Album 5 za Hip Hop zabaye nziza kurusha izindi zose muri USA
Hip-hop mugihe bagereranya ko yaba imaze imyaka igera kuri mirongo itatu, the boombox yagaragaje urutonde rwa albums zabaye izambere mu bihe byose kuva iyi njyana yabaho doreko isigaye inakunzwe cyane na hano mu Rwanda .
The boombox ivuga ko arirwo rugaragaza album zabaye nziza kurusha izindi, guhera igihe habagaho icyitwaga back-pack rap kugera mugihe East coast hip hop na west cost zigaragazaga cyane mu ruhando rwa hip hop.
Dore urutonde rwa albumu eshanu zambere duhereye kuya gatanu .
NUMERO 5: ‘All Eyez on Me’ ya Tupac
Iyi tupac yayisohoye tariki 13/02/1996 nyuma y’amasaha make afunguwe ahita ayita ‘All Eyez on Me’ ikaba yariho indirimbo zakunzwe cyane aho twavuga nka ; ambitionz az a ridah , all about you n’izindi. Iyi album yafashwe nkaho ariyo projet ikomeye yaba MC ikanaba ariyo yagaragaje ubu gang star bwa Tupac Amaru Shakur .
NUMERO 4: Ready to Die’ ya Notorious B.I.G.
Iyi album yigaragaje mu bihe hip hop yarimo ishinga imizi mu ruhando rwa muzika, kuburyo byari bigoranye kugira ngo uyibonemo inenge. Notorious B.I.G yayise ‘Ready to Die’ bivugango niteguye gupfa. Ikaba yarakozwe na Premier, the Hitmen hamwe na Easy Mo Bee. Yaragaragaye nk’ubuhanuzi budasubirwaho kuberako ibi avuga ko yiteguye gupfa bitatinze kumubaho kuberako yayisohoye ku italiki 13/09/1994 yitaba Imana nyuma yaho ku 09/06/1997.
NUMERO 3: The Chronic’ ya Dr. Dre
Ikaba yaragaragayemo ubuhanga mu micurangire yayo ndetse n’udukoryo twazamuye cyane isura ya West Coast hip-hop nkaho yavugaga ngo “Bow wow wow yippie yo yippie yay,
Mubindi byatumye imenyekana havurwamo izi ndirimbo ‘Let Me Ride’ and ‘Dre Day, nothing n’izindi .
NUMERO 2: ‘Reasonable Doubt ‘ ya Jay-Z
Mbere ya S. Carter yabanje kuba king of the ROC, iyi album yise ‘Reasonable Doubt’ iri muzamuzamuye cyane mugihe yayisohoraga ku italiki 25/061996 aho yari yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Mary J. Blige, Biggie, Foxy Brown hamwe na Memphis Bleek
NUMERO 1: Illmatic’ ya Nas (Nasir bin Olu Dara Jones)
Ibi bishobora kuba bigutunguye kuba ari iyi yambere. Iyi yigaragaza cyane aho kugeza ubu usanga mu birori indirimbo z’iyi Album zikibyinwa cyane muri America.
Illmatic iri ku rwego rurenze kandi igitangaje hano nuko yari yakozwe numusore muto kumyaka yari afite 15, Nasir Jones uzwi nka NAS.
NAS ngo yagaragaje ubuhanga muri Hip Hop ku buryo yibukije abantu umuhanzi wakera w’umuhanga witwa RAKIM (William Michael Griffin) uzwi cyane nka MC w’ibihe byose .
Mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, NAS ngo yarapaga vuba kandi ubutumwa bwe bugafatwa nk’ubw’igitangazamakuru ku muhanda.
Tukaba tuzabakorera vuba urutonde rwaba hanzi ba Hip Hop b’abanyarwanda bakunzwe kurusha abandi, kuko abafite Album bo ari bake cyane.
Oscar Ntagimba
UM– USEKE.COM
6 Comments
iyi ya mbere ni danger!uriya mwana ko yari igikurankota?
Ndabona mu Rwanda Jay Polly ntawuzamucika!
Tupa Imana ikurinde
Tu Pac Imana imwibuke kabisa,NAS yari yaribagiranye,ubu se Eminem haruwamurusha?
2PAC IS THE BEST AND HE IS NEVER DIE.
Heyo manigga pac Never forget what you say ,never forget what you did ,RIP makavera the don
Comments are closed.