All Africa Games: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere
Kuwa kane, ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinzwe umukino ubanza na Algeria ku maseti 3-2 mu mikino Nyafurika “All African Games” iri kubera muri Congo Brazzaville.
U Rwanda rwabashije gutsinda iseti ya mbere ku manota 29-27, Algeria itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-16, iya gatatu ku manota 25-18,u Rwanda rwatsinze iseti ya kane ku manota 27-25.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa Seoul maze Algeria iyitsinda ku manota 15-10.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball iri mu itsinda rya kabiri hamwe na Algeria,Ghana, Sychelles,Cameroun na Cup Vert.
Imikino u Rwanda rushigaje muri Volleyball ni;
Taliki 06-09-2015
Rwanda-Ghana (17h00)
Taliki 08-09-2015
Rwanda-Seychelles (21h00)
Taliki 10-09-2015
Rwanda-Cameroun (13h00)
Taliki 12-09-2015
Rwanda -Cap Vert (13h00)
UM– USEKE.RW
6 Comments
Andi makipe Rwanda ruzayatsinda uretse Cameroun.Bityo hazarokoka Algerie na Cameroun. Rwanda ifate Rwandair.
Jyewe nsanga ntaho u Rwanda ruragera. Ni bareke gukomeza kwangiza imisoro ya rubanda, yagashowe mubikorwa remezo.
courage ku basore bacu,ndizera yuko imikino ikurikira bazayitsinda
yewe Jeannot urasetsa koko.Ngo u Rwanda ntaho rwari rwagera.ngo bareke gusesagura imisoro????
urupfuse ko ruri imbere yawe wari wahagarika imishinga ukora ngo ahari urupfu rwagutwara ari ntaho wageze?
mujye mureka kuba pessimiste
Hahahahah Ephrem urumunu wumugabo kweri hahahaha,,iryo jambo riranyishe cyane pee,,,uzahore ugira inama abantu nkabo
Abo basore baratanga icyizere nubwo batangiye nabi bwose ark ntanuko batagize paka seul?
Comments are closed.