Digiqole ad

Album ya Lady Gaga ntiyemewe muri Libani

Nkuko tubikesha dailymail, album y’indirimbo Lady Gaaga aherutse kumurika itariki ya 11 z’ukwezi gushize yitwa “Born this way” tugenekereje mu Kinyarwanda “Uko navutse” yangiwe gucuruzwa no kugera mu gihugu cya Liban.


Lady Gaga ari kuri stage mukwa mbere uyu mwaka/Photo Internet

Iyi album yaje gukundwa cyane kw’isi, ndetse iza no kugurwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nubwo ariko yahiriwe n’abanyamerika, ikinyamakuru cy’abongereza The Sun cyo cyanditse ko Muri Liban Atari uko kuko album ye itagomba kugurishwa cyangwa kumvikana muri icyo gihugu. Abayobozi b’icyo gihugu baherutse gufata ndetse batwika zimwe muri CD z’iyi Album zari zimaze kugera muri tumwe mu duce twa Libani ndetse bakanabuza izindi gukomeza kwinjizwa muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru DailyIndia.com cyo mu buhinde cyo kikaba gitangaza ko abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko indirimbo za Lady Gaaga ziri kuri iyi album zifite ubutumwa butera uburakari bunahamagarira ubusambanyi, ibi ni nyuma y’ukwezi gushize indirimbo ye “Judas” ihagaritswe gukinwa ku maradiyo na banyirazo muri icyo gihugu kiganjemo abayisilamu.

Igifuniko cya Album “Born This Way”

Iyi ndirimbo “Judas” kandi yari yabanje kunengwa cyane n’amatsinda y’abihaye Imana muri Amerika barakajwe n’amagambo ayikubiyemo ndetse n’uburyo ngo yagaragaje isura nkirisitu mu mashusho y’iyo ndirimbo, nkuko urubuga urbanchristiannews.com rubitangaza.

Urubuga beirutspring.com, rwo muri Libani ruvuga ko ubwato bwazanye CD z’iyi album mu cyumweru gishize ubwo bwahitaga busubizwayo.

Claude Kabengera

Umuseke.com

6 Comments

  • ibi ntibizabuza uyu muhanzi kwamamara kuko ubuhanga bwe mu muziki ni intagereranwa

  • Kimwe ni uko jamante uyu illuminati ariyo mwuzuyeho!

  • nibayifunge rwose ngo ntawuzirika ihene mbi kuye

  • twemera iterambere ariko irya Lady gaga wapi kabisa kuko ibyo akora nta bumuntu

  • nibazireke maze barebe ko bizatubuza ku kwemera,niwowe muhanzi kuko uzana udushya gusa.

  • Euh! Mbega umukobwa ufite Iswandi!!! hari uwajyamo se ra mwe mwiyizera kuri Bolo zanyu?

Comments are closed.

en_USEnglish