Digiqole ad

Abadepite muri Nigeria barwaniye mu Nteko

Ubushyamirane hagati ya Perezida Goodluck Jonathan na Guverineri wa Leta ya  Rivers Chibuike Amaechi, bwatumye kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga habaho imirwano mu nteko ya Leta ya Rivers hagati y’abashyigikiye Perezida Goodluck n’abashyigikiye Guverineri nkuko bitangazwa na premiumtimesng.

Amashusho agaragaza umudepite umwe ari gukubita undi igice cy'intebe
Amashusho agaragaza umudepite umwe ari gukubita undi igice cy’intebe

Aba banyakubahwa buri wese n’uruhande ashyigikiye ngo bacakiranye ruremveka mu cyumba cy’inteko nyuma y’uko abadepite batumvikana na Guverineri Ameachi bahagurutse ngo bajye kwirukana mugenzi wabo ukuriye iyi nteko witwa Otelemaba uri ku ruhande rwa Guverineri ngo bamusimbuze uvuga rumwe na Perezida.

Amakuru avuga ko ako kanya imirwano yahise itangira mu cyumba cy’inteko ba nyakubahwa barakubitana bikomeye amaraso arava ndetse bamwe ngo bajyanywe kwa muganga bakomeretse bitoroshye.

Amwe mu mashusho yashyizwe ku murongo wa Internet agaraga umudepite umwe yeguye igice cy’intebe ari guhondagura mugenzi we ndetse amwirukankana mu cyumba aho mbere y’uko Police yinjira ngo ibakize bose.

Nyuma y’imirwano Chibuike Amaechi Guverineri w’iyi Leta ya Rivers yaraje agerageja guhosha no kugarura umutekano. Kugeza ubu nta kirahinduka kuko abashakaga gusimbuza umukuru w’Inteko ntabwo babigezeho ariko umwuka uhari muri abo ba nyakubahwa ni mubi cyane.

Arakubita bagenzi be
Arakubita bagenzi be

Muri buri Leta ya Nigeria haba hari Inteko ishinga amategeko yayo. Guverineri wa Leta ya Rivers akaba amaze iminsi atumvikana n’umukuru w’igihugu cya Nigeria, uyu Guverineri akaba afite abadepite muri Leta ye bamukomeyeho byo kumurwanirira ishyaka.

Si ubwa mbere imirwano ivugwa mu nteko kuko byaravuzwe muri Ukraine no muri Venezuela aho bagendaga bapfa kutumvikana bya hato na hato bagashaka kubikemuza imitsi y’amaboko.

Abo ku Kimihurura muramenye!!!

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngiyo demokarasi rero ureke yayindi bjya bararondera!

  • Niyonkuru we,

    Kimihurura abaho intero n`inyikirizo bihora ari bimwe humura ntibizagera hariya!Uretse no kugera aho barwana ubanza na n`abajya banyuranya mu bitekerezo cyangwa imyumvire ku kintu runaka!! Gusa kurwana si umuti nta n`ubwo ari byiza ku bantu b`abagabo, ababyeyi, abasore n`inkumi ariko gutandukana mu bitekerezo kandi buri wese akagaraza icyiza ibitekerezo bye byagirira abenegihugu nta ko byba bisa mu gihe buri wese yagira ubwisanzure mu gusobanura ibyo abona bibereye abo ahagarariye muri rusange nyuma bigahurizwa hamwe . bigacenshurwa bakaza kugera ku mwumvikano ari wo ushyirwa mu mushinga w`amategeko aba yizwe. Icyo ntashyigikira ni NDIYO BWANA y`iteka ariko kurwana mu nteko cyangwa mu nama ya gouvernement Imana izakomeze ibiturinde!! Yewe nanjye umunsi nicaye muri irya nteko cg mu rugwiro nzaharanira gutambutsa ibitekerezo byanjye, ibyo ntumwa n`abaturage ariko nta ngo turwane!!

  • demokarasi n’ukurwanase mwaranyobeye ngwe.

  • ariko kuki mwifuza ko ikibi aricyo kiza imbere gusa???demokarasi yo kurwana,gutemagura uwo mudahuje,gufunga imihanda mugatwika amapine,gutukana,gufata ku ngufu,kutubaha abayobozi…nibyo muba mwumva byayiranga? go to hell.

  • DEMOKARASI muzayirekere abayizanye kuko nta narimwe izashoboka biciye muri COPY/PASTE.

  • ABO KU KIMIHURURA???
    TWEBWE CYARACYEMUTSE KUKO ABENSHI ARI ABAGORE (erega ngo umenya bashobora kuzana amahoro ku isi!!!).
    LOL

  • He nyamara rimwe ba Rosa bombi bigeze guterana inshyi kimihurura… ko mubyiyibagiza se???

    • Urabeshya????

    • Ibyo uvuga nyamara nibyo nanjye ayo makuru ndayazi ni uko abanyarwanda ngo mugira ibanga kandi mukavuga cyane ibyo hanze mugira ngo namwe ni shyashya!

  • Mubanze mukubure imbere y’irembo ryanyu mubone kwishongora! Ikindi dushimire imana ko iwacu bitarabaho. Hanyuma twibaze kandi tumenye ko abantu mbere yo kugera aho bafatana mu makote bterwa n’iki? Hanyuma murangize mwibwira ko muri abantu nk’abandi. Isomo twakuramo ni uko kurwana ari bibi cyaneeee… guhera ku mpamvu ibiteye, aho bibereye n’abarwanye abaribo. Ibi bisumbana, mu myumvire y’abantu, mu burere n’ubunyangamugayo bw’abntu n’umuco muri rusange! Nimusanga iwacu bidakunze kubaho, muge mwishimira ko dukungahaye muri kimwe, cg muri byose mubyo navuze byabitera! Amahoro iwacu!

  • Afurikase, iyo bitabaye ndiyo bwana cg mwunganire biba mpangare nguhangare cg hagarara nkumene

  • Abadepite bararwana no muri Africa kandi ?Ibi hari icyo bivuze kuri uyu mugabane no kwihesha agaciro kuriwo.Buriya rero nyuma yo kurwanira mu nteko umwana w’ibwotamasimbi aragaruka abyita kuza kubunga!Mwa bavandimwe mwe akabaye icwende…Ennemis de l’Afrique sont des Africains!

  • Sule na Kalisa bite byanyu? Demokarasi si ukurwana. Burya iyo igihugu kiyobowe neza kandi kikaba gifite umurongo mwiza usanga nta opposition ikomeye ihaba kuko akenshi usanga abantu bahurije ku kintu kimwe. Hano rero ubu ibi ntibiba kuko buri wese afite mu mutwe igitekerezo gisa n’icyundi kandi byose biganisha heza! Kurwana ni bibi ntimukabikunde! Intambara irasenya ntiyubaka!!

  • Abo bagabo ngira bakora sport gake ubwo baba bariko baridagadura.ubwo ibibazo bnibyacyemuka uzasang aribo bari guhugur abanyagihugu ngo ntibihanire

  • Ibi byo ntibyoroshye kabisa.
    Maze no Afurika tuzatera imbere.
    Turabuza abantu kurwana no mu muhanda maze intumwa za rubanda zikarwanira mu nteko.
    Jye ndumiwe gusa.
    Naho abo ba Roza muvuga bo ibyo ari byo byose barabizize kuko ntibyakihanganirwa mu Rwanda.
    Ariko kuvuga ko bitabaho mu Rwanda byo sinabyemeza kuko mu Rwanda ari muri Afurika.
    TWIHESHE AGACIRO.

  • Mana janjye!

  • ARIKO JYE SI NUMVA IYO MUVUGA NGO DEMOKRASI MWARANGIZA MUKADUKANGISHA IY’IBWOTAMASIMBI.
    Muzabaze imyaka bamaze mubwami bw’igitugu, mu ntambara z’urudaca, yewe hera wenda mu kinyejana cya 10 kandi n’ubu uwabanenga ntiyabura icyo abanenga. Barangiza ngo baje kutwigisha DEMOKARASI. EREGA HARI IBIGOMBA KUBANZA KUGERWAHO KUGIRANGO IYO DEMOCRASI IBONEKE; baduhe amahoro n’agahenge, ibyo bagezeho mu myaka ibihumbi n’ibihumbi tuzabigeraho mu myaka ibarirwa ku ntoki .

Comments are closed.

en_USEnglish