Digiqole ad

Ahmed Mohamed wakoze isaha police ikayitiranya n’igisasu yatumiwe muri White House

 Ahmed Mohamed wakoze isaha police ikayitiranya n’igisasu yatumiwe muri White House

Perezida Barack Obama mu magambo ye abinyujije kuri twitter yatangaje ko yifuza gufasha Ahmed Muhamed umwana w’umuhungu w’imyaka 14 w’Umwarabu wiga mu ishuri ryisumbuye rya Irving MacArthur High School wari watawe muri yombi na polisi ashinjwa kujyana isaha yikoreye ku ishuri, police yabanje gukeka ko ari igisasu yakoze.

Ahmed Muhamed yatawe muri yombi amasaha macye kubera isaha yari yikoreye
Ahmed Muhamed yatawe muri yombi amasaha macye kubera isaha yari yikoreye

Igipolisi cya Irving muri Texas cyafashe icyemezo cyo kudashinja uyu mwana gukora igisasu nk’uko byari byamenyeshejwe umuryango we ko bishoboka nk’uko bitangazwa na TheTexanNews.

Perezida Obama akaba yarahise ahamagarira uyu mwana kujyana iyi saha muri White House akayireba.

Obama yanditse kuri Twitter ati “Isaha nziza, Ahmed. Wayizana kuri White House? Dushobora gukangurira abandi bana nkawe gukunda science. Nicyo kigize Amerika igihangange.”

Mark Zuckerberg nyiri urubuga rwa Facebook, na we yatangaje ko yifuza gufasha uyu mwana, ndetse ba engineers bo muri Google, Ishuri Rikuru ry’Ikorabuhanga rya Massachusetts (MIT), ndetse na NASA bakaba biyemeje gushyigikira uyu mwana w’umusore no ku mutembereza mu bigo byabo.

“Kugira ubumenyi no kugira intego wubaka ikintu cyiza byakagombye kuguhesha amashyi aho gutabwa muri yombi. Ahazaza ni ah’abantu nka Ahmed,” ibyo byatangajwe na Mark Zuckerberg kuri Facebook.

Uyu mwana yatangaje ko yishimiye kuba umwere nyuma yo kubanza gufatwa nk’umunyabyaha. “Nkunda science, ariko ngaragara nk’ikibazo kubera uruhu rwanjye”.

Mu kwamagana itabwa muri yombi kwa Ahmed, abantu benshi bagaragaje ko bashyigikiye uyu mwana kuri twitter bakoresha hashtag igira iti #IstandWithAhmed.

Umuvugizi wa White House, Josh Earnest, yabwiye itangazamakuru ko Ahmed yahawe ikaze mu kwezi gutaha aho biteganyijwe ko azabonana na bamwe mu bahanga mu bumenyi bw’ikirere (NASA) n’abandi bahanga bakiri bato.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Wawwww
    Uhabwe umugisha uva ku Mana Ahmed

  • Umwana w,ubutwari n,ubwenge. Imana imushize imbere y,Abami.

    Imana ihabwe icubahiro cayo.

  • Ntiwumva ahandi; natwe dushishikarize abana nkaba gukunda science kandi bashyigikirwe n’inzego zinyuranye.

  • Ahmed, my congratulations. Don’t worry, the almighty God is there to plan, control, direct and coordinate for every creature in this World. BIG UP.

  • ibiporisi weeee, sha wagirango bava indimwe kwisi!!!!!

  • iyo police itamufata ntiyarikumenyekana none yafunguye umugisha we

  • Hari umwana naciyeho i MUSAMBIRA wabumbye inkono imeze nk’amabuno y’inkumi uwamushyira mubatora ba miss!

  • Yabaye nka Morodekayo

  • Imana yaciriye inzira ahmed

Comments are closed.

en_USEnglish