Digiqole ad

Agenda hejuru y’inyanja ya Galilaya nka YEZU

Birasa n’igitangaza cyo muri bibiliya aho umuntu umwe ariwe wabashije kugenda hejuru y’amazi n’amaguru nta kibazo.

Matchiek hejuru y'inyanja ya Galilaya

Maciek Kzierski umwe mu bakora sport yo kugendesha imbaho ku mazi (Surfing) afite ubuhanga yihariye bwo gutera intambwe zitari nke hejuru y’inyanja ya Galilaya, ari nayo nyanja YEZU, YESU cyangwa ISSA yagendeyeho n’ibirenge.

Uyu munya Pologne ngo asanzwe ari intyoza muri uriya mukno wa Surfing ariko ngo yihariye kugenda hejuru y’iyi nyanja yo muri Isilayeri (Islael). Abikora ngo afunze umwuka maze akavuduka amasegonda atari make hejuru y’iyi nyanja.

uyu we aba yiruka niho ataniye na YEZU, YESU cyangwa ISSA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Jean Paul gashumba

Umuseke.com

 

31 Comments

  • kera ubushyuhe bw’isi butariyongera muri kariya karere k’uburasirazuba bwo hagati,habaga igihe cy’ubukonje bukaze kitwa HIVER& WINTER,ubwo amazi y’imigezi,ibiyaga n’inyanja yarakonjaga agafatana bimwe bita barafu,ncyo gihe ba yaezu ndetse n’abandi baturage bo muri kariya karere bigenderaga hejuru y’amazi yabaye barafu;none uyu munyapolonye we arabikora mu zuba, arenzeho da?!!!

    • Ntabwo Yesu yagenze ku mazi kuko yari Barafu ngo nk’uko n’abandi babikoraga !!!
      Wibagiwe ko Petero yamusanze bikamunanaira.Uku kunanirwa kwa Petero byerekana ko amazi atari barafu nk’uko ubivuga. Ikindi kigaragara ni uko wafashe akant kamwe ko kugendera ku mazi gusa ariko ntusome ibyabanje ngo ubone imihengeri yari mu nyanja muri kiriya gihe. Imihengeri muri barafu ?!!

    • rucakatsi we, ibyo uvuga ni theories z’abatemera Imana. Yesu Kristu yagendeye hejuru y’amazi, Petero agerageje kuyagendamo ararohama. Yesu Kristu ashobora byose, ni we Muremyi wa byose, nta kuntu rero yananirwa kuburizwamo principe za archimede.

    • ba yezu baba bangahe Rucakatsi wagiye ureka gupfobya

    • Yewe, burya ngo izina niryo muntu. Gusa uwaguca kubeshya.

      Izo theories zawe, muri cxr Nyanza bashatse kuzinyigisha Umwuka wera ntiyabakundira.
      Gusa YESU wanjye akuganze

      MURAKOZE

    • mbere yo kugira icyo wandikwa njya ubanza usome neza ubone gutanga igitekerezo utameze nk’injiji.ese ubwato bugendera hejuru ya barafu

    • rucakatsi ujye wemera imana kandi wemere n’umwana wayo nutangira gusebya uwo mwana wimana umwita ba yesu nkaho haruwo uvukana nawe bizakugora.ntabwo yesu yiyambaje barafu kugendera hejuru yamazi yiyambaje umwuka wera.think about it.

  • umva man,yezu ntiyagendaga ku mazi ngo ni uko yari yabaye barraf,yabikoraga kuko yari imana,plz don’t confuse your Lord with creatures.kuki se utemerako maji zibaho,birashoboka ko uriya mugabo ari magicien!

  • plse point of correction:Issa ntabwo risobanura Yesu!!!!

    • KAKA RWOSE UMVUGIYE IBINTU. JYE NI UBWA MBERE NUMVISE AHO YEZU YITWA ISSA. CYANGWA SE WENDA NI JYE NTASOMA. MUNSOBANURIRE PE. NDATUNGUWE RWOSE.

      IKINDI NIBAZA NI AHO IYI NKURU YUYU MUGABO W’UMUSPORTIF IHURIYE N’IYOBOKAMANA.JYE NDABONA BAGOMBAGA KUYANDIKA MU MAKURU YA SPORT.

      THANKS

      • Issa ni izina rikoreshwa muri korohan cyangwa mu rurimi rwi cyarabu.ariko nabbi Issa bin Mariam na Yousuf,ni yesu baba bavuga mwene Mariya na yosef.ibyo rero nta kibazo kirimo Kaka,indimi ziratandukana.Icyangombwa nukumenya Issa ni muntu ki.nanjye ndamwemera.

  • Arab Christians usually use the name Esa or Isa, for Jesus though Abualrub acknowledges there exists a second name, Yasu’, that is used by Arab Christians as well. There is a considerable qualitative difference between the names Esa or Isa and Yasu’. In particular, he claims:
    a. Yasu’ is a mere (human) invention. As the source of the invention he indentifies Arab Christians.
    By implication, this claim suggests that the name Esa or Isa, was not invented (by humans) but was divinely revealed.
    b. Esa or Isa is Jesus’ (correct) Arabic name. Yet, not only that, Esa (Isa) is his true name.

  • Hahahahahaa zibeshye se agende atiruka maze arebe !! maze urabona n’umusuzi ntuhita ngo adacubira mumazi!! Yesu ntagereranywa n’umuntu uwriwe wese!!

  • ndifashe

  • Bose narabamenye sha! kuki bagenda mu gihe cya neige? Wawundi Yesu yabwiye ngo agende mo akagwamo, yazize gupinga!!! Bamweretse inzira acamo, ati ashwi sha, kwizera kwange kurahagije! ubwo erega ahinyura nyagasani atyo, aba aciye aho akazuba kanyuze, ahita arigita ngo piii! nawe barireguza ngo yagize ukwemera guke!! ahaaa nuriya yibeshye agaca ahari akazuba yagwamo!

    • Icyakora nawe mbonye ko upinga, ngaho uzajyeyo nawe muri Neige, ubikore, ubundi se uzi Characters z’ iriya nyanja?

      soon

  • sinabona icyo mvuga kuri iyi nkuru ese atatngirira hehe buriya uko mbona amaze kugenda ahantu hanini kandi ngo afunga umwuka amasegonda yewe ni amayobera mbwyise photoshop sinaba nibeshye keretse mbwyiboneye kabisa

  • urebye ifoto usanga uriya muntu hariya yiruka aho akandagira hari igifi kimutwaye,nicyo agenda akandagiraho.

  • Mwihangane Bene data dore satan ari gukora mu mayoberane ashaka gukura abantu benshi kuri kristu abajyana kurimbuka,ariko icyo nakubwira ubuntu wahawe nawe. technolodge,skills,knowledge… byose byahano muri iy’isi byahindutse ubugoryi,njyewe reka mvugengo twisunge Uwaducunguye YESU KRISTU,biriya byose ni imirimo y’umubi,ariko Yesu yaje kuyimaraho yose,nta numwe uzasigara,Rucakatsi mwana wa Jesus tangira urebe aho uhagaze maze umwemerere aguhe amahoro. YOHANA 1:16-

  • Amina, Pacifique sinkuzi ariko nukuri ibyo uvuga n’akanwa kawe kabivuze ariko ijwi n’iryuhoraho Imana yawe. N’ukuri mbivuze n’ijwi rirengo nti: Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka, waba wibeshya cyane ushatse kugendera kuri Theorie zabo wita ibihangange wowe kandi mu byukuri abarabanyantege nke kukurusha, ese abo mwita ngo n’abanyabwenge b’isi barihe ntibapfuye bakibagirana nkuko umuturage rucari apfa ntibahambwe se mugitaka nkawe, ariko Umwami wacu Yezu kristu yarazutse kuko urupfu ntabubasha rumufiteho namba. Nuko rero bana b’Imana bene data turimubihe byanyuma, ibihe biruhije, ngo muribyo bihe hazaba hakorwa ibitangaza kandi ngo benshi bazaza biyita izina rya Yezu bati nibo Kristu kugira ngo babayobye, ariko muramenye bana b’Imana ntimukabyemere, mwebwe mwizere Kristu musenge cyane kugira ngo mutagwa muri ayo moshya.AMEN
    Naho uwo mugenzi wacu Washatse kwemera ba Archimede agahakana Imana, Yezu cg Yesu yarivugiye ati uzanyihakana mu maso y’abantu nanjye nzamwihakana imbere ya data wo mw’ijuru,inama nakugira mwene data Imana yanga icyaha ntiyanga umunyabyaha va murayo mangambure ngo ni technologie zipfuye kuko nabazikora iyo urupfu ruje bapfa nk’isazi, ese wariwabona intumbi y’intare uburyo Amasazi aba ayuzuyeho, ariko se arinzima haba Umuntu we ko ariyo nyamaswa ikaze yayegera nuko nabo uvuga bameze. Izere Yesu watsinze urupfu, nutamwizera kandi abokumwizera barahari benshi wowe niwinangira urarimbutse vuba.Bene data ndagira ngo mbabwire ko niba mureba kure turimubihe bikomeye cyane mureke dushikame Dusenge. IMANA IKOMEZE ITURINDE. AMENA

  • NTABWO ARI BYIZA GUTERA URWENYA MU “IYOBOKAMANA”.

    JYE NDABITINYA CYANE, NKINISHA IBINDI ARIKO “IMANA” OYA.

  • muramenye murinde akanwa kanyu, cg ururimi Rwanyu. ndetse nimitima yanyu.
    nukoko VUBI bahugure.

  • ntago bibaho kugendera hejuru yamazi uri umuntu kandi sibyiza gutera urwenya muyobokamana

  • rata rucaka wasanga theory yawe ari yo nubwo nt proof kuko njye numva ari myths za kiliziya nk’uko natwe tuvuga ibirenge by Ruganzu

    • Ni uburenganzira bwawe kubyumva gutyo.

  • Yesu Kristu yagendeye hejuru y’amazi, Petero agerageje kuyagendamo ararohama. bivuze ngo wowe uvuze ngo Yesu yagendeye ku nyanja kubera hari barafu wapi muvandimwe wanjye, Yesu nta wuhwanye nawe ndahamya ko nta n’undi uzakora ibitangaza nkibyo yakoze! Uriya nawe ariko ateye ubwoba pe kuko ntabwo bisanzwe, hazagire umara 10 mins mu kirere ahagazemo? azamanuka akubite imbavu hasi zishwanyuke ntazongera no gutekereza kujyayo ! Uretse ko hari n’ama course abantu bakora ariko hazagire ubikora ataribyo yigiye azmbwira! Yesu ntabwo asanzwe muhore mubizi 100%. ariko utamwemera niba adahndutse nakomeze ubwo azabona izindi nyungu!

  • gusa ururimi ruvuga ayarwo none ndabaza aba yiruka yatumwe nande ese

  • Yezu wee nuko watinze gusa ngo ugaruke ukore akandi gashya niyo mpamvu bavuga biriya hari numwe wabasha na demarrage yigare naho muba mwabonye abajama batubeshya bifotoreje hejuru yibase ngo ni munyanja nge ntinya no kuvuga iryo zina

  • Abazi mana yabo nibo bazakomera nibamara gukomera bazakora ibyubutwari ibindi wapi nibisanzwe Jesus yari umuntu udasanzwe!

  • sibitangaje kuko Bibiliya ibivuga nibindi nibindi knd ibyo mwarabyumvise. gusa we trust in God

  • YESU WAMUGERERANYA NANDE ? NTASONI KUMUGERERANYA NURIYA .

Comments are closed.

en_USEnglish