Ahazubakwa Parking y’umujyi wa Kigali imirimo igiye gusubukurwa
10/5/2012 – Hafunguwe ku mugaragaro isubukurwa ry’imirimo yakorwaga mu kibanza kizubakwamo Parkingi nshya yo mu mujyi wa Kigali.
Umushora mari Sekoko yatangaje ko ihagarara ry’iyo mirimo guhera mu 2008 ritatewe n’ubushobozi bucye nk’uko hari ababyibazaga.
Imirimo yakorerwaga mu kibanza kizubakwamo Parikingi nshya yo mu mujyi wa Kigali, kiri imbere ya Gereza ya Kigali izwi ku izina rya 1930, yari yarahagaze ikaba igiye kongera gusubukurwa nyuma yo kuvugurura igishushanyo mbonera cyayo kikajyana n’icyo Umujyi wa Kigali uteganya.
Umwe mubashora mari bubakisha iyo Parkingi Hatari Sekoko avuga ko Kuva mu mwaka wa 2008 iyubakwa ry’iyi Parikingi izaba inashamikiyeho amazu y’ubucuruzi yakomeje kudindizwa kuko igishushanyo cyayo kitari kiberanye n’icy’Umujyi wa Kigali.
Ati: “Ntitwigeze duhagarara kubera ikibazo cy’amafaranga, twahagaze kubera guhuza n’igishushanyo mbonera cy’mujyi wa Kigali cyagiyeho mu 2008. Habayeho gusubiramo inyigo”.
Kompanyi yitwa Down Town ihuriwemo na Sekoko n’abandi bashoramari baturutse bihugu bitandukanye, yiyemeje kubaka pariki igezweho izaba ihuriweho n’ibikorwa byinshi, birimo amahoteli, amaduka n’aho imodoka ziruhukira, mu gikorwa kizatwara imyaka igera kuri irindwi.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, yatangaje ko iyubakwa ry’iyi Parikingi rije kunganira izindi zamaze kugeraho, ritaje gukuraho izariho, ndetse ngo hakazanashyirwaho izindi uko umujyi waguka.
Akomeje avuga ko Iyi Parikingi ntije gusimbura ahari hasanzwe hahagarara imodoka, ntanubwo haje gusimbura gare kuko gare izwi mu Mujyi wa Kigali ari iya Nyabugogo.
Nyuma y’umwaka hazaba huzuye amazu yakorwamo amaduka n’ubwiherero ndetse Biteganyijwe ko uhereye umunsi imiromo izatangirira gukorwaho mu cyumweru gitaha, nyuma y’amezi atandatu umuhanda na Parikingi bizaba byuzuye.
Mu myaka irindwi, Ibindi bice bizaba byuzuye kuko n’ibwo icyo gice kizaba kirimo buri kimwe umugenzi yakwifashisha kugera no ku mahoteli akomeye.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko uyu mukino umujyi wa Kigali na Rwiyemezamirimo bariho bakina ni bwoko ki?Igihe PM yakaviriye hariya bagatangira cloture bagasiza bya nyirarureshwa barabona umukino nkuriya ugeza hehe umujyi wa Kigali.Please niba byarananiranye muhahe abandi babirangize ariko nta mwanda dushaka mu mujyi wacu.Turabirambiwe kabisa.
Hello dear Analyst,
komera komera k’umuheto, naho imyambi tuzayigutiza….
Sibira sibira, mwana w’Umunyarwanda. Jyewe Ingabire-Ubazineza, nzagutaramira, nzagusetsa nzagusekera, nzagutetera nzagutambira, mama weeeeeee.
Sibira sibira, mwana w’Umunyarwanda nzaguherekeza nzakurenza impinga. Nzagutwaza ibiseke, nzagutwaza ibisabo. Nzagucurangira inanga yanjye ya Gihanga, INANGA Y’UBUVUMERA, iyo nanga abakurambere bayindaze batabarutse, mama weeeee.
RESULTS-ORIENTATION. Mfite ibintu byinshi nkundira UMUKRU W’IGIHUGU PAULO KAGAME. Kimwe muri ibyo ni umuco wo kwibanda ku BIKORWA mbere y’AMAGAMBO. Uyu muco ni ingirakamaro cyane. Kuba yarabashije kuwigisha Abanyarwanda ni AKARUSHO peeeee.
Nimureke nisobanure, mbahe urugero rutoya:
Kera, kuva ku gihe cy’Abakoroni kugeza ku ngoma ya GISUNZU CYA NYIRAZUBA, twahoraga twinubira imiturire y’Abanyarwanda. Iteka twakoraga inama tukiga ukuntu twavugurura ubuhinzi-bworozi. Hanyuma inyigo tukazishyira mu kabati tukinumira!!!!
Gushyira hamwe ubutaka, gutura mu midugudu no kwishyira hamwe muri za koperative. Mu by’ukuri umuntu nka njye usheshe akanguhe, asanga ziriya ngamba ari revolusiyo nyakuri. Aha hantu harimwo impindura-matwara irenze.
Kandi nyine iyo utembereye mu Gihugu rwa gati, usanga imvugo ariyo ngiro. Yego hamwe na hamwe haracyari utubazo, ariko icyerekezo ni kiza kiranoze. Muri make rero, iyi ngoma ya H.E President KAGAME, ndemeza ko abuzukuru n’abazukuruzq bacu bazajya bayirahira, bazajya bayiramya. Kuko hariho ibintu byinshi yashoboye, ibitekerezo yashyize mu bikorwa, byari byaratubereye ingorabahizi kera!!!
PARKING YA KIGALI. Nzirikanye rero biriya nanditse muri make haruguru, ndagirango nsabe kandi mburire bariya Rwiyemezamirimo kimwe n’Abayobozi ba Kigali City. Mu Kinyarwanda baca umugani bati: agapfa kaburiwe ni impongo!!!
Kuva ubu nibihute, nibagire bwangu, maze mu mezi ari imbere bidatinze, bazatwereke IBIKORWA bagezeho. Kuko kubera nyine wa muco UMUKURU W’IGIHUGU yadutoje, Abanyarwanda ntabwo tukihanganira abantu bahora mu MAGAMBO gusa….
SO PLEASE, HURRY UP AND SHOW US YOUR STUFF. THE STUFF OF COMPETENCY…..OKAY!!!
Murakoze muragahorana Immana.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
wowe wiyise Analyst genda ubisabe babiguhe ubikore, ariko mwabaye gute ujyusoma inkuru neza ubone kuvuga cyane ko basobanuye bihagije impamvu byadindiye
@ my dear Countryman Ukombibona,
sorry brother, you don’t need to be aggressive, please calm down and listen….
Humeka maze ushire impumu. Kuko menya utumvise neza icyo mugenzi wacu ANALYST yashatse kutubwira….
Ngaho niba uturusha kubisobanukirwa dusobanurire, jyewe Ingabire-Ubazineza nguteze amatwi kabisa:
“Kuva muri 2008 bakora up-dating ya Design, Framework……imyaka 4 yose koko….ibyo wowe urasanga ari igisobanuro nyakuri!!!!!!……”
“Uruzinduko rwa PM Dr. HABUMUREMYI na njye ndarwibuka neza neza. Uribuka imyanzuro yahafatiwe!!!!!…..”
Mbaye ngushimiye igisubizo uzampa.
Uwawe Ingabire-Ubasineza
mkomereze aho maze imvugo ibe ingiro. courage
Murakoze rwose bakore uko bashoboye badufashe kuko imvura izuba bitumereye nabi aho dutegera. Bazaba bakoze wenda aho kugama no parking ibindi bizaze nyuma. Gare burya mu mujyi ni ikintu gikomeye niho abantu bahurira niho bahindurira imodoka bafata indi nzira bigatuma bihuta kandi hari umutekano ntibazibagirwe ubyihererero byiza kandi bubereye ababugana
Turabashyigikiye cyane mu izina ry’abagenzi
Comments are closed.