Digiqole ad

Afungiye gukuramo inda, agata umwana mu ishyamba imbwa zikamurya

Kuri station ya polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye hafungiye umukobwa witwa MUHAWENIMANA Jeannette w’imyaka 22, akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi arindwi maze umwana akamujugunya mu ishyamba, umwana yaje kubonwa n’abana batashya inkwi igice kimwe imbwa zarakiriye.

Kuguramo inda ni ukubuza ibibondo amahirwe y'ibyo bari kuzaba byo/ Photo Internet
Kuguramo inda ni ukubuza ibibondo amahirwe y'ibyo bari kuzaba byo/ Photo Internet

Ku wa kabiri w’iki cyumweru,uyu MUHAWENIMANA Jeannette, nk’uko bitangazwa n’ababyeyi bamubyara, nibwo yavuye iwabo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, akuriwe, yerekeza mu isoko rya Rugogwe, mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Mu ishyamba ryegereye iri soko rya Rugogwe niho yakuriyemo inda kuko ari naho umwana yaje kuboneka.

NSHIMIYIMANA Jeremy, umwe mu bana bari mugutashya avuga ko bamubonye nta gihimba cyo hasi afite maze baratabaza.

Gusa nyina umubyara KAMANZI Venancie, avuga umukobwa we ubwo yajyaga ku isoko yagaragazaga ibimenyetso byo kubyara.

Nyina amusabye ko yamujyana kwa muganga, uyu mukobwa yarabyanze avuga ko agiye kubanza kugura imyenda yo kwambika umwana.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyina avuga ko yamubajije ati: “ko wagiye utwite ukaba ugarutse udatwite ntanumwana? nawe ambwira ko yumvise ikintu kinyeganyega hanyuma kikarigitira mu mugongo.″

Nyina afatanyije n’abajyanama b’ubuzima baho, bamujyanye kwa muganga ngo barebe iyo nda aho yarigitiye, nibwo yahise avuga ko yagiye mu musarane (WC),maze umwana arahubuka yikubitamo.

Hahise hafatwa icyemezo cyo kuyisenya ngo bamushake, ariko ntibigeze bamusangamo. Kuri uyu wa kane nibwo yabonetse aho yamutaye mu ishyamba.

NYIRIMBUGA Jean, se wa MUHAWENIMANA Jeannette, avuga ko umukobwa we atari ubwambere yari akuyemo inda, kuko hari n’ubundi yayikuyemo  aba i Kigali, ariko ngo yagize ibibazo.

Kubera impamvu z’iperereza, rigikorwa tukaba tutabashije kubona no kuvugisha Jeannette aho afungiye kuri station ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

21 Comments

  • Tekereza nkukuntu nkange mba nshaka umwana uwo yarangiza akayikura mo akamuta gusa birababaje kandi Imana ibahe umutima wo guhinduka no kwihana kuko ibyo bira babaje

  • Urumva kweli uwo mwana mubi!nabura iya mushyira kwa muganga byibuze,nk ubu jye ndamushaka ntawe mbona we yarangiza akamuta.mwagiye mwihana.

  • Ingabire Ubazineza ntiwagira inama aba bantu bavuga ko bashaka abana bakaba ngo bo barahebye mu gihe uriya we yahisemo kumuta bya kinyamaswa? ( ariko burya n`inyamaswa zita ku byana byazo da, ubanza nari nkabije). Nyamara mu Rwanda hari abana benshi bifuza ababyeyi mushatse abana mwabagira. Reka urubuga nduharire Ingabire Ubazineza.

    Weekend nziza.

  • Arikose ibya teye igihugu cyacu nibiki ubusambanyi buri hanze aha buza dukururira imivumo. kandi biteye ubwoba abakobwa bakuramo amada buri munsi abo bajugunya mu misarane. rwose Leta ijye ibahana cyane kuko baba bishe kandi kwica ni cyaha. harabo numvise ngo barasaba leta ko yareka bakajya bakuramo inda biciye kwa muganga bikaba itegeko ngo bakabareka bakajya bakuramo inda biratangaje rwose aho abantu basaba kujya bica iminja nacyibazo nonese byaba bitaniyehe no kwica bisanzwe nonese uwishe nawe se bamureka rwose leta ijye ibahana yi hanukiriye kuko nawe uba wabatumye gusambana bakageraho batwara amada batagejeje igihe cyo gushaka . KUBYARA Umukobwa kuriki gihe urahangayika gusa D– USENGE IMANA DUSHIKAMYE.

  • Ndasaba abasenga bose ngo basengere u Rwanda, kuko twakize genocide aliko ibi byo sinzi amasasu asabitsinda aho azava. Ibi ni umugambi munini wa satani kandi uhishe umuntu atabasha guhishura vuba. Hamwe no gusenga ababyeyi n’abayobozi bakwiye kwigira hamwe umuti, ibi ndashaka kubihuza na cya kibazo kimaze iminsi ko kwemera ko umuntu yakuramo inda mu gihe atayishaka. Ubuse mbaze bamwe batanga impamvu zitandukanye; uyu yibutse ko atayishaka aliko inda imaze amezi atanu koko uretse satani ushaka kutwihebesha koko(mutekereze neza), ikindi abavugaga ngo abazikuramo akenshi baba ari nta financial capacity yo kuzarere uwo mwana kuko ari impubyi cg ababyeyi bamutaye, uyu we yaba yabuze iki koko babyeyi mwabyaye. Njye ndabona twasengaImana ikaturengera. Nk’uko aba nyamadini bajya bategura amasengesho au niveau national tugasengera soit amahoro, amatora, ubuyobozi ndumva bategura vuba amasengesho yo gusengera iki kintu Imana ikadutabara ubusambanyi bwugarije iki gihugu kuko nibimara gufata indi ntera bizadukururira akaga gakomeye kandi Imana yari yaratwihereye amahoro n’umutekano biranbye. Njye ndabona ari ishyari satani yagiriye abanyarwanda, mureke twe kumufasha kwisenya duha urwaho ibyaha. Umwuka wera abafashe mwese banyarwanda.

  • Ndabwhra umukobwa wese cyangwa umugore wese watwaye inda atayishaka,ntawe jye nakwemerera gukuramwo uwo muziranenge.nibenshi bajyaga bansanga nkabangira,uretse ko numuganga naba infirmier(es)bakoraga ibyo barafunzwe birukanywe mukazi.nuwayikuyemwo itegeko rihana rirahari.nyamuneka mwaretse gusambana!

  • Ariko Mana ubu koko twabaye dute koko! Njyewe uwampa amahirwe nkamutwita, wenda nkanimenyera ko byibuze nshobora gutwita! Ubundi se igihe MINISANTE yigishirije udukingirizo, abajyanama b’ubuzima bakaba badutangira ubuntu, mwagiye mwirinda koko ko nta wakwica umuntu ngo agendere aho! Erega mujye mumenya ko amaraso atari amazi! Ntashobora kumenekera ubusa, mes amis.

  • umva bana babakobwa ndetse n’agore bagikora ayo mahano!aho kwica ikibondo ukizaza ubusa mureke gusambana cg se mukoreshe agakingirizo kagura make cyane ndetse gangirwa n’ubuntu ku ma centre de sante,ukomwica abana niko namwe mupfa mwishwe na SIDA MWA NJIJI MWE

  • uwomukobwa nahanwe bikomeye kuko nawe numugome ntahwataniye nabakoze jenoside ahubwo nawe bazamwice kuko numugome cyane

  • Ariko burya igikorwa nk’iki cyo gukuramo inda ni ubujiji buvanze n’ubugome cyangwa se kwiheba umuntu aterwa na Satani. nge mbona hari hakwiye kenshi imfashanyigisho zihoraho zitangwa mu nzego zose bahereye ku mudugudu kugeza kurwego rw’intara ndetse no ku ma Radio na TV berekana ububi ndetse n’ingaruka mbi bigira kuwakoze ayo mahano ndetse abakobwa bakibutswa bidasubirwaho ko uretse no kuba wahanwa n’igihugu Imana yonyine izabibahanira kuko ni ubwicanyi mu bundi. nkaba nasaba Leta y’ubumwe ko yashyiraho igihano ndetse kitoroshye nko gufungwa imyaka 25 kuzamura ku wakoze icyaha cyo gukuramo inda bityo abantu byibuze bagapfa gutinya icyo gihano noneho uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa. kuko icyo nzi ni uko nta mwana wapfuye azize inzara ngo ni uko ise nangwa nyina babuze ubushobozi bwo kumurera kuko iyo byanze na Leta ni umubyeyi yabafasha ariko ntibice umwana winzirakarengane, erega burya n’igihugu kiba gihombye umuntu wenda wari kuzagira akamaro mu bintu bitandukanye, turi benshi bakuze nta babyeyi nyamara ubu turiho kdi turi abantu b’abagabo ndavuga mu buryo busanzwe bwa muntu. Ikindi nabwira abasomyi ni uko aho kugirango nshake umukobwa wakuyemo inda mbizi neza nahitamo gushaka nibura uwabyemeye akamutwita hanyuma akanamubyara kuko bigaragaza ko aba ari inyangamugayo ntitaye inzira yatwayemo iyo nda kuko ari ibintu bishoboka rwose. Sinarangiza rero ntabwiye abari n’abategarugori kureka rwose gusambana batambaye agakingirizo kuko kabarinda bo ubwabo nabo bakoranye iyo mi bonano mpuzabitsina (ibi mvuze ntibikuyeho ko uwabasha kwifata yabikora kuko byaba ari byo byiza kurutaho akageza igihe azarushinga)mbaye mbashimiye kumpa aka kanya ndetse nkatanga igitekerezo cyange. Imana ibarinde

  • Twe twarababuze namwe muri kubaniga.Imana burya koko yaduhishe ibanga.

  • Imana imubabarire kuko birababaje gusa

  • Ariko harya ngo ni ukugirango bakomeze kwitwa abakobwa? Ubwo se ko numva azikuramo akamenyekana, niho aba yambaye ishema? Ubwo se ko numva ubukobwa yabutaye n’ubugore akabwikuraho yikora mu nda, yitwa iki mu bintu? N’icyo yutazi ariko wenda abandi barakizi jye n’icyontazi. Gusa ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi bazajya bagaragara. Ni ukuzabashakira imidari ya ba NYAKWIHEKURA kuko birakomeye kwiyicira amaraso yawe kugeza aho ubyara ugasiga uwo ubyaye mu ishyamba uzik ntawe umusigiye ukagenda ukurya ukaryama ugasinzira, uzi neza ko ntacyo abasha kwikorera we ubwe muri uwo mwanya uwo akesha ubuzima ari wowe naho wowe ukamureka uziko ategereje urupfu. Biragoye kubyiyumvisha. Naho gushaka uwabyaye ntako bisa kuko we aba afite urukundo muri we, yemera guca mubihe bitamworoheye ariko akanambana ikibondo cye. Uwo kumushaka arubaka agakunda abe mu gihe uwikoze munda uba ugomba kwigengesera nta rukundo muri we n’umugabo yamwivugana. Mumbabarire mvuze byinshi kubera ubu bunyamaswa bumaze kurenza urugero ariko koko dusenge dusabe Imana itabare abanyarwanda, ibahe urukundo mu mitima.

  • Leta yari ikwiye gushyiraho itegeko rya avortement volontaire kuko ibi byangiza iwakuyemo inda n’uwari kuvuka!!!gufunga siwo muti!!!bazabyigeho

  • Leta yari ikwiye kushyiraho itegeko ryo gukuramo inda kubushake kuko ababikora ntibamenyekane nibenshi ahubwo ingaruka nazo ninyinshi kuko baba batakurikiranywe n’umuganga!!!buri wese afite ze impamvu ayikuramo.inteko ni ukubyigaho

    • KAMANA we Imana ikubabarire pe!!! ndagusabiye cyane kuko utazi ibyo uvuze!! gukuramo inda nta soni!!bagiye se bareka kuzitwara cyangwa bakirinda ubwo busambanyi mu gihe bazi ko bubagiraho ingaruka!!! nibazikuremo cyane umunsi umwe abo mwica hari aho muzabasanga maze babashinje!!!! IMANA ibatabare pe

  • uyu mukobwa n’igisimba!

  • Ntibizoroha kabisa hari ababuze amahirwe yo kubona abana abandi barabata! icyo nicyaha umukobwa wese ukuramo inda ntazi uko azabonera igisobanuro imbere y’Imana. basi niba badatinya kuzikuramo ntibanatinya SIDA!

  • Ngaho da babandi bari kurwanira kwemera ko inda zizajya zikurwamo nibagumye babishyigikire. Erega buryo niyo byakwemerwa ni kuriya bazajya bazikuramo kuko uyikuramo aba agamb iriye guhisha ko yabyaye bityo no kujya no kwemererwa kuyikuramo yajya yihisha akayikuramo umwana akaba yaribwa n’imbwa nka kuriya.

  • @ Karibu Nehemie,

    karibuni mutu wa kwetu, asante sana!!!

    Mbere na mbere ndagushimiye kuba ukurikira ugasoma inyandiko zanjye. Ariko humura umwanya urahari uhagije, ntabwo ukeneye kundekera urubuga rwose!!!Kandi gatsinda na we wandika uhozaho ndetse ukandika ibitekerezo bizima byubaka. Ngwino rero dukomeze urugendo, tuli ABASANGIRARUGENDO, TULI BAMWE….

    DESPAIR = KWIHEBA

    Usibye amakabyo iyi nkuru insizemwo imvune. Ndimwo nyisoma nananiwe guhumeka, maze amalira ambunga mu maso. Cyiriya gikorwa giteye agahinda cyaneeeeeeee…..

    Cyakora ndashimira mbikuye k’umutima buri wese wagize icyo yandika. Cyane cyane byanshimishije kubona ABAKOBWA kimwe N’ABATEGARUGORI bandika icyo batekereza…

    Uyu munsi, jyewe ndifashe kuko birandenze. Nibiba ngombwa nzabigarukaho…

    Ariko ndashaka kubwira Jeannette MUHAWENIMANA n’undi wese usoma iyi nyandiko nti: „Kwiheba ni ubugwari nk’ubundi. Iyo wihebye uba uhemukira UMUKIZA“……

    Jyewe wandika aya magambo nzi neza igituma nyandika. Nzi neza neza icyo „KWIHEBA“ bivuga. Kwiheba, bimwe birenze, umuntu akibwira ko n’Imana ubwayo yamwibagiwe. Nzi neza neza ko umuntu aba yibeshya. Kuko iteka iyo wituye hasi, hasi mu rwobo rurerure cyane. ITEKA WITURA MU BIGANZA BY’UHORAHO. Imana ntabwo igucira urubanza ngo igutere ibuye. Kabone n’iyo abantu n’umutima wawe bagucira urubanza icyaha kikaguhama. Uramenye iteka ujye wibuka ko:

    „IMANA IGIRA IMPUHWE ZIRENZE IZ’UMUTIMA WAWE. IMPUHWE ZIRENZE IZ’ABANTU“.

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • nukuri nukuri ????yoooo!!!!erega abazi gusenga nimusenge abatabizi namwe mugerageze kuko turi muminsi y,imperuka ..ibaze nawe bamwe bifuza niyavamo ariko abandi bakabaterera imbwa koko???imana izabahonda nimukomeze mukore amahano nkayo iyabaremye irabarora!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish