Akagunguru ka Petrol kamanutse igiciro kuko abakozi muri Kuwait bahagaritse imyigaragambyo
Haari impungenge nyinshi ko ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bishobora kuzamuka ku isoko mpuzamahanga iyo abakozi muri Kuwait bakomeza imyigaragambyo bamazemo iminsi itatu, kuri uyu wa gatatu bayihagaritse, bituma igiciro cy’akagunguru ka Petrol kigabanuka kuko cyari cyatangiye kuzamuka bitewe n’uko umusaruro wa Petrol bacukura wari wagabanutseho hafi kimwe cya kabiri.
Nko muri Amerika igiciro cy’akagungu ka Lisansi (≈100L) guhera mu ijoro ryakeye cyahise kimanukaho iby’ijana 82 kijya ku madorari 43,21.
Impuzamashyirahamwe y’abakozi muri Kuwait yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ko abakozi bahagaritse imyigaragambyo yari yatumye umusaruro w’utugunguru miliyoni 3 ibihugu bigize OPEC bicukura ku munsi ugabanukaho utugunguru miliyoni 1,1.
Imyigaragambyo yari yaturutse ku kuba abayobozi b’inganda zicukura bari bananiwe kumvikana ku kugabanya umusaruro mu gufasha ubusumbane bukabije bwateje kuzamuka cyane kw’ibiciro by’ibikomoka kuri petrol hagati mu 2014.
Ibi ubu ngo byamaze kumvikanwaho uko byakorwa hagati y’ibihugu bicukura cyane petrol ngo hari ikizere ko ibiciro bizaguma hamwe bagereranyije n’umusaruro nk’uko Georgi Slavov umukozi muri Marex Spectron ikora ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga yabibwiye Reuters.
Abahanga mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrol baravuga ko ku isoko mpuzamahanga igitutu cy’abifuza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bimanuka kiza gukomeza kuba kinini mu minsi micye iri imbere.
UM– USEKE.RW