Digiqole ad

Algeriya: abakobwa babuze ubusugi barabubasubiza

Kimwe no bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’afurika, no muri Algeriya ubusugi bw’umukobwa ni ikintu gihabwa agaciro cyane iyo ashatse umugabo.

Inkuru dusoma ku rubuga rwa internet slate.fr  ivuga ko mu gihugu cya Algeriya, iyo umukobwa agiye gushaka umugabo, asabwa  kuba yarakomeye ku busugi bwe.

Bitabaye  ibyo  umugabo bashakanye ababazwa cyane no kuba yashatse umugore wakoreshejwe n’undi mugabo ndetse bikaba byabaviramo kubana nabi cyangwa gutandukana.

Kuri ibi hiyongereho kuba ngo abaybyeyi b’umuhungu bamubaza niba umukazana wabo yarasanze ari isugi cyangwa yarasanze atari yo.

Ibi ngo bigaragazwa n’uko mu gitondo cy’umunsi ubukwe bwabereyeho ari ngombwa ko amashuka abageni barayeho agomba koherezwa iwabo w’umuhungu akaba ari ho ameserwa.

Ngo iyo umukobwa yari isugi kuri aya mashuka basangaho amaraso. Ibi rero bikaba bishimangira umubano mwiza hagati y’abashakanye ndetse n’imiryango yabo yombi.

Ibi rero byatumye abakobwa bo mu gihugu cya Algeriya bashakisha uburyo bwo gusubirana ubusugi igihe babutakaje.

L’hyménoplastie  niwo murimo ukorerwa kwa muganga aho iyo watakaje ubusugi ubagwa (chirurgie)  ariko badoda twa dutsi tuzwi ku izina rya hymen ducika iyo umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere.

N’ubwo iki gikorwa aba bakobwa bagikora bihishe ngo bimaze kuba nk’umuco muri iki gihugu cy’Algerie aho usanga hari n’ibitaro bibikora kumugaragaro, ariko ngo aba bakobwa babane neza n’abagabo babo nyuma y’uko umugabo ariwe wiciriye utwo dutsi (Hymen) tw’umugore we.

Solange Umurerwa
umuseke.com

16 Comments

  • ariko ababyeyi bakivanga mu mabanga y’ingo z’abana babo,baba babona bizabageza kuki?aba bakobwa ntibazi kubashushanya ahubwo,baba amasugi cyangwa bataba yo ntacyo bireba ku mubyeyi

  • @ mibirizi ubwo nuko ufite icyo wikeka ubundi se baba batanga ibyabandi mbere y’ubukwe bari muyahe. Ariko abahungubo muri Algeria bafatiwe imyanzuro ubizanye i Kigali benshi baturika neza neza

  • ariko harabura iki ngo abasore bo mu rwanda nabo bafate uyu mwanzuro yo kureba cyane ku busugi ko byatuma abakobwa bo mu Rwanda ahari bitonda

    • Uvuze neza cyane kuko birarenze abakobwa twameze amababa(uyumunsi nime date simoni ejo lendre ejobundi ejene amaherezo ni ayahe?)basoremwe mwapfa niba mudasubiye kubusugi.

  • ariko muzi yuko gusambana umuntu atari yashinga urugo aribyo bisenya ingo zikigihe.
    ubusambanyi nibwo bumaze ingo

    • Ibi ni byo rwose ubundi baba batanga ibitari ibyabo bashaka iki iyo urongoye umukobwa utari isugi ushaka kujya umuca inyuma kuko nawe uba wumva ko yaguciye inyuma erega umukobwa usambana aba aca inyuma umugabo we bazabana.
      Bakobwa mwitonde rero ubundi muba mwirukira iki koko?!!

  • eeeh umukobwa ni nkuwo!!ni uko mu Rwanda twabiciye amazi ariko ubundi isugi ni iya 1

  • ariko abahungu turikunda koko,nonese koturimo kuvuga abakobwa haramutse haje akamashini gapima ubusugi bwabahungu basanga twe turibazima?mureke dusenge IMANA idufashe nahubundi twese turibamwe.

  • ariko se ubusugi bw’abakobwa kuki aribwo mwibandaho gusa?nibande baba barabatesheje ubwo busugi?n’abahungu bakwiye kuba imanzi mu muco nyarwanda.iyubusugi bubuze rero n’ubumanzi burabura sishyano,

    • Twataye umuco,ariko abaifite ubusugi nubumanzi bwabo babukomereho bibikiye byinshi harimo kwirinda indwara.

  • UBUSUGI NI UBWO KUMUTIMA NAHO UBWAHARIYA SIBWO BWUBAKA URUGO.

  • kabisa, uvuze ukuri yusufu we.

  • Thks Brother, YUSUFISIRAHENDA, sha urumugabo,ubusugi sibwo bwubaka ingo, ahubwo nikamere y’umuntu, umutimanama wa muntu naho se ubusugi butagira gushiramugaciro bumaze iki?
    Ikindi ntimukarenganye bashiki bacu ashobora kugira inshuti y’umuhungu nyuma ikamwanga kandi bizeranaga nkuko wenda numukobwa yamwanga ubwose niba bararyamanye wavugako babaye indaya?

    • Ni indaya nyine kuko uwo muryamana mutarasezerana muba mukora uburayya

    • Ubusugi bugaragaza kwiyubaha,ahari ubusugi n’umutima nama uba buhari.

  • ahubwo bajye bagenda barahindutse ibishingwe…. barabashije biteye ubwoba.

Comments are closed.

en_USEnglish