Airtel Rwanda muri gahunda yo kongera ubushobozi bw’abagore bayikorera
Kuwa 08 Werurwe Airtel Rwanda nayo yizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore izana abayobozi ba Access Bank ngo baganire n’abakozi b’igitsinagore bakora muri Airtel ibijyanye na “W Initiative” bigamije guha imbaraga ubuzima bw’abagore mu bukungu.
Kwizihiza uyu munsi byakorewe ku kicaro cya Airtel Rwanda aho abagore n’abakobwa bakorera Airtel bashishikarijwe gusingira amahirwe babonye kugira ngo bagere ku nzozi zabo n’ibyo bifuza mu buzima baciye mu gukorana na Banki ya Access.
Michael Nii Boye Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda kuri uyu munsi yasabye abagore n’abakobwa bakorera Airtel Rwanda gukora cyane no kwerekana ko umugore ashoboye mu buzima.
Ati “Nimukore cyane muterane imbaraga kugira ngo mugere hejuru mu buzima bwanyu.”
Cynthia Mutete wo mu ishami rya Women Banking Unit muri Access bank, yavuze ko W – Initiative yashyizweho ngo ifashe abakobwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abagore mu ngo, n’abagore bari muri business.
Ati “Uretse inguzanyo bashobora guhabwa, abagore bakorera Airtel bafite Visa Card ya Access Bank bahabwa serivisi za Salon de coiffure, zo guhaha mu masoko manini, muri za Gym bikorana na Access Bank.”
Airtel Rwanda itanga servisi z’itumanaho mu guhamagarana, serivisi za Internet yihuta cyane kugera kuri 4G n’izindi serivisi nyinshi zijyanye nabyo.
Mu Rwanda iri hafi kugira abatabuguzi miliyoni ebyiri mu myaka ine gusa imaze, muri Africa ikorera mu bihugu 22, ku isi ni iya gatatu mu kugira abafatabuguzi benshi (ubu barenga miliyoni 353).
******