Digiqole ad

Agashya ! El Classico 4 mu minsi 15 gusa

Real Madrid na FC Barcelona zigiye guhura inshuro nyinshi mu gihe gito gishoboka. Aya makipe ubundi azirana cyane umukino wayo uhuruza imbaga y’abantu benshi cyane, abahari n’abarebera kuma television.

Mu mikino bita za Derby zikomeye kwisi, iyi derby iza ku mwanya wa kabiri mu zikomeye nyuma y’uwa Liver plate na Boca Junior zo muri Argentine.

Uyu mwaka ngo ziraza kwisobanura rero, dore ko zizakina imikino 4 mu minsi 15 gusa biyeye bitya :

v Ejo Tariki 16 Mata 2011 barakina umukino wa Shampionat

Real Madrid vs FC Barcelona (Santiago Bernabeu) 22h isaha ya Kigali

v Tariki 20 Mata bazakina Final ya Copa del Rei

FC Barcelona vs Real Madrid (Mestalla Estadio)

v Tariki 27 Mata na 3 Gicurasi 2011 bazakina Demi final ya Champions League

1st leg Real Madrid FC Barcelona (Santiago Bernabeu)

2nd leg FC Barcelona Real Madrid (Camp Nou)

Abakunzi bimikino nkiyi ni ibirori byiminsi myinshi, abafana baya makipe bon go amagambo yaba azashira ivuga kuri Equipe ikomeye hagati yizi zombi no hagati ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo.

Umuseke.com

en_USEnglish