Digiqole ad

AKON ati “Umushinga wanjye mu Rwanda watangira mu mezi 6”

 AKON ati “Umushinga wanjye mu Rwanda watangira mu mezi 6”

Yavuze ko ibiganiro bye n’inzego bireba mu Rwanda byagenze neza

Mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, icyamamare muri muzika Akon yavuze ko umushinga we wo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku zuba mu Rwanda ushobora gutangira mu mezi atandatu ari imbere.

Akon asohoka mu modoka ngo aze aganire n'abanyamakuru
Akon asohoka mu modoka ngo aze aganire n’abanyamakuru

Uyu muhanzi ukomoka muri Senegal kuri uyu wa kabiri yiriwe mu biganiro n’ibigo bifite mu nshingano zabyo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Aganira n’Itangazamakuru; Akon yavuze ko u Rwanda ruje mu bihugu yifuza kugezamo uyu mushinga ugamije kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku zuba kuko yabonye u Rwanda ruri mu bihugu bikeneye amashanyarazi kuko rwashyize ingufu mu ishoramari kandi rikenera amashanyarazi menshi.

Yavuze kohatajemo imbogamizi uyu mushinga we watangira mu mezi atandatu, ati “reka tuvuge ko bishobotse buri kimwe kikagenda neza uyu mushinga watangira mu mezi atandatu.”

Akon yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye n’abayobozi bashinzwe ibikorwa remezo mu Rwanda. Yavuze ko ibiganiro byabo byagenze neza.

 

Aha araramukanya n'umwe mu baje kumwakira
Aha araramukanya n’umwe mu baje kumwakira

Akon yabwiye abanyamakuru ko igitekerezo cy’uyu mushinga yagitewe no kubona Afurika nk’umugabane wamubyaye ukeneye amashanyarazi.

N’agatwenge; mu mvugo wumva ko ari iya gisitari; Akon yagize ati “murabizi ko umuntu uzwi (star) aba afite inshingano zo kuzamura ubuzima bw’abe, nanjye nasanze kimwe mu bintu Afurika ikeneye kugira ngo business izamuke ari amashanyarazi, Afurika ikeneye uyu mushinga, ni jye rero ugomba kubigiramo uruhare.”

Nta mubare w’abaturage Akon yavuze ko uyu mushinga we wazabagezaho amashanyarazi gusa yavuze ko yifuza ko uyu mushinga wazagira uruhare mu gutuma abantu benshi babona amashanyarazi mu Rwanda.

Aha yari ageze aho abanyamakuru bamurindiriye
Aha yari ageze aho abanyamakuru bamurindiriye

Umushinga we wa “Akon Lighting Africa” watangiye mu mwaka ushize ugamije gukwirakwiza muri Africa ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Ubu uyu mushinga udaharanira inyungu umaze gutangira mu bihugu 11 bya Africa.

Uyu muhanzi ni umunyamerika ukomoka muri Senegal wakomeje kugaragaza ko ashaka cyane guteza imbere umugabane akomokaho mu bikorwa by’iterambere.

Iki cyamamare muri muzika ku mugabane wa Amerika yavuze ko uyu mushinga we uretse kuzatuma hari abaturage bazabona amashanyarazi, hari n’abandi benshi bazagira amahirwe yo kubona akazi.

Uyu mushinga nuramuka ushyizwe mu bikorwa mu Rwanda, kizaba kibaye igihugu cya 15 ugezemo kuko uri no mu bihugu nka Senegal, Congo-Brazzaville, Kenya, Sierra Leone, Burkina Faso, Nigeria, Madagascar na Namibia.

Ati "umushinga wanjye ugamije guha amashanyarazi miliyoni nyinshi z'abanyafrica batayafite"
Ati “umushinga wanjye ugamije guha amashanyarazi miliyoni nyinshi z’abanyafrica batayafite”
Yavuze ko ibiganiro bye n'inzego bireba mu Rwanda byagenze neza
Yavuze ko ibiganiro bye n’inzego bireba mu Rwanda byagenze neza
Umushinga we watangiye gukora mu bihugu 11 muri Africa
Umushinga we watangiye gukora mu bihugu 11 muri Africa
Akon yamamaye cyane mu ndirimbo nka "Ghetto", "I wanna Love You" n'izindi
Akon yamamaye cyane mu ndirimbo nka “Ghetto”, “I wanna Love You”, “Lonely” n’izindi


Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Yewe naze ampe akazi ku bintu bya solar energy ndabizi cyane,

  • Imana igihe umugisha wa mugabo kuba wararebye ugasanga natwe inkunga yawe tuyikeneye. Bizagende uko ubyifuza maze mu mezi 6 uyu mushinga utangire

  • ese aba batekamitwe bose nukuza kuwuteka mubanyarwanda?uyu ntabyo azakora dore aho mpagaze aha.

  • Jye ndumva nabwira AKON nti Imana iguhe imigisha. abantu bari bakwiye kureba icyazamura abdni naho wowe uvuga ngo ntabyo azakora sinzi aho ubikuraa ibihugu 12 umushinga wamaze gutangira nawe ngo…..!! ahubwo Rda rumufashee kuzabikora vuba dore ko iki kibazo cyumuriro ari kimwe mubibazo bikomereye cyane iki Gihugu cyacu nubwo uyu mushinga utagikemuraa arik uzagabanyaho kandi utange nakazi! crge Akon bless u

  • umuntu w’umugabo cyane , hakaba nundi wo muri senegal witwa YOUSS NDOUR URIRIMBA NEZA CYANE..yashatse no kuba perezida biranga azakuba minister ..

  • Akon ndagukunze cyane, uri Umuntu w’umugabo ,wiyubaha ukubaha n’abandi,ushyira mugaciro kdi Ukunda Africa,ureke wa Mwiyemeze n’umunyagasuzuguro wagiye muri Gabon yambaye ikabuturu nk’ikimenyetso cyuko Asuzugura Abanyafrika .
    Urabona ukuntu Akon yambaye!! neza cyane ,yubashye abo asanze,Ni byiza cyaneeeee,njye biranshimishije cyaneeee, God bless you Akon.

  • That’s a good suggestion y’uwo muhanzi Aykon muguhitamo kuzakorera umushinga we mu Rwanda ibyo byose n’ibyo uuhando mpuzamahanga rwareberaho kuby’imiyoborere myiza y’u Rwanda rurangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME,Nigiki bamunganya n’isi nayiyobora akayikura mu rujijo barimo,amahoro akaganza k’isi wose.Uwo munyemari w’umuhanzi yarebye kure naze akorane n’abanyarwanda azashima income azabona as a developmnt in access &progress!Thanks.

Comments are closed.

en_USEnglish