AllAfricaGames: Mu guterura no gutera intosho u Rwanda rwabuze umudari
Mu mikino nyafrica ya All Africa Games iri kubera i Brazaville kuri uyu wa 16 Nzeri 2015, abanyarwanda ntabwo babashije kwegukana umudari. Uyu munsi hakinnye abo mu kiciro cy’abamugaye bahatanye mu guterura ibiremereye no gutera icumu n’intosho.
Umunyamakuru w’umunyarwanda wagiye muri aya marushanwa avuga ko mu bafire ubumuga, Vedaste Niyonzima uterura ibiremereye “Power lifting” ukina mu cyiciro cy’abafite ibiro biri mu nsi ya 59, yabashije guterura 115Kg, n’ubwo atabonye umudari yabonye minima yo kuzitabira imikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil muri 2016.
Muri iki cyiciro Othman Sherif ukomoka mu Misiri yegukanye umudari wa zahabu nyuma yo guterura ibiro 210,5 akaba yanaciye agahigo ku isi.
Yakurikiwe n Ulonnam Anthon wo muri Nigeria wateruye ibiro 190 naho uwa 3 aba Atangana Conrat Frederic wateruye ibiro 160.
Mu baterura kandi Hakizimana Theogene azakina ku wa gatanu taliki 18 Nzeri 2015 ari mu cyiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 88.
Ndayishimiye Ernest mu gutera intosho ntabwo yabashije kuza mu umunani bazakina final. Uyu musore ariko uyu munsi taliki 17 Nzeri 2015 arakina gutera icumu.
Abandi baza gukina kuri uyu wa kane barimo; Muvunyi Hermas na Ndayisenga Jean Paul basiganwa muri metero 400.
Saa yine ku isaha ya Kigali ni bwo batangira gukina amonjora naho final ize kuba nimugoroba saa 17h00 ku isaha ya Kigali ni saa kumi i Brazzaville.
Mu bamugaye umukinnyi ukina atabona Uwiman Thomas kuri uyu wa kane arakina final nyuma yo kuzamuka mu majonjora ari uwa gatatu.
Mu gusiganwa ku maguru (Atletisme y’abadafite ubumuga) nyuma yo gutsindwa ku bahungu, Muhitira na Eric Sebahire, abakobwa nabo Mukandanga na Mukasakindi nabo bavuyemo mu gusiganwa metero 10, 000.
Mukundanga yabaye uwa gatandatu akoresheje iminota 33’15”, Mukasakindi aba uwa karindwi akoreheje 33’40″10.
Uwabaye uwa mbere ni Alice Aprot wo muri Kenya wakoresheje 31’24” na 18, yakurikiwe na Gladys Kiptaelai wo muri Kenya wakoresheje 31’36” naho uwa gatatu aba Galete wo muri Ethioipia 31′, 38″.
Muri Teakwondo kuri uyu wa kane abakinnyi babiri mu baserukiye u Rwanda baraza guhatana abo ni; Regis Iyumva ukina mu bari munsi ya 58kg na Martin Nduwayezu munsi ya 54Kg. Undi ni Uwababyeyi Delphine uzika mu bari munsi ya 46kg.
Uyu munsi taliki 17 Nzeri 2015 ni bwo ikipe y’igihugu ya Beach volleyball igaruka mu Rwanda aho bagera saa 16h40, muri iyi kipe abakobwa (Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu) batahanye umudari wa Bronze.
UM– USEKE.RW