AllAfricaGames: u Rwanda rwatsinze Cameroon Seti 3-1
Muri iyi mikino nyafrica iri kubera i Brazzaville, ikipe y’u Rwanda mu itsinda irimo ubu imaze gutsinda imikino ibiri ariko yanatsinzwe ibiri. Ni nyuma y’uko itsinze ikipe ya Cameroon mu mukino wo kuri uyu wa kane seti eshatu kuri imwe.
Cameroon niyo yatsinze seti ya mbere ku manota 25 kuri 16 y’u Rwanda, gusa abakinnyi b’umutoza Paul Bitok bagaruka mu mu mukino batsinda iyi kipe seti zakurikiyeho ku manota 29-27, 25-23 na 25-19.
U Rwanda rwatsinzwe imikino ibanza ibiri na Algeria na Ghana, ubu rumaze gutsinda Sychelles na Cameroun, hakaba hasigaye umukino na Cap Verde nayo iri muri iri tsinda
Uyu mukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda rurawukina na Cap Verde kuri uyu wa gatandatu maze barebe amakipe yitwaye neza mu matsinda akomeze muri kimwe cya kabiri.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Bana b’u Rwanda mukomeze muduheshe ishema aho muri Brazzaville , banadutsindire Carp Vert
Ikipe yacu ya Volley ball turayishyigikiye cyanee
mukomereze aho.
Tubarinyuma oyeeeeee
nangwa namwe rata naho football umwana wumutoza aracyakura hhhhhh ngoni byiza watsinzwe kweri
Comments are closed.