Digiqole ad

‘Air Defense Systems’ ibyo Uburusiya bushobora guha u Rwanda

 ‘Air Defense Systems’ ibyo Uburusiya bushobora guha u Rwanda

*Rwanda na Russia mu gukoresha imbaraga kirimbuzi mu mahoro
Minisitiri Sergei Lavrov mu ruzinduko yarimo mu Rwanda kuri iki cyumweru mu byo yaganiriye n’abayobozi bamwakiriye harimo ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bintu binyuranye, ariko no mu bya gisirikare. Baganiriye ko Uburusiya bushobora guha u Rwanda intwaro zo kurinda ikirere cyarwo.

Iyi ni imwe muri Air Defense System y'Uburusiya
Iyi ni imwe muri Air Defense System y’Uburusiya

Minisitiri Lavrov yagize ati “Dufitanye ubufatanye bwiza mu ikoranabuhanga rya gisirikare. Ingabo z’u Rwanda na Police bafite kajugujugu zacu, imodoka…n’intwaro nto. Ubu turi kuganira uko twabaha n’uburyo bwo kurinda ikirere (Air defense system).”
Minisitiri Lavrov yavuze ko u Rwanda n’Uburusiya hari imishinga bifitanye y’ubukungu iri gutekerezwa bashaka ko ijya mu bikorwa harimo n’iyo gukoresha imbaraga kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro.
Ibihugu kandi ngo bifite inyungu mu gukorana mu mishinga y’ubuhinzi, ubuvuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Jenoside ngo ntizongera
Lavrov wasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi yavuze ko ibyo yabonye bimushenguye umutima ariko ko bagomba gukora ibishoboka ibi ntibizongere ukundi.
Ati “Tugomba gukora ibishoboka, urwango ku bandi, ivanguramoko no kutihanganira imyemerere y’abandi tukabyamagana. Ni ibintu byiza ko Perezida Paul Kagame ari gukomeza kubakira igihugu ku mahoro no kubana neza kw’abaturage.”
Ba Minisitiri Sergei Lavrov na Louise Mushikiwabo baganira kuri iki cyumweru
Ba Minisitiri Sergei Lavrov na Louise Mushikiwabo baganira kuri iki cyumweru

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Uburusiya bushobora gufasha bikomeye ibikorwa byo kugarura amahoro ku mugabane wa Africa. Ndetse ngo u Rwanda rurifuza gufatanya na bwo muri iki kintu.
Umubano n’Uburusiya ngo ugiye kurushaho gukomera, aba ba Minisitiri bawushinzwe bemeranyijwe ko bazakomeza kugenderanira ndetse ngo bagiye gutegura inzinduko z’abakuru b’Ibihugu byombi.
Uburusiya ni igihugu cya kabiri cyohereza intwaro nyinshi mu mahanga, inyuma ya US, France ku mwanya wa gatatu n’Ubushinwa ku wa kane.
Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI) ivuga ko hagati ya 2011 na 2015 gusa intwaro ibi bihugu byacuruje/byohereje mu bindi bihugu ziruta izindi zose zoherejwe mu gihe cy’imyaka itanu kuva mu 1990.
Muri iyi myaka itanu (2011-5) Uburusiya bwungutse miliyari 35 z’Amadorari, ni hejuru ya kimwe cya kane (25,3%) cy’ubucuruzi bwose bw’intwaro mu isi. US zo zikubira 34% by’ubucuruzi bw’intwaro ku isi ku mibare ya SIPRI ya 2013 – 2017.
Mu bakiriya bakomeye b'Uburusiya u Rwanda ntirusanzwemo
Mu bakiriya bakomeye b’Uburusiya u Rwanda ntirusanzwemo

Air defense systems ni uburyo bugezweho mu ntwaro bwifashisha za missile nk’ingabo zikingira igihugu missile zindi zakiraraswaho zirimo nk’izambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missile (ICBMs) cyangwa izindi missile zirasirwa kure.
Kugeze ubu ibihugu bya US, Uburusiya, Ubuhinde, Ubufaransa, Israel n’Ubushinwa nibyo bihugu bikora bene izi ntwaro, bikanazigenera/bikazigurisha abo bishaka.
Muri Africa, ibihugu byo mu majyaruguru nka Maroc, Algeria na Misiri nibyo bizwi ko bifite ubu buryo bwo kurinda igihugu za missile zakiraswaho.
South Africa igira uburyo nk’ubu bwa missiles bakora bise “Umukhoto” (icumu), zakoreshwa mu kwirinda (defense systems) no gutera umwanzi. South Africa nayo yazicuruje muri Finland no muri Algeria.
Ubu ni uburyo bwo kwirinda bwifashishije za missile zishwanyaguza izindi zirashwe zitaragera hasi
Ubu ni uburyo bwo kwirinda bwifashishije za missile zishwanyaguza izindi zirashwe zitaragera hasi

Mu biganiro byahuje Min Lavrov na Mushikiwabo hari na Minisitiri w'ingabo w'u Rwanda (hirya ibumoso) n'umugaba mukuru wazo Gen Nyamvumba (wa gatanu uvuye iburyo)
Mu biganiro byahuje Min Lavrov na Mushikiwabo hari na Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda (hirya ibumoso) n’umugaba mukuru wazo Gen Nyamvumba (wa gatanu uvuye iburyo)

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Izi ntwaro ngo za air defense harya abarusiya ngo baziha uRwanda ngo tuzikoreshe iki? Muzabanze mubaze uko zigura, kiriya gikamyo naziriya tubes cyikoreye kigura ayenda kungana na budget agahugu kacu gakoresha umwaka wose, mwumva niyo baziduhera Ubuntu maintenance yazo mwayishobora? Umurusiya ubwo yageze Congo none akaba aje mu Rwanda mwitegureko bidatinze hasobora kuzaba akantu. Uyu murusiya rwose aransekeje, ngo genocide ntizongera, none se yabaye idakozwe n’abantu? Igihe icyo aricyo cyose yakorwa kuko ubugome bw’abanyarwanda ntibaburetse kandi n’ivanguramoko hari benshi muri twe barigize umuhigo w’ubuzima bwabo; wumva babonye imbarutso bakora iki usibye kurimbura abo bumva badasa? Hari benshi bavuga ngo never again ariko wareba ibyo bakora nyuma yo kuva aho bayivugiye ukibaza niba aribo bavugaga cyangwa se ari undi muntu wabavugiyemo, inzangano zanyu banyarwanda nubundi nimutazishyira hasi muzitegureko igihe icyo aricyo cyose ikirunga cyabarukira.

  • Ubonye iyaba uriya wari umutiba w’inzuki ukoze mu buryo bwa gihanga yari atuzaniye ngo tujye tweza ubuki ku bwinshi twoherereze amahanga!
    Ubwo bamwe bakunda intambara batangiye kubona abanzi! Erega bakanababona mu banyarwanda basangiye ighugu!
    Mugure ibyo mushaka ko n’ubundi ntayo nabimaga ….simbona n’unenze wese ibyaguzwe ashyirwa mu gatebo k’abatishimira ko u Rwanda rwatera imbere!

    • @KAIRA NIZEREKO UTARI UMUNYARWANDA RWOSE KUKO URAMUTSE URI UMUNYARWANDA BYABA BIBABAJE( kigura ayenda kungana na budget agahugu kacu gakoresha umwaka wose) NDEBERA NAWE AMAGAMBO UBA UVUZE KWERI UKWIYE GUFATA IGIHUGU CYACU UKAKITA AGAHUGU ? INYANGARWANDA GUSA KONUMVA SE URI IMPUGUKE MUBYAGISIRIKARE WATUBWIYE AMAFARANGA BIRIYA BITWARO BIGURA WARANGIZA UKATUGERERANYIZA NA BUDGET YURWANDA HANYUMA UKATUBWIRA NAMAFARANGA AGENDA KURI MENTENANCE YABYO CYOKORA MURATANGAJE KABISA

  • Ntabwo u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugura ziriya ntwaro mubona.Bazita S-400 Missiles.Ishobora guhanura indege iri I Mbarara ( at bird’s eye).Igura 400 millions USD.Nukuvuga hafi 1/5 cya Rwanda National Budget!! Keretse badukopye tukishyura mu myaka myinshi cyangwa tukaguza Banks nkuko byagenze kuli za ndege za Airbus 300.Gusa ntabwo ari byiza gukora investment mu ntambara,kuko imana itubuza kurwana.
    Kasimir ZAO ZOBA yaririmbye ko tugomba kubiba urukundo aho kubiba intambara.Imana ishaka ko dukundana.Ntabwo ari byiza kwica umuntu imana yiremeye,nyamara nawe ejo uzapfa.

  • Ariko dusanzwe dufite T50 Dragon zaguzwe muri chine différence nuko Iyo ari s4 nahoze Dragon ni s2

  • Ariko ubu mu rwanda dukeneye intwaro zo kumarisha iki? Ko dufite amahoro, ayo mafr bazazigura ko batazazibaher ubuntu bayahaye baturage bugarijwe n’ubukene bikabafasha kwikura mu bukene koko? nzaba mbarirwa da

  • HIRWA

  • Kugura intwaro ni ngombwa kuko fdlr na RNC mu migambi yabo bashaka kungera gutera u Rwanda murumva izo ntwaro zizadugasha cyane , abo barwanya kugura izo ntwaro abenshi batera inkunga fdlr na RNC kandi bifuza ko igihugu cyasubira mu ntambara

    • Niba ari FDLR na RNC muzabahanuza Missile S-400 kandi bazanyura kubutaka muri za guerillas naza kalacnikovu??

  • Iyo ushaka amahoro utegura intambara.gutegura intambara ntibivuze kurwana icyobivuze nuguhora witeguye.

  • Gilbert,
    Let people express their opinions without being bullied. If Rwanda is planning to buy the weapon sdisplayed on the picture, there is no doubt they are expensive to buy and maintain. Kubivuga rero nta cyaha kirimo.
    Peace
    Laety

  • ICYO NTASOBANUKIWE NI “*Rwanda na Russia mu gukoresha imbaraga kirimbuzi mu mahoro”!!!

Comments are closed.

en_USEnglish