Digiqole ad

AKON ari i Kigali mu biganiro na Leta ku mushinga w’amashanyarazi

 AKON ari i Kigali mu biganiro na Leta ku mushinga w’amashanyarazi

Akon mu biganiro n’abayobozi muri MININFRA na RDB kuri uyu wa kabiri

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangaje ko umuhanzi w’icyamamare Akon ari mu Rwanda aho yaje mu biganiro n’abayobozi b’inzego za Leta zishinzwe iby’ingufu ku mushinga we wa ‘Lighting Africa’ ugamije gukwirakwiza amashanyarazi aho atari muri Africa.

Akon mu biganiro n'abayobozi muri MININFRA na RDB
Akon mu biganiro n’abayobozi muri MININFRA na RDB kuri uyu wa kabiri

Akon yagaragaye aganira na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni,  Germaine Kamayirese umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Francis Gatare umuyobozi wa RDB hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Akon yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri avuye muri Kenya aho yari mu nama ya “Global Economic Summit” yagenzaga kandi Perezida Obama muri Kenya muri week end ishize. Aho Akon yahawe umwanya ngo avuge ku mushinga we.

RDB ivuga ko Akon yaganiriye n’aba bayobozi ku bufatanye nawe muri uriya mushinga we. RDB ivuga kandi ko u Rwanda rushishikajwe n’umushinga wa Akon ugamije impinduka mu gutanga amashanyarazi akomoka ku zuba.

Akon Lighting Africa ni umushinga utagamije inyungu yatangije mu 2014 afatanyije n’abitwa  Samba Bathily na Thione Niang ugamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku zuba.

Kuva bawutangira ubu uri gukorera mu bihugu 14 birimo Guinea Conakry, Senegal, Mali, Niger, Benin na Sierra Leone. aho wanahaye akazi abantu benshi biganjemo urubyiruko.

Akon avuga ko Africa igifite abantu bagera kuri miliyoni 600 bakeneye kubona amashanyarazi.

Uyu muhanzi w’icyamamare aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize aho yacumbitse gato ari mu rugendo rugana muri Concert ya afite i Goma muri Congo Kinshasa.

Akon aganira na Kamayirese
Akon aganira na Kamayirese
Germaine Kamayirese,  Francis Gatare na Min James Musoni baganira na Akon
Germaine Kamayirese, Francis Gatare na Min James Musoni baganira na Akon
Akon aganira n'aba bayobozi ku mushinga we
Akon aganira n’aba bayobozi ku mushinga we

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nta Musoni James wicaye muriki kiganiro sinzi aho mubikuye !!!

    • Ugira impagarike ga mubaraka,

      Ibyo se byitwa kumwanga cyangwa kutamumenya? Ni ukuvuga ko nta Min. James Musoni ureba? Harahagazwe. Ni byiza kubaza nyamra aho guhamya ibitazwi. Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga.

  • Akon se ubu arava mu Rwanda atahateye INDA da
    Hanyuma abahanzi nkaba Senderi bahite bakorana indirimbo

  • karibu kuri Akon kandi ndizera ko uwo mushinga azaniye abanyarwanda uzagira umusaruro kuri benshi

  • wewe karezi Mubaraka jya uturumbura iyo myiso yawe urebe neza Musoni James arahari

  • uri Imbwa koko, ibyo uvuze ntaho bitaniye nububwa bwawe kweri.

  • uyu muhanzi rwose ndamukunze cyane, urabona ko ari umuntu ufungutse mu mutwe cyane aho aharanira ko umugabane we ugira iterambere

  • Welcome in Rwanda my prefer sing Akon we won’t you to make a Concert here

  • #ERASME JOSE…Andika ibyo ushaka kuvuga mu kinyarwanda. Erega Ikinyarwanda kiriyubashye!
    Icyongereza wanditse nticyumvikana na mba!

  • Uyu mshinga ni powa kabisa, abanyrwanda benshi bakeneye mururiro gusa ntuzabe nka Rukarara kubera gusaba 1/10 bikarangira binanairanye. igisubuzo ngo inyigo yizwe nabi.

Comments are closed.

en_USEnglish