Al Shabab iravuga ko yafashe bugwate abasirikare ba Uganda
Umuvugizi w’uyu mutwe w’iterabwoba wo muri Somalia yatangaje kuri uyu wa gatatu ku majwi yaciye kuri Radio Andalus ko bafite abasirikare ba Uganda bafashe bugwate ubwo baheruka kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za AMISOM, gusa uruhande rwa Uganda rurahakana ibi rukavuga ko ari ikinyoma kuko nta musirikare wabo ufitwe n’aba barwanyi.
Abdiaziz Abu Musab umuvigizi wa Al Shabab yumvikanye avuga ko aba basirikare, atavuze umubare, bameze neza mu buroko bwa Al Shabab kandi mu minsi ya vuba baza gutangaza imyorondoro n’amapeti yabo.
Paddy Ankunda umuvigizi w’ingabo za Uganda yatangarije JeuneAfrique ati “Aba Shabab barabeshya nta musirikare wacu bafite. Birashoboka ko batwaye impuzankano zimwe (uniforms), birashoboka ko bafata abantu bakazibambika bakabita abasirikare bacu babeshya.”
Tariki 01 Nzeri 2015 Al Shabab yateye ibirindiro by’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia za AMISOM ahitwa Janale, zica bamwe mu basirikare ba Uganda ndetse zinafata iki kigo mu gihe cy’amasaha macye.
Aba barwanyi bavugaga ko bishe abasirikare bagera ku ijana, amakuru y’ingabo z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi yavugaga ko hishwe abasirikare barenga 50, bavuga ko muri bo harimo abasirikare 25 ba Somalia.
Uganda yo yatangaje ko hapfuye abasirikare bayo 12 ndetse imirambo yabo niyo yakiriwe muri Uganda muri week end ishize.
UM– USEKE.RW