Digiqole ad

Airtel itanze uburenganzira bwihariye ku bakiliya bayo bo mu rwego rwa premier

Kigali, Rwanda – Airtel Rwanda yatangije uburenganzira bwihariye ku bakiriya bayo bo mu rwego rwa Premier, aho bazajya bahabwa serivisi zo ku rugero mpuzamahanga. Abakiliya ba Airtel Rwanda bo mu rwego rwa Premier bazajya banogerwa na serivisi zihariye ku bibuga by’indege birenga 700 mu mijyi 400 iri mu bihugu 120 by’isi.

Bhullar, Umuyobozi wa Airtel Rwanda na Nyirubutama bamurika ikarita y'abakiliya b'ibanze ba Airtel
Bhullar, Umuyobozi wa Airtel Rwanda na Nyirubutama bamurika ikarita y’abakiliya b’ibanze ba Airtel

Ubu burenganzira bwemerera abakiliya guhabwa serivisi zihariye zitandukanye ku bibuga by’indege ahantu hatandukanye kw’isi binyuze mu kwiyandikisha. Airtel izishyurira abakiliya bayo kwiyandisha kw’igihe kingana n’umwaka, bikazabafasha guhabwa serivisi zihariye ku bibuga by’indege maze bakanogerwa n’urugendo barimo aho baba berekeza hose kw’isi.

Ubwo umuyobozi wa Airtel Bwana Teddy Bhullar yatangazaga ubu burenganzira bwihariye, yagize ati “Airtel iha abakiliya bayo bo mu rwego rwa Premier ibyiza byo kunogerwa na serivisi zihariye ndetse no kwitabwaho nkaho bari mu rugo niyo baba bari mu rugendo. Ubu burenganzira bwihariye buzafasha abakiliya bacu kutazongera kuvinika ku bibuga by’indege no guhagarara ku mirongo. Bazajya bahabwa serivisi zo mu rwego rwo hejuru mu mijyi 400 yo kw’isi. ”

Ubu burenganzira bwihariye bukwemerera guhabwa serivisi zitandukanye. Urugero: Kwakirirwa mu byumba bya VIP ku bibuga by’indege mu gihe kingana n’umwaka, hatitawe ku ndege cyangwa ubwoko bw’itike byakoreshejwe; Ibikoresho nkenerwa nka telefone, email, interineti, Wi-Fi, fax machines, ndetse n’ibyumba by’inama ku bibuga by’indege bimwe na bimwe; ibyo kurya bitandukanye; ntago ari ngombwa gukora reservation y’ibyumba byo gutegererezamo ku bibuga by’indege ndetse n’amakuru ari ku gihe binyuze mu mbuga zabigenewe, applications za telefone na SMS.

Nkuko umuyobozi mukuru wungirije wa Rwandair, Mr. Paul Nyirubutama yavuze, “imurika rya Priority pass Airtel yageneye abakiriya bayo ryerekana intambwe ngari Airtel iri gutera mukubaka umwuka mwiza muri serivisi yo kwita kubafatabuguzi bayo mu gihe bari mu ngendo zitandukanye ku isi. Nkatwe abashinzwe ingendo mu gihugu, twishimiye iryo terambere kuko ari n’inyungu kuri twebwe.’’

Umwe mu bakiriya b'Imena ba Airtel Rwanda ahabwa iyi karita n'umuyobozi wa Airtel Rwanda
Umwe mu bakiriya b’Imena ba Airtel Rwanda ahabwa iyi karita n’umuyobozi wa Airtel Rwanda
en_USEnglish