Digiqole ad

Al Shabab ngo ijya yohereza ubutumwa ku Rwanda. Ahahurira benshi harinzwe hate?

 Al Shabab ngo ijya yohereza ubutumwa ku Rwanda. Ahahurira benshi harinzwe hate?

*Uko abashinjwa iterabwoba baburanye Al Shabab ngo yohereza ubutumwa ku Rwanda
*Ngo hari abatawe muri yombi baje kuneka aho bashobora gukora igitero
*Hari abanyarwanda 26 bagiye mu mitwe y’iterabwoba ubu bari gutozwa
*Ku masoko, amahoteli, ibitaro, bureau..ngo hari ahari ibyuma bisaka bidakora

Kigali – ACP Denis Basabose Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba yatangarije abahugurirwaga iby’umutekano ahahurira abantu benshi muri Kigali ko iterabwoba no mu Rwanda rihari kuko ngo nk’iyo abarishinjwa baburanishijwe (urubanza rwabo rumaze iminsi ruba) ngo umutwe wa Al Shabab wohereza ubutumwa ku Rwanda.

Mu nyubako nini, ku masoko, ku bitaro n'ahandi hahurira abantu benshi abaharinda ngo bakwiye gukaza umutekano waho
Mu nyubako nini, ku masoko, ku bitaro n’ahandi hahurira abantu benshi abaharinda ngo bakwiye gukaza umutekano waho. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Bari bari mu mahugurwa kuri uyu wa kane ku kurinda umutekano mu nyubako zihuriramo abantu benshi yateguwe n’Umujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa yahawe abashinzwe kurinda umutekano ku nyubako zihuriramo abantu benshi, abazikoreramo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’izindi nzego z’umutekano, yiga uko hanozwa uburyo bwo gucunga umutekano muri izo nzu kuko ngo arizo abaterabwoba baza bashaka.

Ibikorwa by’iterabwoba byugarije isi ngo n’u Rwanda birarureba niyo mpamvu ngo bari gukomeza ibikorwa byo kuba maso no guhangana n’iterabwoba mbere y’uko rikorwa.

Mu Rwanda byavuzwe cyane umwaka ushize ubwo hari abakekwaga bafashwe i Kigali abandi barasirwa i Rusizi mu Bugarama.

ACP Denis Basabose ati “U Rwanda natwe twabaye ‘target’ ya Al Shabaab kubera ko twafunze aba Jihadists. Uko urukiko rutumije bariya bafunze kujya kuburana hariya Al Shabaab isohora message.”

Yavuze ko ubu hari abantu 46 bafunze bazira ibyo bikorwa ngo batawe muri yombi bavuzwe n’abana b’abakobwa babiri bafatiwe ku kibuga cy’indege bagiye mu mutwe wa Islamic State.

Ngo hari n’abandi 26 bagiye bavuye mu Rwanda,  ubu batozwa n’iyo mitwe kandi ngo hari n’abandi bahora bafatwa baje kuneka ahantu hahurira abantu benshi bashobora kugaba igitero cy’iterabwoba.

Ngo hari uwafashwe avuga ko yari amaze kuneka ahantu habiri mu mujyi wa Kigali ndetse n’uwafatiwe i Rusizi yagiye kureba aharasiwe abana bigaga iby’ubwo buhezanguni mu mwaka ushize.

ACP Denis Basabose umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya iterabwoba.
ACP Denis Basabose umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya iterabwoba.

Yasabye abarinda umutekano ahahurira abantu benshi ndetse na banyiraho guhagurukira imicungire y’umutekano kugira ngo bazabashe guhangana n’icyo kibazo ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano kuko ngo haracyagaragaramo icyuho gikomeje mu micungire y’umutekano w’ahurira abantu benshi.

Ku mahoteli, ku masoko, ku bitaro, ku biro binyuranye n’ahandi hajya abantu benshi ngo haracyagaragara aho batagira ibikoresho bisaka uwinjiye, aho biri ariko bidakora cyangwa aho biri ababikoresha batabizi ngo umuntu akakinyuramo ari ukubyubahiriza gusa.

Ngo ni hacye usanga hari za Camera (CCTV) zishobora nibura kubona abinjiye cyangwa ibinyabiziga byahahagaze.

ACP Basabose avuga koi bi byose ari ibyuho bikomeye cyane by’iterabwoba ngo bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya.

Abarinda izi nyubako bibukijwe ko ari zo abaterabwoba baba bareba cyane mu gihe rero nta mutekano wazo ukorwa neza ngo byakorohera abakora iterabwoba kurihakora.

Bamwe mu bashinzwe umutekano ahahurira abantu benshi mu mujyi wa Kigali
Bamwe mu bashinzwe umutekano ahahurira abantu benshi mu mujyi wa Kigali
Mu babahuguye harimo kandi ACP Rogers Rutikanga umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kigali
Mu babahuguye harimo kandi ACP Rogers Rutikanga umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kigali

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ibi bintu amaherezo bizaba nk’ibya wa mwana wahoraga avuga ngo ikirura kirandiye, yikinira bagatabara bagaheba, kugeza ubwo kije atabaje abura umutabara. Murakomeza kwikururira bariya biyahuzi ngo bigende gute koko? Abaterabwoba duhanganye nabo bahungabanya umutekano muri aka karere barabuze ku buryo mwikururira bariya bantu? Bivuze abarundi bagira ingabo muri Somaliya yenda byakumvikana. Cyangwa abanya Kenya. Twe murumva baba badushakaho iki? Nimukomeza kuvuga ko muhanganye nabo barangije kutugeramo, kandi ntabahari kuko aho bageze urupfu rubarangaza imbere, amaherezo mwazabona baje koko. Baragatsindwa n’iya kare. N’abifuza guhangana nabo bateshwe bate wa ugani w’Abarundi.

    • None se urakeka ko ibyo bavuga bivugisha? cyangwa utegereje kubona umunsi bazaba bagaritse ingogo? U Rwanda se ni iki ku buryo batarugeramo? Ikindi umenye ko bajya kubivuga babizi. Bitabaye ibyo rero,tegereza wenda ni wowe bazaheraho.Uyu munsi wiyibagije ibyaberaga mubmasoko za Kimironko na Kicukiro!

  • Lol,
    Gutekinika, kugirango babone ibyo babeshya USA na UK zirikubona igitutu kukibazo cyibiringo, bavugako bafite ibibazo byterabwoba ko bahavuye haba ikibazo kuko ntabandi bamenyereye kurwanya iterabwoba.

    • hhhh poor guy! Ni wowe uri ku gitutu cy’imyumvire yakugize baringa. USA na UK uririmba hariyo sogokuru wawe? Africa warakubititse kweli.

  • 1990-1994 yaraduhagije, abo bantu rero badufashe batwumve kandi batwubahe naho ubundi tuzabakirana na yombi! Ibyo twagezeho ntibigahungabanywe n’izo ngegera. U Rwanda rusumba kure idini cyangwa ikindi cyose mwazana kudutesha umutwe.
    Police itegure inyundo zo gukosora izo sazi!

  • Abashinzwe umutekano ku mazu manini bakwiye gukora amasaha atarenga 6 ku munsi bakaruhuka. Kuko umuntu watangiye saa moya za mugitondo wirirwa asaka abantu batandukanye ajya kugeza nimugoroba 18:00 yananiwe kandi birumvikana. Ikindi ni uko umuntu umwe gukora ahantu iminsi myinshi nabyo bishobora gutuma yirara cg se ababisha bakaba bamenya aho afite intege nkeya. Ikindi ni ukuntu bahembwa, akamaro kabo karasuzugurwa iyo bigeze ku gashahara bahabwa. Bikwiriye gutekerezwaho tukazitira tutaronerwa nyabuna!

  • Abantu bariraye ngo umutekano ni wose! Nyamara ibyo tubona ku mateleviziyo tukibeshya ko biri kure yacu buriya natwe byatubaho kuko abayobotse iriya myumvire ya ririya dini ni benshi kandi bari hose. Ni ukuba maso.

  • Kubera kugira abashinzwe umutekano barenze ubushobozi bw’igihugu, kandi bitanabuza abaturage guhora barara amarondo ngo batibwa mu mazu, mu biraro no mu mirima, ubona tumeze nk’ababa bakeneye buri gihe umwanzi weruye wo kurwanya ngo turusheho gusobanurira amahanga adufasha impamvu dufite ingabo n’abapolisi baruta ubwinshi aba 3/4 by’ibihugu by’uburayi, kandi ibyo bihugu bifite ingengo y’imari ikubye iy’u Rwanda inshuro ziri hagati y’icumi na magana abiri.

    • Ahubwo iyo uvuga ko igihugu gifite umubare munini w’injiji nkawe urenze ubushobozi bwo kuzitunga ntacyo zinjiza nari kukumva naho iby’ingengo y’imari ikenewe byihorere siwowe wabiduhaho amakuru.

      • KO MBONA ARI WOWE NJIJI RA?!

    • Mwanainchi ureba kure.????

  • Cyera abantu bajyaga batecyereza ko intambara ishoboka ku Rwanda yaba hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuko icyagaragaraga bwari ubushotoranyi ku mbibi z’ibihugu byombi bwakundanga kuvugwa. Nyuma twumva ngo Inkotanyi zateye ziyobowe na Kanyarengwe Alexis na Fred Rwigema! Iyi ntambara yaje kuba ndende ndetse irangira mu marira n’imiborogo igibugu cyose gitemba imivu y’amaraso. Ntacyo dupfana na Al Shabab, ISIS cg BOKO HARAM. Nta n’aho duhuriye nabo.
    Nyamara ibihugu bifite aho bihuriye nabo nka ETHIOPIA na UGANDA(kubera byohereje ingabo zabyo muri Somalia kurwanya Al Shabab)ntibyagabweho ibitero nayo ahubwo biherutse kwirara mu baturage babyo barabarasaaaaa! Nabyo byari ibitero by’iterabwoba?!

    Mwitonde mutazatuzanira akandi kababaro n’ako twasigiwe na genocide n’intambara katararangira.

  • Turashima inzego z,umutekano zacu gusa ndemeranya nuwavuze ko amasaha y,abarinzi yagabanuka.ikindi umushahara wabo ukongerwa ndetse n,amahugurwa menshi. Birababaje kubona umu guard ahembwa 30% yayo Company iba yakiriye kandi icyo bamuhaye ari ndembo(kiboko) gusa ikindi uniform zabo zatuma umuntu anabafata uko yishakiye kuko zabasaziyeho benshi. Iki kibazo ni ngombwa ko kitabwaho bikomeye Security cies ntizibe iza business kuruta kuba imboni y,umutekano w,igihugu. Rwose abishyura izo company za security mukanguke muzikoreshe akazi muzishyure ayo zakoreye. Kandi namwe muzishyure ku gihe. Security of country is very crusial

Comments are closed.

en_USEnglish