Alpha Rwirangira yashimiye abamutoye muri concert Kimisagara
Nyuma yo kuba aba mbere, we na bagenzi be babiri Davis Ntare wo muri Uganda na Peter Msechu w’umutanzania, Alpha Rwirangira kuri uyu wa kabiri nimugoroba, yakoze igitaramo cyo gushimira abamutoye, cyabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Mu Ijambo yahavugiye, Alpha yagize ati : « Ni intsinzi yabanyarwanda bose muri rusange, abohereje sms, nabandi banshyigikiye mu buryo butandukanye, ndashima kandi Imana kuri iyi ntsinzi »
Yakomeje avga ko yifuza ko n’abandi bahanzi b’abanyarwanda aho bazajya bajya guhatana hose bazajya baharanira ko ibendera ry’u Rwanda rihazamukana ishema n’icyubahiro.
Iyi concert yitabiriwe n’abandi bahanzi bari baje kumufasha nka Kitoko, Dr Claude, Liza, Dominic Nic n’abandi benshi, aba nabo baboneyeho umwanya wo kumubwira bati « Felicitations »
Urubyiruko rwari aho rukaba rwishimiye cyane iki gitaramo cyateguwe ku nkunga na MINISPOC.
Photos Daddy
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
21 Comments
conglaturation mon Vieux
Keep it up alpha..
Alpha komerezaho turagushyigikiye nk’abanyarwanda,kuko ishema niryigihugu mbere ya byose,noneho nawe uziramo nkumuntu wihataniye,warakoze kuko wanatekereje kugaragariza abakunzi bawe ko ubazirikana,ngaho rero na Tom Close nakurebereho
Courage vraiment mais uzasohore indirimbo utazavaho uzima.
amakuru nakuye ahantu hizewe,biravugwa ko alpha yahaye ruswa ian umwe mu ba judge uvuga rikijyana muri TPF,ibi bikaba bimaze kugenda bihwihwiswa,nange nkaba nibaza umuziki we aririmbira muri ariya marushanwa ataririmbira abanyarwanda ariko akegukana ariya mafaranga angana kuriya bikanyobera!!!
alpha arashoboye mujye mwemera bana.
urasebye gusa nawe shaka ibyo ukora uve mumazimwe gabanya ishyari ujye witabira ibitaramo bye,urebe television, wumve radio, uvaneho amarangamutima ashingiye kw’ishyari. pole sana
Sayinzoga we! Uteye agahinda, aho hantu wizeye wakuye ayo makuru uhirinde kuko icyo cyizere uhafitiye kizakurariza amasinde.
Ese wowe mubyukuri ntukurikira haba muri TPF cyangwa se Tusker All Stars? Alpha ari kurwego rurenze cyane urwo umwifuriza kandi azahora atera imbere ubibona n’amaso yawe. Naho wowe warahobagijwe n’ishyari ushakisha ukuri kwawe gushingiye kw’ishyari gusa. Burya ngo uguhiga ubutwari muratabarana, haguruka muruhando rwa muzika muhangane ureke amateshwa.
ALPHA NANJYE NEMEYE KUGURISHA INKOKO KUGIRA NGO MBONE AYA MESSAGE NONE YARATSINZE INKOKO YANJYE NTIYAPFUYE UBUSA.
ariko se wowe sayinzoga ayo makuru uba wayavanyehe? alphe turamukunda kdi afite isura nziza yahesheje u Rwanda. wowe se? reka gusebanya sha. Ian ni umu judge ukomeye kdi wizewe.
iyo muvuga ngo alpha yatanze ruswa mubishingira kuki ishyari.COM Noneqse abahanzi bahatanaga nukuvugakpo yabarushaga kwishyikira kuruwo muntu mujye mwandika ibyo muzi conglatilation to our alpha still being alpha as your name
Guys Mukoze hasi munyibutsa ibuye Nic kuki nta makuru ye dukunda kubona hano, ese yaba aba mu Rwanda? tx for reply us
Kabisa Alpha nanjye sinamwemeraga ariko maze kubona ko ari umuhanga kdi hariya nibwo bareba afite ijwi ryiza cyane kdi uzarebe no kwisi hose niko bimeze usanga umuhanzi afite ibyi yibitseho bieng Singer, song writter,compositor,producer etc ahubwo nawe nahe ingufu ijwi rye urebe ngo aratera imbere ikibazo nuko ino abahanzi bumva byose babishoboye bakiyandikira, bakiririmbira kdi byose batabishoboye nabo nibatanga akazi.
alpha nukuri turagushimye cyane rwose kuko utugaragaje neza kuko wabikoreye utigeze ugura sim cards cyangwa me 2 u.keep it up
ariko se uvugako yatanze ruswa ushingiye kuki? arusha se amafaranga abo barikumwe cg abarusha kumenyana na ain? gusebanya sibyiza aho gusebanya mujye mushaka ibyo mukora
umva niyo waba wanga urukwavu ujye wemera ko ruzi kwiruka!None se ubwo koko wowe ntunamubona iyo aririmba?ubona hari aho ahuriye n’abandi b’ino mu rda ntavuze amazina?Sha uzarebe n’ama comentaires ya ba Devis ,nabo baremeye
Alpha Big up gusa no mu ntara twaragutoye ntabwo ari i kgli gusa uzaze kudutaramira natwe.
Cong’s Alpha witwara neza ku stage, jya utsindira abo banyamahanga kuko ufite igikundiro uririmba neza imana yaragusize ujye ukomeza uyishime nkunda ko unayizi ntuzayitererane. Nayo Sayinzoga wowe uracyatsa gusa abandi se kuki batamuha ruswa ngo batsinde Alpha abarusha amafranga ariko mwagiye mumenye ko u Rwanda n’abanyarwanda imana yatwibutse.
Alpha ndamukunda kdi naranamutoye birashimishije kuba yarongeye agatsinda.kip it up Alpha.God be with yu
Alpha means number one erega iso ntakwanga akwita nabi yamwise number one azahora ari number one
mutejyereze hari nibindi byinshi azavamo bitari ibi gusa‼
Alpha yes félicitation,ariko nubwo uraho ugeze,ndibaza ko ukwiye kwibuka umurimo wawe guhimbaza Imana.mbona aba stars benshi bari mu by’ Imana bavamwo,ntekereze ko nawe utagenda nkabo,cunga izamu mon petit frère.be bless u
Comments are closed.