Digiqole ad

Aho tuba mu mahanga umugore wanjye yananiye

Mbanje kubasuhuza, Muraho!

Nitwa ……… (amazina ye yanze ko yandikwa)nkaba ntuye belgique nabonye aho haba inama najye ndagirango mungire inama.

Ndi umugabo ndubatse nfite abana batanu ku bagore babiri ariko umwe yitabye imana, maze igihe umugore wajye abantu bambwiye ko anca inyuma ariko jyewe nsibyemere ariko noneho nyuma mbona koko ko ari byo.

Umudamu ambuza amahoro ngo arashaka kujya mu Rwanda amaze kuzayo gatatu kose ariko noneho koko maze kumubonana amafoto n’undi  mugabo mubajije yabwiye ko ari ay’umudamu w’inshuti ye ndabyemera.

Ariko jyewe nta mahoro mfite murugo antukira imbere y’abana ntanyubaha habe na gato mbese narumiwe.

Ariko muri ayo mafoto hari iyo nigeze kubona ubwo ntaraza inaha noneho nongera ndayibona mbona n’izindi zuwo mugabo ku buryo yirirwa azigendana amaze kumbeshya cyane nabirambiwe kuburyo umugore kugirango areke dutere akabariro ni intambara.

Iyo mubajije gahunda afitiye urugo rwe arabwira ngo ntabyo mbona mbese ibye ni ukurya aryama gusa maze imyaka itatu ntazi ibyo yatetse, ejo bundi niho yabwiye ngo dufate inzu y’ideni njye mubwira ko aho kuyifata hano mu mahanga nzayifata iwacu.

Yamaze icyumweru atavuga yarakaye biteye ubwoba muri macye nta byishimo mfite mu rugo rwajye niyo ngiye kukazi numva ntataha rwose iyo bwije ndababara.

Abana bajye nibo bambabaza cyane hari igihe antuka imbere y’abana imbere y’abantu nkumirwa. Namusabye imbabazi ajye antukira wenda mu cyumba turyamye ariko yarananiye.

Ndibaza mureke? jyewe nkunda abana banjye pe nabuze icyo mfata nicyo nareka mbasabye kutavuga amazina yajye.

Hari ibindi byinshi cyane ntashoboye kwandika niba aringobwa nzojyera Mbandukire murakoze.

 

0 Comment

  • Ndikumva uwo mugore afite ukuri. Niba akubwiye ngo mugure inzu ubwenge buruta ubwo ni ubuhe. Ngo ushaka kubaka murda none se niba umugore adateganya kuzongera kuba murwanda atabona yo avenir yabana be ibyo wakagombye kumwumva ahubwo mugashora mutafari nkuko hano mububirigi babivuga. Ndi umugabo ariko nanjye ndi umugore naguca inyuma rwose niba niba utarebera urugo se none umaze iki ?

    • MUGISHA,none se iyi niyo nama umuhaye?kumuca inyuma byamukemurira ibibazo afite?cg byakongera ibibazo.nonese namuca inyuma niyo avenir araba ari gushakira abana be?NB: ndimo mbona wamuhaye inama yibintu atavuze.ibi wavugiye umugore we wabikuye he?

    • Jya ubanza usome wumve uko ikibazo kimeze kuko uri hors sujet. Ntaco umufashije rwose iyo wicecekera tu!

    • Ubwo se uvuze ki wowe wiyita Mugisha? Uri imbwa gusa. Avenir uvuga iri hehe ko agasembuye katakoroheye? Caps ntacyo izakumarira

    • umva wa mugabo w wagishije inama ahubwo mushake uyu Mugisha mumufate kuko niwe uguca inyuma.

      • Bamfatire iki ra, ko natanze ibyo ntekereza cg bafate uwo mugabo wananiwe urugo !

        • urashyushya imitweyabantu gusa

    • wowe mugisha ubwenge bwawe buracuritse uwampa umugore uwo muntu afite abe umugore wawe niho wakumva uko amerewe,jye namugir inama yo kwirukana ingegera agashak undi

      • mbabarira ntungirire ho umutima mubi ntacyo bikumarira kuko njye natanze uko mbibona nawe ufite uko ubibona nuburenganzira bwawe ntumpe numugore wabandi nubwo nyir we yabuze icyo amumaza

        • Mugisha ikibazo ntabwo wavuze uko ubibona ahubwo wamushinyaguriye ndetse umwishima hejuru,gusa Imana ikubabarire niba ufite urugo usenge cyane ntibizakubeho.

    • Mugisha ndumiwe pe,baca umugani ngo agahwa kari kuwundi karahandurika, icyo nagusabira gusa nuko wowe ntibizakubeho. Njye inama nagira uyu mugabo nugutabaza amaraso ya Yesu wenyine kuko niwe wubaka urugo akarukomeza nasange abakozi b’Imana bamusenegere umugore azahinduka kuko ikigaragara nuko aikunze uwo bashakanye.

    • Umva, jye ndumugabo ugira amahane cyane. Umugore wanjye twubakanye yigeze kwibeshya ambwira nabi nagasuzuguro kenshi imbere y’abashyitsi barimo n’ababyeyi be, naramufashe imbere yabo bantu bose, mukubita inshyi zitatu zishyushye, arangije ararira ajya mucyumba, nanjye mpita nirukana abantu Bose baraho, ndangije musanga mu cyumba ndamufata mutera akabaliro, kuvubwo yahise abumwana mwiza none ubu turubatse urugo ruhire. Muvandimwe rero nagusaba kubikora urtyo!!

  • Umva rwose uwo mugore ntashobotse yarenze igaruriro mureke ubanze Utuze uzabona uwundi kandi uwo Mugabo wundi Arata aramushuka arashaka kumwirira gusa none ko atamurongora ? Muveho übe wirebera abana hanyuma uzasabe Imana undi kandi izamuguha mwiza uzakumara agahinda ariko nujya mumana ugasenga uwo muveho yataye umurongo kandi azakwicuza .

  • banza umenye igihe abana bafite niba aribato ihangane babanze bakure ariko niba bakuze ho ngato nakunjyira inama yogutandukana nawe noneho ugakuricyirana abana bawe kuruhande kuko ubwo ntagaruriro kuko gahunda zurugo ntacyizitayeho kd urugo rwubakwa nababiri ubwu umenyeko urumwe nutandukana nawe hazavuka ikibazo gikomeye sawa ihangane ntakundi.

  • UMUGORE AFITE UKURI NDIWE NTANUBWO NARARANA NAWE,KUKO BIGARAGARA KO UFITE CODE ZAWE BWITE,ARAGUSABA KUGURA INZU KUKO ARIBYO BIMUHAYE AMAHORO,
    KOMEZA WIGIRE GUTYO AZAKUSANYA AMAFARANGA AZE INO AGURE INZU AYIBANEMO NUWO WAKUBEREYE BARINGA,AHUBWO ARIHANGANA,KUZA MU RWANDA BURI KANYA ,ABASHAKA AMAHORO YAKANYA GATO NGO AFATE POZE YA CODE YIRIRWANA NAZO.

    • C’mon guys this man has a big and serious problem, he want to have our view , I wonder who can say its his fault as the woman is now ” irresponsible ” due to those bihaviour she has. Lets advice him to quickly trow away that idiot woman who has become slat and start a new life

      Thanks

  • Muvandimwe ndumva uwo mugore yararenze ihaniro kuko uko kutakubaha nuko atakigufata nk’umugabo we ntarukundo akigufitiye na gato, akaba ari nacyo gituma atemera kugira icyo akorana nawe kdi ari inshingano z’umugore,iyabaga ibyo byose yabikoraga ark ntaguce inyuma kuko iyo ni ingeso mbi kubashakanye kuko bigoye kuyihanganira cyn ko ubu sida nayo isigaye itoroshye, ndumva mwatandukana ubundi ugasenga Imana ikaguha gutuza ukaba wiyibagije ibyo gushaka, ukarera abana bawe bagakura ubundi Imana yonyine niyo izaguha umufasha ugukwiriye uzaguha amahoro,akagukunda,akakubahisha nawe ukagira ibyishimo mu muryango

  • Mugisha wagiye ureka! Niba se ari impunzi ko ubuhunzi burarangirana na Kamena, uragira ngo afate inzu ku deni yo kuzasigira uwo mugabo umwonera? Ubwose umugore wirirwana ifoto y’umugabo utari uwe urumva hari igitekerezo agifitiye umugabo we? Rata wa ngorwa we va kugiti jya ku muntu. Abagore b’umutima barahari, reka icyo cyomanzi kitazarinda kukugambanira bakakwica?

    • Nyamara ibyo navuze ni ukuri niba umugabo yirirwa murugo aho kujya kukazi cg gukora formation ni gute utamuta ngo wishakire umugabo nyamugabo aho kubana nakagabo kagira itiku gusa katareba nejo hazaza.

      • Iyonawe ugira ejo hazaza ntuba uvuga ubusa .

      • Birababaje ukuntu umuntu avuga ikibazo cye abandi mukabona umwanya wo kuvugiraho ibyo mwishakiye, nkurikije ibyo Mugisha yandika wagira ngo azi aba bantu bavugwa, ariko twe tutabazi hari uko tubibona so niba hari ukuri kurenze agahinda kuyu mugabo yatubwira naho ubundi yareka abantu bakavuga bakurikije ibyo basomye. Uyu mugabo arababaye kandi akeneye kugirwa inama ntakeneye abamusonga… icyo ntemeranywa nawe ni ukuvuga ko umugore amuca inyuma nkaho yamufashe.. ifoto se no kuza muri vacances byaba bihagije? naho se kudateka byo i burayi hari uwabihora undi, narebe ubuzima barimo maze ashakishe arebe niba atarashakishiriwe umugore wa kera ( wo mu rwanda) mu mugore mushya ( i burayi) Imana imutabare imuhe ubwenge nubushishozi ahari yarokora urugo rwe.

      • Mugisha birashoboka ko ari wowe wabujije urugo rwabandi amahoro or ukaba urimo gutanga comment utasomye inkuru neza yisubiremo neza. Naho niba wayisomye neza imyumvire yawe nuyuwo mugore imeze kimwe iganisha mukurimbuka.

      • Ariko Mugisha na Eric bagomba kuba bazi aba bantu kuko ibyo muvuga si ibyo batubwiye, muravuga ibyo mwihimbiye mutuka uwasabye inama cg hari uko musanzwe mubizi? Ntimukarengere!! N’ubwo muba mwavuze amazina atariyo, bigaragaza ko mutiyubaha!!! Imana ibatabare pe!!

        • Deborah nshyaka ko utakora argumentum ad hominem ahubwo ukareba ibyo mvuga niba ataribyo arega mugihe nawe yananiwe kudusobanurira ibibazo afite neza nuko afite byinshi akaba ariwe nyirabayazana. Natuze yubake naho nubundi niyiha ngo ararongoye azarongora uri muto kuri we uzamufasha kurera abobana yabyaranye numugore wambere kuko abo yabyaranye nuwakabiri ntabwo ubutabera buzapfa kumumuha facilement atangire atange za pension kubana yabyaranye nuwo mugore atunge nabe kandi atunge numugore musha anamubyarire. Niba ashaka kwigira inama yoroshe yabiko ariko niyisanga mukagozi ntibizamutangaje kuko kuzana undi mugore ni ukwicukurira kihamba.

        • Wowe za hano gukora icyakuzanye ureke guterana amagambo na Eric na Mugisha.bavuze uko babyumva batanga inama.nawe rero niba ufite igitekerezo cyafasha wagishije inama gitange ureke kuvuga gusa.aya magambo yawe se urabona amufasha iki?
          Byo uyu mugabo ntacyo yavuze cyatuma agirwa inama ihamye.umugore we ntiyahindutse gutya gusa, kandi nawe si shyashya.ukurikije ibyo yandika ahishe byinshi yakoze byateye impagarara mu rugo.ntawamugira inama rero atavugishije ukuri ku muzi w’ikibazo cyabo.

          • muzi kwigira abasesenguzi analysts? urebeyehe ko hari ibyo aguhishe sha ninette we? nanga abantu bigira abahatari!!

      • mugisha nta muntu ukurimo kabisa

      • Mugisha wowe nsanze utanga ibitekerezo by’ubucucu kuko nkurikije ikibazo uyu muvandimwe afite ntiwari ukwiriye kubizanamo imikino nk’iyo. Ngo agahwa kari kuwundi karahandurika.

  • Waratinze fata undi belgique barahari cg nawe utangire umuce inyuma(nako urabikora belgique ndayizi) ubundi umureke wirerere abana use nkaho atabaho uzibeshye ufate inzu ahite ayikwirukanamwo kandi uyishyure

  • wararenganye rwose,iyo numvise agahinda kabagabo muri kigihe birambabaza cyane!!!aragusuzuguza abana,umutima we warangije kujya kuri uwo wundi,ibyo birwara yakuzanira?!yarenze ihaniro rwose.arashaka gusahurira uwo mugabo wundi.itonde wisengere imana irakumva.

  • wararushye ariko reka nkugire inama nzima. hari abo numvise bagutuka ngo ntiwaguze inzu, ariko ndashaka kukubwira ko numara kuyigura azayikwirukanamo kandi uzaba imbwa, dore rero shaka udufaranga duhagije twakubonera inzu hano i rwanda maze uyubake mu ibanga. ubifashijwe mo numuvandi mwe maze ute uwo mugore ushake undi naho ubundi ntago ukimushoboye kuko yamaze kwimika uriya mugore mu mutima we. naho abana nibabakuze bazamenya uko bimeze cyangwa ubugome bwanyina. wipfa kandi hari uburo ushobora kubaho kandi ugatuza niko abagore bo muri kigihe bameze ihangane. abagore bari bamama

  • Ubutaha uzatange inkuru yawe witonze urebe ibikenewe kugira ngo ugirwe inama ihamye.uwo mugore wamushatse uwa mbere yarapfuye cg se yari ihabara nyuma uza kubishyira ahabona kuko uwo wundi atakiriho?Burya aho bipfira cyane ni ukuntu abantu batangiranye.
    Umubonana amafoto ari kumwe nundi mugabo akakubwira ko ari ayundi muntu?Gute se?Uwo mugabo se niwe wamwatse?Icyo gihe nubundi ntiyari uwawe.
    Kuba agusuzugura byo biragaragara ariko nuko hari icyabiteye.wagombaga kuvuga uko byatangiye yaba ari n’amakosa wowe uzi wakoze ukabivuga ariko wenda ko wasabye imbabazi ukanikosora we akanangira.
    yagusanze hanze cg se mwahagiye mujyanye?kuko ushobora kumwizeza ibitangaza yahagera akabona udashinga akicuza icyatumye agukurikira.Icyo mpamya nuko umugore atifashe ngo atangire kugusuzugura mwari mubanye neza.
    Ngo inzu wayigura iwanyu:aha njye biranyereka kimwe mu mpamvu zituma umugore aguca amazi.wowe uhagurutse iwanyu ugiye mu kindi gihugu n’abana:KUKI?
    Si ugushaka buzima buruse ubwo wari ufite iwanyu?si ukugira ngo abana bawe bazagire imbere heza kuko nta mpamvu wajyaga kugenda iyo uba wabibahera iwanyu!!abanyarwanda muri rusange bagira icyo kibazo cyo kutumva ko iwanyu ari aho uri ko ariho ugomba gushaka ubuzima mbere na mbere.uzagura inzu mu rwanda se ibemo nde ikore iki?wagura inzu ahantu udatuye kandi aho uri ukodesha?uwo si umubare kandi hano umuore yari afite ukuri kurakara.ntureba kure kandi ntiwumva ko ubuzima bwahindutse.niyo waba ushaka gutaha ariko abana bawe barimo gukurira aho bashobora kwanga ko mujyana.
    niba umugore yaranze ko muyigura kandi mwarabivuganye kandi muteganya no gutaha vuba ahoho ari mu makosa.ariko ubundi nta mpamvu yo kugira ibintu aho utaba aho uri ntacyo uhafite.ko iby’iwacu bihinduka buri kanya se bihindutse waravuye aho ntacyo uhasize wagaruka usanga iki?
    umugore wawe ntiyarenze ihaniro nkuko bakubwira gusa arakabya.ariko imitekerereze yawe, uko kuntu usa nutemera kujya inama, uko kuntu udatekereza vuba ngo ufate facteurs zose en consideration bituma atakugirira icyizere nk’umugabo bazagira aho bagerana.iyo niyo mpamvu ya mbere agusuzugura kuko really, ibyo bibaye biba bigeze kure.
    ku by’inzu rero:wongere nawe ubitekerezeho ubundi kugura inzu aho uri hose ni umushinga mwiza kuko frws ukodesha uba uyata.gusa niba ubona umugore afite gahunda yo kuguta uzitondere uko uzabikora.muzashyiremo angana muri down payment kandi muzajye mufatanya kwishyura mortgage.ndibaza ko mwese mukora ntazashake ko ari wowe uyatanga yose.
    hari aho wavuze ko umubaza icyo ateganyiriza urugo rwe akakibura.sinzi niba ariko byahoze cg se byaraje nyuma.ariko niba mbere mwarajyaga inama, mugapangira hamwe ibyo muzakora kandi mukabishyira mu bikorwa…none ubu bikaba ntacyo bimubwiye hari icyabaye.muri make ibyo utatubwiye ibyo bikomeye kandi nibyo byatumaga ugirwa inama ihamye.
    Egera umugore wawe:umubwire ko utishimiye uko mubayeho, umubaze niba abona mwakomeza gutyo.wirinde kumushinja ngo akora iki, umubwire wowe icyo wifuza naho wifuza ko mugana.umusabe ko mujya inama mugafata ingamba mbese mugatangira bundi bushya.umuhe igihe cyo gutekereza arebe neza icyo we yifuza ubundi azaguhe icyemezo yafashe.nubona atigarura ahoho uzamenye ko yarenze ihaniro niba afite umuryango ubitabaze.nibikomeza gutyo uzatekereze kumureka.hagati aho ntiwavuze niba yita ku bana uretse ko wavuze ko adateka mu rugo.

    • Ikintu nigira inama uyu mugabo gikomeye nuko kuganira muri couple ari byo byambere. Kuganira nta compexe ariko ikibazo njye mbona nuko uyu mugabo we ashaka kwitwara nkabagabo nkabasogokuru ariko akibagirwa ko nabamaman babyawe nabo bababwiye ko ntamuntu ugomba kubakandagira yaba umugabo cyangwa basaza babo. Iyo uvuze ngo umugore ntabwo ateka aho uba wiyibagiza ko wenda murda wari ufite umukozi uteka niba ntawe wari ufite ariko iwanyu utaramuzana waratetse niba utaratetse uzarakarire ababyeyi bawe batakwigishije guteka. Umugore si umucakara ni umwana wundi ufite ubushobozi buri munsi cg hejuru yawe niba ushaka kubaka mugomba kubahana harimo ubufashanye. Niba utabikoze hano kuri iyisi uzatana nabenshi cyene rwose cg nubishobora uzasubire mugihe cyahise nabanyogokuru nabasogokuru barubahanaga buri muntu akagira icyo yubahira undi kandi kubijyanye na finance umugore yahoze ariwe ushinzwe ikigega akamenya aho umutiba ugeze umugabo akaba ubirinda urugo rugatera imbere.

      • Bibiliya ivuga ko umugore agomba kubaha umugabo!! Simvuze ko yateka buri munsi kuko ubuzima bw’iburayi butabimwemerera ariko uwo mugore ntiyabyitwaza ngo ntagere mu gikoni. Niyo umugabo yajya agufasha ariko uko byagenda kose igikoni umugore niwe ugomba kugiramo umwanya munini kurusha umugabo!! ibi bababeshya ngo ni iburayi abagore buzuzanya n’abagabo!! hari imirimo yagenewe abagore rwose, nta nubwo twari dukwiye kubijyaho impaka. Niba uri umugore ugatangira gusiganya umugabo ngo ntiyatetse uzamenye ko urugo rwanyu rugiye gusenyuka!! Ese kuki mushaka ko uyu mugabo avuga ibindi bitariho!!Wamugiriye inama kubyo yavuze ibindi urabishakira iki?

    • Ese Nina we iyo nzu y’iburayi numva uvugisha amatama abiri ugirango ni n’importe qui upfa kuyigura? Wahereye no mu rwanda se ubu kugura inzu ni ibya buri wese? Wikwiha kuba analyste cyane wowe hera kubyo bakubwiye utange inama yuko wabigenza ariko ureke guhimba version yawe!! Abanyarwanda mwabaye mute koko!! Dore ni aho bihera iyo mutangira gutekerereza umuntu mukanahimba!! Ubwo mwishuri waratsindaga? cg wasubizaga ibyo mwarimu yakubajije!! Am G the black niwe waririmbye ngo care!! Ngo uwo mugore bamwijeje ibitangaza!!Iyi siècle turimo ntabwo ari iy’abadamu bicara bakabatamika gusaaaaa ubundi bagatanga amategeko y’ibikorwa!! Niba ashaka ko bagura inzu nazane nawe cash ubundi bafatanye

  • Uyu Mugabo yaragowe kabisa ariko ubundi umugore wagiye hanze ntagaruriro ntamuntu baha ideni ryinzu adakora ndashaka husubiza Mugabo ntibishoboka ahubwo aragirango amwikoreze umusaraba ntuzagure iyo nzu cyereka niba ushaka kumwica nawe nkabandi bose birukana mumazu bafashe ideni ryinzu uramenye ninama nkugiriye kuko uwo mugore utinyuka ufite abana batanu ucyijya gushurashura nakazi kawe niba ajya agutukira imbere yabana nabo ergÀ baba bare muhungu ntarukundo agufitiye izo nshoro zose aza mu Rwanda abaje nyine kureba uwo akunda wasanga yumva inama yuwo wundi nyine pore sana aho kumwica uzamuhunge Imana izaguha undi naho uwo nuwabandi pore abo wamukuyeho barahagije esubundi wakwitahiye ukamureka

  • HI,baragushuka abakugira inama yo gushaka undi,gerageza ushake ababaganiriza mwese mwizeye kd ntimubahishe mubohoke umutima ufite abana5 uramutse ushatse undi muzabyara abandi uzabareresha iki byogeye ko utariganije urubyaro? ihagane muzamenya bizash

    • Josiane sha uravuga nk’umwana;uwo mugore yarakuzinutswe nta garururiro,ndakeka ko uriya Mugisha ariwe musambane we,none arashaka ko ugura inzu azacyuriramo Mugisha. Mugumane murere abana ariko ufate icyuma cyawe,wishakire n’uwo uzajya wivuraho imisonga,abana nibakura uzavane n’icyo gihararumbo.

  • aha wa mugabo we koko utegereje iki ngo wake divorce?ntabwo ujya wirirwa usoma hano no ku gihe.com abashakanye birirwa bicanye?ejobundi aho iwanyu belgique sibwo umugabo wumunyarwanda yiyiciye umugore?tubabarire tutazumva ishyano.sibyo?urumva uwo mugore wawe(nako umwanzi wawe) atararenze ihaniro?ubyigeho njye sinkwanze kuko sinkuzi gusa ndakugira inama nka mwene kanyarwanda

  • Mumbabarire mbanze mbwire umuntu witwa MUGISHA na ERIC, aho ntimuri mubamushukira umugore? kuko ibyo muvuga sinzi aho mubivana ahubwo muri kurengera uyu mugore gusa kandi njyewe nkurikije inkuru uko ivuga uyu mugore numunyamafuti pe. Najye ndi umukobwa ariko sinamushyigikira. Umugore utakubashye imbere y’ Abana ntakubahe imbere y’ abashyitsi cg abandi bantu ari uwawe byagushimisha? None urenge kuri ibyo byose ujye gufata inzu y’ideni? none se ko bagashyize hamwe bagakora icyateza imbere urugo rwabo ukaba wumva umugore atabikozwa, MUGISHA na ERIC mumbwize ukuri ntaho mubogamiye uwo mugore ari uwawe ameze gutya yakubwira ngo mujye gufata ideni ukemera? Jyewe inama nagira uyu muvandimwe nuko yasaba gatanya pe niba afite ibimenyetso bifatika, niyo abana baba ari bato yakwitanga akabarera kuko siwe mugabo wenyine waba ureze abana bato bwa mbere. Kandi abana 5 ibyo aribyo byose harimo abakuru bamufasha kurera barumuna babo. Kuko ashobora kuzashiduka yamwiciye mu buriri cg yamugambaniye yamwicishije.kuko uwo ndumva nta garuriro rihari. Simuciriye urubanza Imana imbabarire ariko ndumva imyitwarire ye idakwiriye umubyeyi.Ikindi nakubuza kwemera gufata ideni ry’ inzu yaba belgique cg mu Rwanda. Nubona ari ngombwa cyane ko ugira inzu uzayandikisheho umwana mukuru ufite ntuzayishyireho cg ngo ari we ushyiraho kuko mutandukanye mwayigabana. Urakoze kdi ukomeze kwihangana.Uri intwali kwihanganira uwo musaraba gusa ntuzagambirire kumugirira nabi cg ngo wowe utekereze kwiyahura ngo urimo kumuhima. Imana iragukunda kandi ngo ntawe iha umusaraba adashobora kwikorera, ihangane rero igihe kizagera uwuture. Bye Ubane na YEZU

    • Inama Yawe iruzuye azayikurikize .

    • Hari ikintu mwiyibagiza nuko uyu mugabo yatubwiye uko ikibazo giteye ariko mukibagirwa ko ibyo atubwira ni uko abibona wenda siko bimeze kuko tutumvise umugore kandi nziko atakwivuga cg ngo yishire habi byaba byiza twumvise numugore nubwo numva yararenga kuba umugabo yaramuzaniye guteka !! Niyibesha akazana undi nawe azamera nkuwambere. Arega abakurambere baravuze ngo wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri. Niba abona ko hari icyo yahinduka ho akumvikana numugore azagikore arebe , si non azaganire numugore amubwire icyo agomba guhindura.

  • MUVANDI HARIKINTU NIBAGIWE! ABAKUGIRA INAMA YO GUSHAKA UNDI MUGORE JYEWE SINAYEMERA. TUZA URERE ABANA BAWE, KUKO USHOBORA GUSHAKA UNDI UKAZANA UMURENGEJE AKA WA MUGANI NGO WIRUKANA UMUGORE UGUGUNA IGUFA UKAZANA URIMIRA BUNGURI.UGASANGA RERO WAHUNGIYE UBWAYI MU KIGUNDA. IYAKIRE URERE ABANA BAWE ABO BARAHAGIJE UBUNDI WISHYIRE MU MANA WISENGERE

  • Jye ndumva mwembi mufir=te ibibazo. Ntabwo umugore yaterura ngo agutuke utavuze. ni uko nawe uba wamusesereje wenda. Ikindi ujya kumushaka uzi ko nta kazi wagirango apange iyie migambi?

    Icya gatatu icyo mbona mutumvikanyeho ni ugutera akabariro. niba yari asanzwe aziranye n’uwo, ukamumutwara yizeye ibirenze akabibura… kandi ndibwira ko ukuze cyane kumurusha mukaba mutabasha guhuza.

    Niba ushaka kubaka cisha make maze uganirize uwo mugore wawe utamucyurira abagore burya barumva bakemera no kujya inama kurusha abagabo.

    naho gusenya se ukuze kandi ufite abana badahuje nyina, uzatandukanya abavandimwe se? uzabambura nyina se?

    Iyo mwabyaye mwiyibagiza ibibazo mugakorera abana.

  • Uyu Mugabo afite icyibazo cyo umugorewe amuca inyuma kandi abantu barabimubwiye yabonye amafoto yuwo Mugabo we icyibazo ntabwo ari nzu yamubwiye. Kukgura ahubwo aramenye azarebe neza mutabonana niba koko harimwo abuyumigabo kandi biroroshye aho bergique uzabafatishe adeen nuhubundi va kuwo mugore sha ntuzanamukunda nagato umugore se uzana amafoto yundi Mugabo Munzu ur unva murikumwe kweri ahubwo yabuze uko yakwirukana si umpa aho ko abagabo aribo birukankwa pore sana uramenye ntuzamwice abagobo baho mwrasaze fata igikapu cyawe uceho nahubundi afite uwe

  • Muraho!arko usibyeko nkurikije nkibitekerezo byuyu Mugisha nabonye hano abantu baba muri europe bafite imyumvire idahwitse kuko niba nkuyu mugisha atari umu teen ntago yakagombye kuba atanga inama nkizi.So ikindi wowe X ugomba kumenya ni uko muribi bihugu ntabyabindi byo muri africa byibinyabupfura bihaba umugore aragutuka mubantu akabyita droit de l’hoe.nibyiza ko uduha details zose niba bishoboka kdi ugashaka undi muntu mukuru ucaho akabahuza nuyu mugore mukaganira byakwanga mugasaba divorce kuko no kukwica yakwica.Thanks to y’all

    • Nkubwize ukuri si ndi umu teen nkuko ubivuga ndakuze. Kuvuga ngo umugore aragutuka bakabyita droit de l’homme aho urayibeshera gutukana aho biva bikagera ni délit ihanwa namategeko kandi ngirango nicyo abereyeho . Waba umugabo waba umugore aba akureba. Nemeranya nawe ko agomba kuganira numugore we kuko dialogue ni umunyu wa couple.

  • Muvandimwe wasabye Inama ku mugore wawe njye numva nakugira yo gusenga ukabyereka Imana yewe ugafata n”isaha ya saa cyenda zijoro ukambaza nyagasani ugasaba Imana yo mwijuru ngo ibahe amahoro mu rugo kuba umugore agutuka imbere y’abana afite imyuka mibi imukoresha uzarebe umuntu ubasengera abakorere delivrance kuko nawe siwe pe abo badayimoni ni bo bamuyobora mu busambanyi no kutakubaha numva utababaza abana ngo mutandukane burya gutandukana sibintu kuko shitani yaba igeze kumugambi ishaka kuko ntago ikunda ingo , kandi uzarebe umuntu ugusebngere hari igihe waba ufite imivumo ya karande ituruka mu miryango idasha ko wubaka urugo ngo rukomere urumvako wapfushishe na Madame wawe wambere icyo nagusaba rero n’ugusenga cyane Imana ikazakorera muri Madame wawe akazemera ko babasengera.

  • wowe mugisha iyo si inama nziza, gusa subiza ubwenge ku gihe urabona ko uriya mugabo ababaye cyane none aho kumwihanganisha uri kumushinyagurira, wisubireho

    • Numugore arababaye kugira umugabo umeze nkururabyo ugomba kuhira se yaba amaze iki ?

  • UMVA MUVANDIMWE MUNYARWANDA NKUBWIRE. TWESE TWUBATSE KUBERA ABANA. NAHO UBUNDI URUGO NI IMISERERO GUSA. JYEWE NDI UMUGORE W’ABANA BATANU NANJYE NUBATSE MUBURYO BUTANGAJE, ARIKO WENDA JYEWE NUKO NDI UMUGORE KANDI IMMANA YADUHAYE BURYA KWIHANGANA GUTANDUTKANYE, JYEWE NKOMEJE KWIHANGANA KANDI JYEWE UWANJYE NUBWO ANCA INYUMA ARIKO JYEWE SINZABIKORA NZATURIZA KU UWITEKA GUSA, NDERE ABANA. KANDI ABANA BABAKUNDA MWESE NTUZIBAZE NGO NUKO AGUTUKIRA IMBERE YABO UKABABARA BURYA NABO BARAMUGAYA NIBA BACIYE AKENGE. GUSA NTUZEMERE KO MUFATA INZU Y’IDENI UTABITEKEREJEHO, BURYA ABAGORE TUGIRA ZA CAPRICES NYINSHI UGIYE KUTWISHINGA WAKUMIRWA. GUSA UZABANZE UBYIBAZE NEZA, UMENYE KO NO KUYISHYURA NTA BIBAZO UZAGIRAMWO MAZE UGURIRE ABANA BAWE INZU KUKO NUBUNDI NIBO MIGISHA YAWE. NAHO UWO MADAM KOMEZA WIHANGANE NUMARA KUBONA IBIMENYETSO NYABYO BY’UKO AGUCA INYUMA, UZAMWICAZE UBIMUBAZE, WUMVE ICYO ATEGANYA. KANDI NAWE URI UMUGABO NTABWO UYOBEWE ICYO GUKORA. UZASIBE NAWE GUSAMBANA NK’UKO ABIKORA MUTAZAPFA MUTAREZE ABANA, AHUBWO NUMUFATA UZAMUTORERE IMIRYANGO Y’IWABO CYANGWA ABANDI WIYUMVAMWO BAMUHANURE NIYANGA UZAMUREKE ARIKO ABANA BAZABANZE BAKURE URAMENYE NTUZINEZEZE NGO UBABAZE IBIBONDO BYAWE. IMMANA IKOMEZE KUGUFASHA. KANDI NUSHAKA INKUNGA Y’AMASENGESHO UZANYANDIKIRE NZAGUFASHA G– USENGA KANDI IMMANA ISHOBORA BYOSE NIYO YUBAKA INGO NAHO ATARI IMMANA UBUNDI NI IBIBAZO.

  • jye mbona ku mureka atari byo ahubwo bazicare baganire badahishanya

    • Erega uganira nugifite agatima uyu mudamu ntamutima agifite ugendana ifoto yundi Mugabo ? Ahubwo numurwayi bazamuvuze naho ubugore Bwo bwararangiye .

  • ABANDITSE BAVUGA NGO UMUGORE AFITE UKURI RWOSE MUMBABARIRE NTIMUNYUMVE NABI : UBUSANZWE MURI SOSIYETE NYARWANDA, UMUGORE YARI UMUTIMA W’URUGO. KANDI N’UBUNDI NIKO BIRI BURYA TURUSHA ABAGABO KWIHANGANIRA BYINSHI. UBWO RERO GUCA UMUGABO INYUMA CYANGWA KUMURAKARIRA SICYO GIKEMURA IBIBAZO. AHUBWO IKIGANIRO CYIZA KANDI GITUJE NICYO CYAKABAYE UMUTI WA BYOSE. NONE RERO INZIRA NI EBYILI: KUGANIRA CYANGWA GUSHAKA IBIMENYETSO NEZA BIGARAGAZA KO AGUCA INYUMA HANYUMA MUGAFATA IMYANZURO MUKURIKIJE GAHUNDA YO KUDAHUNGABANYA ABANA MWABYAYE. UBUNDI MUBYARA AB’IKI BO KUBABAZA MWAGIYE MUBAREKA? JYEWE UBYANDITSE NDI UMUDAMU NANJYE.

  • Iby’uru rugo birababaje. Njyewe mfite ibibazo nishakira kubaza uyu mugabo. Uwo mugore wawe afite akazi? Niba nta kazi afite rero kujya mu Rwanda izo nshuro zose , kandi nkuko ubivuga musa nkabatabyumvikanyeho , biri mu mpamvu zatuma mvuga ngo uyu mugore ntiyishimiye urugo rwe, ntiyitaye mu gusesagura.. Harimo byinshi, kuba mu bana arera harimo abo atabyaye , uyu mugabo abanze arebe niba nta bigambo abwira umugore byerekeranye no kwita ku bana , kuko mwene aba bagabo bagira akantu ko kumva ko umugore wa kabiri atita ku bana batari abe bigatuma amagambo abwira umugore we amutera kwanga kuba mu rugo, kudateka, etc. Ikindi kubwirwa n’abantu ko umugore amuca inyuma cyangwa kubona amafoto , ntabwo bihagije ngo wemeze ko uyu mugore aguca inyuma. Niba kandi hari ukuntu wamugaragarije ko byanze bikunze uzi ko aguca inyuma birumvikana ko uyu mugore ibyo atabyishimira na gato . Ngiyi intandaro yo kumva adashaka kuryamana nawe mu buriri kuko umutima we urabyimbye cyane. Nkungure inama: sa nuwiyibagiza ko ufite agahinda uterwa n’umugore wawe maze rimwe umubwire ko wifuza ko mwaganira. Mu biganiro uzamubaze uti nifuza kumenya ikintu naba nkubangamiraho nkakireka kugirango wishimire kubana nanjye. Uzamutege amatwi burya abagore iyo ubahaye akanya nta mahane arimo bakubwira akabari ku mutima. Mu byo azakubwira uzabisabire imbabazi kandi umwemerere ko ugiye kubihindura. Nyuma yaho uzamubwire uti nifuza ko twajya twungurana inama mu cyatuma urugo rwacu rutera imbere tugakora icyo twembi twemeranyijweho. Ubundi rero muvandimwe urugo rudahagaze ku masengesho reka nkubwire ko ruba ruhagaze ku bugenge , Yesu wenyine niwe uzabubakira. Murebe ukuntu mugana itorero rikomeye rifasha spirituellement mwembi bizabafasha kugaruka ku murongo.Kumuta ugashaka undi nta nama irimo baragushuka. Kugura amazu bizaze ari uko mwembi mwabashije kugarura ubwumvikane hagati yanyu. Niba atatetse ujye rwose uteka kandi ubyishimiye wigaburire abana bawe kuko bo ntacyo mupha kandi baragukunda byose baba babireba nawe byazajya bimutera isoni rimwe na rimwe usange yatetse. Wirinde kubigiramo umwaga gusa. Courage.

  • Mana tabara uyu muryango, wa Mugabo we niba uwo mugore atinyuka akagutuka birababaje kuko ntimwashobora no kuganira kandi agutuka, none ihangane utuze wirere abana, buhoro buhoro ushakisha umugore ushobora kukubaha akakugarurira ubuzima bw’umugabo, haba i Rwanda cyangwa aho mu Bubiligi, hanyuma niba nawe nta mahane ushaka kubaka koko uzamubona pe! kandi icyo ugomba gukora mbere ni ugusenga cyane Imana ikakwereka inzira, ariko ubwire uwo mugore uti aho kubana tugoranye twatandukana ukagira amahoro nkagira andi, ariko n’abana bakagira amahoro n’umutekano, bitekerezeho amazi atararenga inkombe kuko umugore wasambanye angana shitani yamwigaruriye. Ihangane ushikame, uzanyandikire kuri e-mail: [email protected] ndi umubyeyi w’imyaka 55 nzakugira inama ya kibyeyi mbifashijwemo n’Imana kandi nawe usenge cyane wigarurirwe n’Imana niyo itanga amahoro. Ihangane.

  • gucana inyuma…umwanda mu muryango nibyo bikurura imyaku yose..mwe mwabigize umwuga mwabna abagore cg abagabo …ndababuriye mwitonde cyane

  • IYUNGE NIMANA KUGITI CYAWE WIVUYE INYUMA NURANGIZA UPFUKAME UYIHAMAGARE UTUMBIRE IJURU NANJYE NZAGUFASHA IMBARAGA IHINDURA UMUGENOCIDERI NTIZANANIRWA UMUSAMBANYI MY CONTACT 0727132605 &0785990840 ADVENTIST

  • umva mfura ihangane,iyisi isigaye inyobeye pe,wabona cheri wawe ataguca inyuma nkuko ubikeka mais harukundi kuntu yahindutse mubitekerezo kdi bitavuze ko akwanga,akeneye ko umwumva mukuri kwe or mubitari ukuri then ugakora tous possible nkumuntu wumugabo ugatangira urugo rwawe rutarasenyuka.Ikiza sugusenya,gusenya ni amahano,ndetse abantu benshi bazakumvisha ko umugore wawe ari mubi ko ugomba kumureka.oya ,sibyo,baragushuka.abana banyu bakeneye gukura bari mumaboko ya MAMAN ET PAPA,YEZU bamuzaniye umugore wasambanye,baramubwira akwiye kwicishwa amabuye,we kuko ari umunyembabazi siko yabigenje,uko yababwiye nawe urabizi,yababariye umugore aramubwira ngo nagende yisubireho.Abisi ntambabazi bagira,urumva ko bose bavuga ko umugore wawe ntagaruriro ,oya,mwumve ,muganirize,ihangane,mube hafi nubwo yagutuka kdi azageraho akugarukire abone ko uri umugabo mwiza umukunda kdi umukundira abana ndetse nurugo mufatanyije.thx,komeza kwihangana

  • Sinzi niba ntacyo udukinze, kuko ntabwo yaguciye inyuma nta ntandaro yabyo. Byaba byiza mwicaranye mwembi mukabwizanya ukuri ku mubano wanyu, kandi ukubikora nta mahane ya kigabo ufite;kuko analyse y’inkuru yawe iragaragaramo amahane pe! rero uzamukorere surprise,umugurire cyangwa umushakire ikintu cyamushimisha umufashe muganire neza. UMUTI W’UMUBANO WANYU NTA HANDI URI HATARI HAGATI YANYU MWEMBI.

  • Nkurikije uko wanditse iyi nkuru abantu babazi nibayisoma barabaamenya, n’umugore wawe nayisoma arabimenya ko wamushyize ku gasozi, noneho rero ntumukira, ibyiza muatandukane

  • Hah
    Njye ntacyo nongeraho kuko nabonye ino nkuru isa nituzuye haribyo umugabo mbona yahishe kandi bishobora kuba ari ingenzi bibaye byiza yavuga neza uko bimeze kuko ndahamya ko uyu MUGORE agutakiye wasanga uyu mugabo ariwe ufite amakosa.so njye aba bantu nabaketse kandi uyu mugore ashobora kuba ariwe wagowe.

  • reka mugisha na eric ibyo bavuga bakina bizababeho kdi isi ni zenguruka. NKUKO UBIVUZE NANJYE BYAMBAYEHO KUBURYO IGIHE CYO GUTAHA MVA KUKAZI NAGENDAGA BUHORO KUGIRANGO NDEBE KO BWAGOROBA cg nkifuza kurara mukazi.imyaka ishira aruko mbayeho,gusa muri iyo myaka yose nahahiraga urugo nkakunda abana banjye gusa,kuko uwo mugore yaryamanaga nabagabo agejeje muri batanu yansabye imbabazi ariko kubera imbabazi nari mfitiye abana banjye ndamubabarira.uwo mugore naramukundaga kuruta byose,yize primaire agarukira muwa2.nareba ukuntu nanze abakobwa bafite akazi twiganye koko nkabona ko urukundo rubaho. inama nakugira rero:niba atemerako umurongora abandi baramurongora,ntamahoro ufite ntanayo azaguha ndabizi,gusa iyo nzu ntuyigure mureke umuhunge kuko amahoro arahari sinkubwiyeko wahita ushaka undi mugore ariko ntuzabura uzaguhoza kuko abagore bose cg abakobwa bose si kimwe.aho uzaba uri ujye woherereza abana bawe ibyo kurya nibindi bikenerwa ariko ubeho utabona uwo mugore.birashobokako azajya kukuregako wataye urugo.ariko aho kukuregako wamwishe cg yakwishe kubera uburakari cg ibishuko byabagabo be muhunge wigendere ntakaburi kadahamba. kuko ugiye kuzabura byose!none nakwica abana bazasigarahe ko abagore bagiye mubagabo ntamutima baba bagifite!NJYE NIKO NABIGENJYE KUKO YIGEZE ANKUBITA IKINTU MUMUTWE NDAROKOKA ,UBUNDI NGIRA UBURAKARI YAGIYE MUBAGABO MUBAJIJE NSANGA YARANYITEGUYE KERA NGO TURWANE UBWO BAHISE BAMFUNGA,SHA WITEKEREZA KO URWO ARI URUGO URIMO AHUBWO URI MURI GEREZA.UJYE — USENGA KANDI IMANA IGUFASHE IHANGANE NSHUTI

    • iyaba abantu bose bumvise ikibazo cyuriya mugabo nkawe bakabaye batanze ibitekerezo byiza naho wowe urakoze kubwinama umuhaye uwiteka aguhe umugishe!!!

  • komera wamubyeyiwe.nanjye iki kibazo ufite nahuye nacyo ndi umumama wabana 3 gusa inama nakugira nugusenga ushyizeho umwete nahubundi Satani yahagurukiye ingo bimwe biteye ubwoba.nakubwirako burya ibibazo byurugo bibasha gucyemuka iyo muri muburi numukunzi wawe mumaze gutera akabariro kuko buri wese abakeye kumutimamukaganira mutuje kandi mwiyumvanamo kabisa.none niba umugore wawe atemerako mutera akabariro ntimushobora noguhuza yewe ntashobora nokukubaha,kandi nawe urumuntuwikwiyica mumutwe ite kubana bawe uko ubishoboye kuko abana5 nibenshi umugore mubare nkudahari nagutesha umutwe ujye wishyiramo ko arumusazi ibyavuga ntukabihe agaciro,niwumva ukeneye gukora amour ushake copine cyangwa ugure kukiro ariko wibuke agakingirizo hataza gira ugukururukaho ngo wamuteye inda cyangwa ukaba wahakura nindwa yandurira mumibonano.narangiza nkubwira ngo ihangane kandi icyo kibazo siwowe ugifite wenyine cyabaye icyorezo.

  • Sha mugisha ashobora kuba ari agapfubuzi kuko ayo magambo avugwa nabo pe kandi nku wize ukuri nuba umugabo uzagaruke kuri uru rubuva tuganire kuko uyu muvandimwe akeneye i ama ntakeneye kunengwa wenda mugayire ko agerageza gufata umugore neza ariko wenda ntiwamugayira ikindi niba anafite nubwo bushobozi bwo kugura inzu.ese iyo nzu ayigurire indaya cg ayiguriye abana?mugisha,nkugaye nashiduka nkubwiye ningeso za nyoko kuko urasa nkuwakuriye mu nkambi nibo bagira ibyiyumviro nkibyo byawe nibo wasangaga ba nyina cg bashiki babo bamucungisha iso bacyuye ngo bihagazeho bari gushaka cash!niba wiyizeye dukomeze tuganire karibu….

  • Nk’uko bamwe bagiye babivuga, iyu mugabo yatanze amakuru adahagije : 1. umugore wambere yishwe n’iki, kandi ryari ? 2. uwo mugore urega mufitanye abana bangahe, et mubana kuva ryari ? 3. Ko tuzi ko en Belgique nta baboyi bahaba, ushaka kuvuga ko uwo mugore yanga guteka ukaba ari wowe uteka wenyine ? 4. Ese ayo maphotos urega umugore wawe, ubona ahagije kugirango wemeze ko umugore wawe aguca inyuma ? 5. Ese niba yanga ko mutera akabariro, ubwo n’uko we yumva ko ntanyungu abifitemo, wenda ntabwo uzi kubyifatamo neza ngo nawe umushimishe ! Menya ko “akabariro” umugore ashaka kugatera iyo nawe abyungukiramo wa mugabo we ! Ugombe kuba uri “un homme afite mentalite depassee” ! Kanguka ufate umugore neza kandi mujye inama mu byerekeye iterambere ry’urugo rwanyu, utabishoboye naho, uzashake undi ugira gatatu ou kane, mbona ubifitemo experience, ariko udahinduye mentalite nawe ntabwo muzashobokana !…. Urumva byonyine no kuba udashaka guha inzu umuryango wawe nabyo n’ikibazo mu bindi pe !!! Comment ushobora kubwira umugore wawe ko ngo “uzubaka iwanyu/Rwda” kandi atariho utuye !!! Pour finir, umbabarire rwose jyewe ahubwo ndagukekamo ingeso nyinshi ! Ariko dore inama nakugira : uzasabe un ami(e) commun(e) maze aze yumve ikibazo cyanyu mwembi, hanyuma azarangiza abahe imana juste et equitable, naho twe rwose, ntabwo waduhaye za donnees zihagije ngo tubone uko twabagira inama. Uramenye ukomere ku bunyangamugayo, naho ubundi ” ngo tout a un prix a payer” Bonne chance kandi Imana igufashe. Magorwa Dan.

    • Nanjye ndabona amakuru atuzuye!! Burya umugore ntiyapfa guhinduka gusa banza urebe igihe byatangiriye wibaze impamvu. Akabariro se ni ok ko abenshi babipfa kandi ubwo uri umugabo ukaba utabivuga? Wasanga yaragusabye kubikora one day ukamubwira kugabanya gushyuha cg kujya mu bapfubuzi!!!(nk’uko nabyumvanye umugore umwe abivuga.) Nawe akajyayo nyine. Abagabo/abagore mujye muvuga mwatekereje kuko akubwiye gutyo usibye uwihangana ku bandi ntibyakoroha pe!!Kandi umugore/umugabo warebye hanze agasuzuguro karatangira pe! Wite kuri icyo kintu ubundi ujye wirinda kuvuga amagambo akomeretsa abagore ntibabyakira byoroshye, burya birutwa no kumukubita ariko utavuga!!??Ariko si inama nakugira. Courage!

  • Nagize umugore nkuwo nuko jye nagize amqhirwe tubyarana umwe gusa ariko nararwaje kugeza aho noneho abo bagabo banamuha amalift asize imodoka murugo!rero mwana ihangane niba utarafatwa na mapenzi arengeje uganirize umwe mubaciye akenge mu bana bawe ubundi wicireho ujye uhagera uje gukemura utubazo twabana naho ubundi ugiye gusara akazi kakunanire uhinduke ikiwerewere.Ntiwibagirwe kwiha Imana niwo muti naho izi nama zose naziciyemo kandi umenye ko ntawundi uzakurengera nutirwanaho uzibura birangire ukoze amahano kuko ibyo nabiciyemo ndabizi ndanakumva waba uri we nyiri ikosa yaba ari umugore.baca umugani ngo imbwa zasboreranye ntizirekurana!!

  • wa mugabo we ihangane uzabona igisubizo kiza gusa nuko uri kure tubonanye nakugira inama kd wavayo wishimye, gusa nkumviye impuhwe kabisa gusa ihangane wirere abana bawe, uwiteka azagusubiza.

  • uyu mugore uwamuha umugabo wange kuko ndumva baberanye kabisa. Uyu mugabo agahinda ke ndakumva ndetse cyane wenda we icyo andusha ari i mahanga nta muntu agira aganyira. naho jyewe ndi iwacu ariko ni kimwe agahinda ni kose.

  • iyizire ku ivuko n’ubundi ngo arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.

  • Muvandimwe ugishinama nkubaze ibibazo 3 icya 1 umugore wawe yatangiye kugusuzugura. aruko wanze kugur’inzu cyangwa nambere byaruko, icya 2 ese ataratangirakuza murwanda nabwo yaragusuzuguraga 3 ese mugitanda nda ntiwaba waradohotse akab’ariyompamvu aguc’inyuma suzuma ibyo 3 nzakugir’indinama EMAIL YANGE [email protected]

  • Mugabo ugisinama nkubaze ibibazo 3 icya 1 ese umugore yatangiye kugusuzugura wanze kugura iyo nza cyangwa yabitangiye mbere? Icya 2 ese yatangiye kugucinyuma avuye murwanda cyangwa nambere atarahaza yarabikoraga 3 ese mugitanda ntiwigeze udohoka uzansubize ibyo 3 unyuze kuri EMAIL [email protected] nzaguha inama mbonye ibisubizo

  • Maze gusoma iyi nkuru yawe numvise rwose ri wowe munyamafuti.rwose arijye mugore wawe nab narangutay cyera.Ngo umaze iyaka itatu utazi ibiryo umugore yatetse?ngo wang ko mugura inzu?ese ubundi wowe umugore wawe uramukunda?ngo ukunda abana bawe gusa?niba se utamwumva wibwira ko atazashaka abamwumva? kuba warabonye amafoto si ikimenyetso gifatika cyerekana ko umugore yananiranye hari nabo bafta bryamanye nabandi bagabo ubuzima bugkomeza,ese iyo gututse ubyitwaramo ute?Agutuka se biturutse kuki?Ahubwo wowe gabanaya kwikunda,kund mugore wawe muganire mujye inma!

Comments are closed.

en_USEnglish