Digiqole ad

Imyiteguro y'igitaramo cya Alexis Dusabe igeze kure

Ubwo twasuraga umuhanzi Alexis Dusabe ari mu myitozo kuri Centre Culturel Franco – Rwandais, twasanze imyitozo igenda neza. ati “Ndizera ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bitaramo byiza nzakora, kandi ndabona imyiteguro iri kugenda neza.” 

Alexis Dusabe
Alexis Dusabe

Zimwe mu ndirimbo Alexis yateguye kuzaririmba harimo Njyana igorigota n’izindi nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda.

Alexis Dusabe  kandi yadutangarije ko azacuranga “Live”, kandi ko abazitabira kino gitaramo bose bazishimira ibyiza byose bizahakorerwa, Alexis yasabye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana gukomeza gusengera kino gitaramo kugira ngo kizagende neza.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2013 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, byitezwe ko kizitabirwa cyane n’abantu batandukanye kandi kizagaragaramo benshi mu byamamare bya ho mu Rwanda.

Alexis Dusabe kandi azanifashisha abacuranzi batandukanye basanzwe bamenyerewe hano mu Rwanda nka Didier Touch kuri Guitar Base, Bienton ku ngoma  naho Alexis akazaba yicurangira Piano.

Muri mu myiteguro (Repetition) y’iki gitaramo kandi hagaragaye umuhanzi Mani Martin, ufatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mukuzamura umubare munini w’abakunda indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music).

Iki gitaramo kizagaragaramo kandi n’abandi bahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda baririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana nka Dominic Nic, Patient Bizimana, Gaby Irene Kamanzi, Guy Badibanga na Simon Kabera, kwinjira bikaba bisaba kugura umuzingo w’indirimbo (album) nshya ya Alex Dusabe izaba igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Alexis Dusabe

Patrick KANYAMIBWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana izagushyikire,kandi natwe tukubera ku mavi.Shalom.

  • Alex rwose ndagukunda uririmba neza cyane nzagukurahe NGO nguhe cadeau ? Imana izaguhe imigisha myishiiiiiiiiiiiii.

  • koko nuko bandika cultulaire!!!!!!

  • Dore amwe mu makosa y’imyandikire ari muri iyi nkuru. ese aterwa n’iki?: ubumenyi buke bw’abayandika? uburangare, cyangwa kutita ku myandikire iri professionnel? ISOMERE NAWE:

    Centre Cultulaire Franco – Rwandais
    Njyana igotogota
    ReAzacuaranga
    kugara mu bitaramo
    guitard Base

  • Imana imwuzuze umwuka wayo

Comments are closed.

en_USEnglish