakwandavuze kuko uri mwiza byo. Niba utarakira umwami Yesu ibi bigutere kumutekerezaho uharanire kumuha ubuzima bwawe no mu ijuru azahagutambagiza. Bless u!

  • Iyi nkuru ikoze neza cyane kuva amarushanwa yatangira kugeza rangiye, mumafoto. Gusa byari kurushaho kuba byiza iyo Miss Doriane aza kugira undi mugenzi we bajyanye muru rugendo mu ndege. Iyo aza kuba ababyeyi be, mwene nyina se, incuti ye se cyangwa na bariya bagenzi be 5, uretse ko wenda batari gukwira mu ndege bose.

  • Ni byiza rwose. ariko niba hari ahantu hategera television RBA yiminjiremo agafu pe!

  • Ni mwize pe,DORIANE, AURORE na RUSARO Carine ni aba miss rwose.

  • Uri mwiza pe.Imana ikongere imigisha itagabanije.

  • kbs

  • Sabrina Ihozo amurusha ubwiza

  • wowowow//// i cant understand this coz i wish u all the best ni benjamin cousin wawe i want u to visit me at school in musanze at sonrise high school on 7th-march i hope to see you….

  • shagusa yarabikwiye kbs ntawundi warikugitwara khd namwe turabashimira uburyo mutugezaho byose mukomnerezaho2 mbayembashimiye.

    • shagusa yarabikwiye kbs ntawundi warikugitwara khd namwe turabashimira uburyo mutugezaho byose mukomnerezaho2 mbayembashimiye.

  • amafoto meza, commentaire nziza, mukomereze aho.

  • wonderfull

  • Uyu mwali nimwiza ariko agaciro baha umuntu utakoze kuki bakima uwakoze? nigute ushobora guha umuntu ngo nuko yiyerekanye amafranga angana gutya, warangiza uwatakaje imbaraga ze cg uwakoresheje imbara , ntahabwe agaciro?

    Urugero:1. Uwatwaye irushanwa ryamagare yahembwe iki buri abantu mureba kure?
    2.umukinnyi witwaye neza muri championa y’urwanda urebye buriya ahembwiki?
    3. umunyeshuri cg undi muntu uwo ariwe wese wahize abandi muri atretism we buriya arahembwa? nikuki uwakoze cyane ahembwa bike?

  • ni byiza

  • Ngibyo ibyiza bitatse Urwanda ni abantu n’ibintu nukuri pe!!!!

  • You deserve to be Miss!!!!!!
    Urabikwiye pe!!!

  • Abarimu barashonje!
    Abaturage harimo abakirwaye amavunja!
    abaturage mutielle de sante ntazo, can you imagine aya mafaranga aba agenda ku muntu umwe? umwana umwe? ese ubundi kuki batajyana abarenze umwe.

    IYI NI GASPILLAGE ndabivuze Ruzirabwoba

  • Mbona abeshi muribo atari beza!

  • Ariko kuki u Rwanda rupfusha amafaranga ubusa nshuti imfubyi zitiga zingana iki ?ngewe abashyigikiye aya mafuti ndabagaya cyane harya ngo abanababo ni uko batajya banyagirwa inzara ntibarye ntibigunge sha niyompamvu kandi umurengwe usiga inzara ntibitaye ku bapfakazi abakene imfubyi IMANA ibirebe sha ndababaye ubuse koko he’s excellent ibyo avuga si ukuri abize sitwe njiji ?.ngo miss umaze iki

  • Very beautiful

Comments are closed.

en_USEnglish