Airtel Rwanda ikomeje guhemba abatsinze muri Airtel Money promotion
Nyuma y’abanyamahirwe ba mbere bafite ifatabuguzi rya Airtel, abandi babiri batsindiye amafaranga muri Airtel Money Promotion muri iki cyumweru, buri umwe yatsindiye amafaranga 50 000Rwf.
Muri iyi Promotion hahembwa abafatabuguzi bakoresha Airtel Mobile Money buri munsi bikazamara iminsi 30.
Abafatabuguzi baba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga kugeza ku 225 000Rwf ku munsi uko bakoresheje Airtel Money.
Dativa Niragire watsindiye 50 000Rwf avuga ko bwa mbere bamuhamagara ngo bamubwire ko yatsinze yabanje kwanga kwitaba nimero abona atayizi.
Ati “Bongeye guhamagara naritabye maze bambwira ko natsindiye 50 000 muri Airtel Money biranshimisha cyane.”
Undi witwa Aime Mugisha umuganga muri Compassion International ku Rusumo nawe watsindiye 50 000Rwf mu gukoresha Airtel Money gusa yagaragaje ibyishimo bye.
Ati “Nibwo bwa mbere ntsindiye ibihembo muri promotion iyo ariyo yose. Airtel yari isanzwe idufasha cyane kubera ibiciro bito mu guhamagara ugereranyije n’indi mirongo kuko uhamagarira amafaranga 32 ku munota gusa no ku yindi mirongo. Ni igiciro cyiza no kuri Airtel Money ni byiza.”
Hakim Bugingo ushinzwe ibya Airtel Money asaba abafatabuguzi ba Airtel gukoresha Airtel Money kuko ihendutse kandi yizewe ku mutekano w’amafaranga yabo hakiyongeraho n’amahirwe yo gutsindira andi mafaranga mu kuyikoresha.
Airtel Money itanga serivisi zirimo kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura abantu benshi icya rimwe, kubikuza kuri Bank, kwishyura amafaranga y’ishuri, kwishyura amazi cyangwa amashanyarazi, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, kugura Internet ya Airtel n’amaUnites, kwishyura ibicuruzwa muri za Supermarket na restaurants ukoresheje Kozaho Car n’ibindi… Kanda *182# ukoresha Airtel Money…
***********