Alicia Keys aje mu Rwanda
Amahanga menshi arareba u Rwanda muri iyi minsi, abantu bakomeye benshi bamwe bamaze kuhagera, abandi barategerejwe. Si ububanyi n’amahanga, siporo, ingagi cyangwa muzika bibagenza. Ni ukwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside. Alicia Keys, umunyamuzika w’umunyamerika wamamaye ku Isi, nawe ari mu bari mu nzira baza mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Alicia Keys agera i Kigali none kuwa gatandatu cyangwa kuri iki cyumweru.
Nta makuru ahagije we ubwe yatangaje ku ruzinduko rwe mu Rwanda, gusa bamwe mu bashinzwe kumwakira baremeza ko aje kwifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka.
Alicia Keys washakanye na Swizz Beatz mu 2010, ntabwo aza mu Rwanda wenyine ahubwo arazana na Ben Affleck umukinnyi wa sinema we usanzwe ukunze kuza mu Rwanda mu bukerarugendo n’ibindi bikorwa byihariye.
Alicia Keys ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi, umucuranzi wa Piano, umukinnyi wa sinema wabigize umwuga, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “No one”, “Girl on fire”, “Superwoman” na “Empire State of mind” yaririmbanye na Jay Z.
Biteganyijwe ko hari abandi bantu benshi bazwi muri politiki, mu mikino, mu myidagaduro bazaza kwifatanya n’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20.
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Wasanga mama we ari umunyarwanda! Dore ko niyo yaba akomoka mu karere byose byitirirwa u Rwanda!
Simbona ari freemason gusa! Nimugwize nababwira iki? abashyitsi nk’abo ni abanyu ,ni bo mukwiye!
Abatemesha abantu bateremye imipanga barenze frimacon. Nibo Shitani igenda . Koko ngo umun*** azira undi!!!
ibyo nibyiza nikigaragaza iterambere urwanda rugezeho bakomereze aho tuzabashyigikira mwiterambere twamagana ingengabitekerezo ya genocide murakoze
welcome sister.
@Deo, kuba freemason ubibwiwe ni iki? Ko mbona yiyambariye kandi akaba yasokoje neza!!!
Ndamukunda Alicia Keys kunda ukwasa nkunda nibyizabye byose nindirinboze .nimpuweze afite umutima mwiza nubwitonzi
Comments are closed.