Digiqole ad

Amafoto: 50 Cent yarokotse impanuka yagonzwemo n’ikamyo

Uyu mu “raperi” yagize impanuka ikomeye mu rukerera rwo kuwa kabiri i New York, ahota yihutanwa kuri Queens Hospital nyuma y’uko imodoka ye yari itwawe n’undi muntu igoganye n’ikamyo.

50 Cent yihutanwa mu bitaro nyuma y'impanuka/photo thisis50.com
50 Cent yihutanwa mu bitaro nyuma y’impanuka/photo thisis50.com

Urubuga rw’abafana be rwa ThisIs50.com rwatangaje iyi nkuru ruvuga ko iyi kamyo yanyuze hejuru y’iyi modoka ubusanzwe y’umutamenwa (bullet proof) gusa ntibyabujije abayirimo gukomereka.

50 Cent ubundi witwa Curtis Jackson yagaragaye ku gatanda ndetse n’umushoferi we bihutanwa kwa muganga ngo bavurwe ibikomere.

Kuri uyu wa kabiri nimugoroba 50 Cent nibwo yavanywe mu bitaro nk’uko byemejwe n’umuvugizi we, nyuma yo kuvurwa ibikomere ku gikanu n’umugongo.

Bruce Miller, wari utwaye imodoka, nawe yarakomeretse akaba yaviriye rimwe mu bitaro na shebuja.

Si ubwambere 50 Cent ajyanywe muri Queens Hospital muri uyu mwaka, mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo yahajyanywe kuvurwa ibiryo bihumanyijwe yari yariye.

Icyo gihe 50 Cent yagize ati: “Eminem yarampamagaye arambwira ngo “ warashwe inshuro icyenda, wikina aho ngaho ngo wicwe n’umugati”. 50 Cent akaba avuga ko iki gihe Eminem yamusekeje cyane ndetse akamutera akabaraga mu gukira vuba.

Mu mwaka w’2000 uyu muririmbyi wamenyekanye cyane muri “Get Rich or Die Tryin’ muri uriya mwaka yavuye mu nzara z’urupfu nyuma yo kuraswa amasasu agera ku icyenda amwe akayahandurwa akarokoka.

Uyu musore wahoze acuruza ibiyobyabwenge ku muhanda icyo gihe yarasiwe imbere y’inzu ya nyirakuru wamureze.

50 Cent ubu nta nshuti y’umukobwa agira nyuma y’uko umwaka ushize ashwanye na Chelsea Handler.

Ikamyo yagonze 50 Cent. yaciye hejuru imodoka ye, iyo ngo itaba umutamenwa haba havugwa ibindi
Ikamyo yagonze 50 Cent. yaciye hejuru imodoka ye, iyo ngo itaba umutamenwa haba havugwa ibindi

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • 50cent yihangane abakunzibe tumuri inyuma nakomere.

  • Imana iracyamukunda ,akomeze abeho

  • mureke mbabwire umuziki ni uwa mbere njyewe mba numva ntatakaye muri colle kubera ko njyewe ubundi aba artist bose ndabakunda muri rusange namwe ndabakunda plaisir nawe big up man thankx!

  • pole sana kwa musani wetu

  • ewana iyo umuntu adapfuye haricyo agomba gusohoza kuri iy’isi kubwibyo nabeho pe.

  • ARACYARIHO ARAHUMEKA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!NAGIRE UBWOBA

  • 50 cent nakomeze abeho turamukunda kandi arware ubukira

Comments are closed.

en_USEnglish