Digiqole ad

Akon yaretse ubuzima bw’aba-star burundu, aza gufasha abakene

 Akon yaretse ubuzima bw’aba-star burundu, aza gufasha abakene

Alioune Badara Thiam uzwi cyane nka Akon, icyamamare gikomeye muri muzika ku isi yahagaritse ubuzima bwo kubaho, kwitwara no kwambara nk’ibyamamare mu muziki atangira imibereho mishya ishingiye ku mushinga wa za miliyari z’amadorari wo gukwirakwiza amashanyarazi ku bayakeneye cyane muri Africa.

Akon aganira na Perezida Macky Sall wa Senegal
Akon aganira na Perezida Macky Sall wa Senegal

Tuzakomeza kumwibuka mu ndirimbo nka “Guetto”, “Lonely”, “Smack that” n’izindi ariko ntituzongera kumubona nk’icyamamare cyambara iminyururu mu ijosi n’amaherena mu modoka z’agaciro k’ikirenga. Avuga ko ibi yabibererekeye.

Ati “Buriya buzima ntabwo bukinkwiriye. Nagenze henshi ku isi nabonye abantu batabasha no kwishima kubera kutagira nibura iby’ibanze.”

Ibi ngo byamukozeho cyane, yatekereje icyo yakora maze abona nibura amashanyarazi ku bakene hari aho yabageza, ubu amaze igihe ahugiye ku mushinga wo kugeza amashanyarazi mu buryo burambye cyane cyane mu byaro muri Africa.

Umwaka ushize Akon yaje i Kigali abonana n’abayobozi b’u Rwanda baganira iby’uyu mushinga we w’amashanyarazi ku bo mu byaro. Kuva yawutangira ubu ukorera mu bihugu  14 birimo Guinea Conakry, Senegal, Mali, Niger, Benin na Sierra Leone.

Umwaka ushize yaje mu Rwanda aganira n'abayobozi kuri uyu mushinga we
Umwaka ushize yaje mu Rwanda aganira n’abayobozi kuri uyu mushinga we

Abajijwe niba atari kubikora ariko akanakomeza kwitwara nk’umu-Star yasubije ati;

Nageze mu bice by’icyaro nambaye kandi mfite ibintu by’agaciro biruse inshuro nyinshi cyane icyo naha abakene bakamererwa neza, maze ndibaza nti ibi (yambaye/afite) bimaze iki?

Kwigaragaza nk’umukire cyangwa umuntu mwiza usa neza nyamara hari abari kwicwa n’inzara, bari mu mwijima kubera kutagira amashanyarazi, babona amazi meza yo kunywa bibagoye byatumye numva ndi umuhemu niyemeza kubireka byose.”

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yoo! Mbega ukuntu Imana igira neza! Igitekerezo nk’iki nta handi cyava uretse kuri Nyagasani, we utanga atagabanyije. Ni byiza cyare kwibuka ko n’abandi ari abantu, ko twese dufite amaherezo amwe. Imyenda myiza, imikufi, inkweto, amafaranga menshi…nta na kimwe kizaherekeza, ngo kidutambutse imbere y’Intebe y’Ubwami bwayo.

  • Yoo! Mbega ukuntu Imana igira neza! Igitekerezo nk’iki nta handi cyava uretse kuri Nyagasani, we utanga atagabanyije. Ni byiza cyane kwibuka ko n’abandi ari abantu, ko twese dufite amaherezo amwe. Imyenda myiza, imikufi, inkweto, amafaranga menshi…nta na kimwe kizaduherekeza, ngo kidutambutse imbere y’Intebe y’Ubwami bwayo.

    • Muvandimwe ubivuze neza yaba abantu bose bamenyaga ko ukubaho kwacu ari ubuntu bw’Imana ko kandi twese turi abavandimwe. Ibyo mbona muri iy’isi birancanga. Abanyarwanda bo abenshi twibagiwe ko iy’isi ari icumbi ,ko ibyo dutunze byose byaba bike cg byinshi tuzabisiga. uzi iyo ubona umuntu wagize Imana akiga akandagira abatarize akabafata nkaho atari ibiremwa. Umuntu muzima akanga gusuhuza undi amuziza ko yambaye nabi cg imyenda idakeye ngo ni umuturage. Ngo mama we ni umusirimu!! uwo musirimu ,bene wabo bo mu giturage bamusura akibicaza hanze ngo batamwanduriza intebe!Kandi akiyibagiza ko ariko yasaga mu myaka yashize.
      Iyo ugeze kubashinzwe kuyobora abaturage ho urumirwa:bararya bahaga bakajugunya; imodoka batunze ni ipusi ntiyazisimbuka ; inzu babamo zifite ibyumba bitabarika kandi bafite abana bake kandi uwo bashinzwe kwita ku mibereho ye arya rimwe ku munsi, abana biga bibagoye …
      Umuntu muri iy’isi yabaye inyamaswa iruta izindi kuko nkeka ko ibikoko biba mu muryango umwe bitaryana hagati yabyo.
      Imana ijye itubabarira.
      Umwaka mwiza 2017. Mwongere amasengesho gusa kuko Imana imaze guhaga ibyaha byacu.

  • Ibyo nibyo aba African Americans beshi babura,bibagiwe aho bavuye yewe bamwe niyo ubabajije bakubwira ko atari abanyafrica,birirwa basesagura amafranga bakayaha izindi sociétés(asians),Europeans nabandi bakibagirwa abanyafrica bene wabo,ntakindi Kiza Texas Africa imbere uretse abanyafrica ubwabo

Comments are closed.

en_USEnglish