Digiqole ad

Airtel yafatanyije na Minisiteri y’ubutabera guha Telephoni Abunzi i Ngororero

 Airtel yafatanyije na Minisiteri y’ubutabera guha Telephoni Abunzi i Ngororero

Abunzi Ngororero bahawe Telephone na Simcard bya Airtel

Airtel Rwanda yafatanyije na Minisiteri y’ubutabera gutangiza igikorwa cyo gufasha Abanzi mu itumanaho bahabwa telephone mu karere ka Ngororero.

Abunzi Ngororero bahawe Telephone na Simcard bya Airtel
Abunzi Ngororero bahawe Telephone na Simcard bya Airtel

Abunzi ni urwego rwashyiriweho kuvuna abaturage aho ntibirirwe bahora mu nkiko kubera imanza zidafite agaciro kanini ahubwo bakisunga ubutabera bwunga bwahoze no mu muco nyarwanda.

Gahunda yo korohereza Abunzi mu itumanaho yatangijwe mu gihugu hose ngo buri umwe muri bo agire telephone kandi ashobore kuvugana na mugenzi we w’Umwunzi nta kiguzi mu gihe bahamagaranye.

Minisitiri Johnston Busingye yatangaje ko ashimira cyane Airtel mu bufatanye bwayo bwatumye ibi bishoboka.

Ati “Nta gushindikanya koi bi bizafasha Abunzi mu murimo wabo ukomeye.”

Philip Onzoma Umuyobozi wa Business muri Airtel Rwanda yatangaje ko nka Airtel bishimiye cyane gufatanya na Minisiteri y’ubutabera mu kuba ikiraro cy’itumanaho ahagati y’Abunzi n’abandi bayobozi mu Rwanda.

Onzoma ati “Tunezezwa kandi tugamije rwose kubafasha gukora umurimo wabo biboroheye mu kurwanya amakimbirane muri sosiyete y’u Rwanda.”

Ubufatanye hagati ya Minisiteri y’ubutabera na Airtel Rwanda bwatangiye kuva mu kwezi kwa mbere 2016 kugeza ubu Abunzi 18 003 bafite Simcards na telephone bya Airtel.

Airtel yishimira ubufatanye na Mininisiteri y'ubutabera mu gufasha Abunzi mu murimo wabo ukomeye
Airtel yishimira ubufatanye na Mininisiteri y’ubutabera mu gufasha Abunzi mu murimo wabo ukomeye

********

en_USEnglish