Digiqole ad

Africa ikeneye Demokarasi nzungu cyangwa ibiryo?

Maze iminsi nitegereza uko igihugu cya Misiri kiri gucikagurika, nabonye Libya ya Kadhafi ihirima, nabonye Tunisia yangirika, intangarugero Mali, Zimbabwe itsimbaraye kuri Mugabe no ku nzara, Centre Afrique igurwa n’abacuruza Petrol ejo bundi narabibonye,  byose ijambo rigaruka cyane ni DEMOKARASI.

Dukeneye Demokarasi cyangwa ibiryo?
Dukeneye Demokarasi cyangwa ibiryo?

Ariko ubundi iyo Demokarasi ni iki? Ese niyo dukeneye koko? Ese ntitwaba ari yo nkota yo kudushegesha twazaniwe n’umwera nyuma y’ubukoloni? Ese demokarasi niyo Africa ibabaye?

Nsoma amakuru cyane, ntanga ibitekerezo, nkunda Africa cyane, cyane cyane u Rwanda rwanjye. Ariko mpora nibaza icyo abanyafrica dushaka n’icyo tudashaka.

Igitekerezo nshaka kubaha gishingiye ku kwibaza icyo dushaka mu by’ukuri nk’abanyafrica. Ese turashaka ibyo kurya cyangwa turashaka demokarasi? Umuseke nimubyemera iyi nkuru yanjye muyisangize abasomyi.

Ndahera ku gahinda ntewe n’abavandimwe bari gupfa nabi ku bwinshi mu Misiri, ndibuka abapfuye muri Libya, ndibuka cyane abapfuye ejo bundi muri Centre Afrique, ndareba abakomeje kugwa muri Congo duturanye, ubwo singiye muri Irak kuko ho ni kure kandi ntihandeba cyane nubwo nabo ari abantu bapfuye ngo barahirika Hussein ubu bakaba basonzanye Demokarasi Amerika yabazaniye.

Ibihugu byacu bya Africa biriho birashegeshwa n’intambara zitwa iza DEMOKARASI, hanyuma nkibaza nti; ariko ubundi iyo DEMOKARASI niyo dushaka cyangwa turishonjeye?

Ese abo mu Misiri, Tunisia, Libya, Centre Afrique, Niger na Irak yenda n’ahandi…abayibonye ubu abaturage barayirya ? Ibagejeje kuki?

Mfite inshuti yanjye ifite imyumvire iteye imbere kuko iyo tuganira ambwira ko ari abanyafrica tutari ‘advanced’ mu mitekerereze, ambwira kenshi Democracy, freedom of expression, political parties…n’ibindi bijya gusa nk’ibyo,  ko muri Africa ntabyo kuko we yanageze kenshi mu mahanga akomeye aho yabibonye ngirango.

Ariko umuryango we (iyo nshuti) mu cyaro aho akomoka bari muri babandi bavuga ko batunzwe no munsi ya 1$ ku munsi, cyo kimwe n’uwanjye aho nawusize mu majyaruguru, nkaza gushaka ubuzima i Kigali.

Ariko se abantu bafite freedom of expression, bakagira democracy wamugani n’ibindi bifuza, byabamarira iki bashonje ko aricyo kibazo Africa mbona twifitiye?

Abazungu bateye imbere, bafite ibyo kurya, bafite amazu, bafite amamodoka, bafite ubuvuzi, bafite ibyogajuru, bafite imyidagaduro ibaho n’itabaho nemera cyane ko bakwiye n’ibindi byose, yaba iyo demokarasi, yaba ubwo bwisanzure, yaba amashyaka yaba n’ikindi cyose bifuza kuko n’ubundi ntacyo bakwiye kubura kuko bafite byose.

Libya, nemera ko Kadhafi (Imana imwakire) yari hafi cyangwa se yari yageze kuri uru rwego nubwo bitari 100%, cyo kimwe na Misiri ya Hosni Mubarak cyari igihugu abagituye bameze neza kurusha henshi cyane muri Africa, ubu kiri gucikagurika nk’u Rwanda mu 1994.

Muri Centre Afrique sinahageze, ariko Bozizé agomba kuba atari akwiye guhirikwa na Selekà iyo kitaba ikibazo cy’abazungu yimye amasoko ku gucukura Petrol agashaka kuyaha Abashinwa, ariko kumuhirika byiswe ko abaturage bashaka Demokarasi kandi bamurambiwe.

Muri Zimbabwe, ntabwo borohewe ubu kuko bihagazeho bagahagarara no ku mukambwe wabo Mugabe,  ubu ubukungu bwabo bukaba bwarashegeshwe n’uko nta DEMOKARASI nzungu bafite.

Bavandimwe ntimuze kunyumva nk’ushyigikiye abagundiira ubutegetsi. Oya

Icyo navuga ahuwbo ni iki; ese babugundiriye ariko bakaduhera imiryango ibiryo, umutekano n’amahoro arambye, ku rwego rwacu (Africa) ikibazo ni ikihe?

Ubutegetsi bufatwa n’umuntu umwe, cyangwa abantu bacye, bakabuvaho bakabuha abandi. Batabuvaho bakabusaziraho. Ese abanyafrica dukwiye kubabazwa n’uko babusaziyeho? cyangwa n’uko babusaziyeho ntacyo batugezaho?

Abashaka kubufata cyangwa kububakuraho nibo njye mbona badukururira ibibazo twe rubanda. Bakadushora mu kutwangisha abatuyoboye ngo bihariye ubutegetsi nkaho nibabuvaho ari twe rubanda rugufi tuzabujyaho.

Tukabayoboka buhumyi  intambara zikarota tugapfa tugashira (kuko aritwe tujya ahakomeye) kandi banabufata twe ntibutugereho kuko buri gihe bufata umwe cyangwa bacye, ahubwo tugasubira mu yindi ntambara yo kwiyubaka. Bikaba uruziga gutyo gutyoooo.

Abanya Libya bamwe bafashijwe guhirika Khadafi bashaka Demoakarasi, kimwe n’abanya Irak cyangwa Misiri, ariko ubu demokarasi babonye namwe murayireba. Abaturage bo hasi nibo babaye kurusha ba El Baradei mu Misiri, cyangwa abitwa abavandimwe babo (brotherhood) bari kubashuka ngo nimujye mu mihanda mwigaragambye dusubirane ubutegetsi. Hapfa nde se?

Umuririmbyi yararirimbye ngo DEMOKARASI irahenda? Irahenda koko kuko igura amaraso, ariko se uwarokotse akayibona we imugeza kuki muri iyi Africa yacu?

Nemera ko ubwisanzure ari bwiza, nifuza ko umuntu yavuga icyo ashaka aho ashaka. Ariko hejuru y’ibi hari icyo ntafite kandi kiruta ibi byose. Ibiryo (ubukungu), umutekano n’amahoro.

Ndahamya cyane ko ibi bitatu aribyo Africa yacu n’u Rwanda rwanjye  rukeneye kurusha kuvuga ibyo ushaka aho ariho hose, ubwisanzure bwo gukora icyo ushaka, gutunga urutoki umutegetsi n’ibindi bikora uwashyize mu ibondo yizeye ko nejo nta kibazo azagira cy’imirire.

Nibura ku banyarwanda basoma Umuseke nababwira nti ‘igihugu cyacu kiracyakennye pe. Kirakennye cyane iyo nibutse ab’iwacu hariya ruguru n’abaturanyi babo. Mpamya ko badakeneye freedom expression, human right watch, democracy, political space n’ibindi bigambo nk’ibi bibarya mu matwi kandi no mu nda baribwa. Nanjye ugomba kubareba ku mpera z’ukwezi mba ntorohewe.

Duhangayikishijwe no kwihaza, kwivuza, kweza byinshi, ko umutekano ubu twifitiye ko wagumaho, amahoro agasagamba. Ibindi bizaza nyuma ariko nibura TUDASHONJE.

Ku bategetsi bacu rero; simvugira abanyarwanda bose, ariko nibura ndivugira nkavugira n’abo mu muryango wanjye. Ndabisabira gukora mutekereza kuri twe, mutekereza cyane ku kutuvana mu bukene nk’uko mubigarukaho kenshi.

Ni byiza ko umutekano nibura muri rusange umeze neza cyane, ariko byaba byiza kurushaho mukomeje gukora ibishoboka ubukungu bw’abaturage bugakomeza kuzamuka buhoro buhoro.

Ku bazungu; ndabizi mu basoma Umuseke murimo benshi mufite inshuti zabo, njya mbona baranabaye benshi hano iwacu. Mu biganiro mugirana nabo nimubabwire ko ibyo dushaka atari ibyo bo bashaka cyangwa badushakira.

Nimuganira mubabwire ko DEMOKARASI yabo bayigumanira bakatureka tukabanza tukishakira ibiryo (ubukungu), umutekano n’amahoro arambye.

Hari abo numvise bitotomba ngo byose bigomba kubakira kuri DEMOKARASI nibwo biramba. Si uko mbibona, haramba ukomeye ntabwo haramba Demokarasi.

Ukomeye ni uwariye, ni ukora, ni utijandika mu guhungabanya abandi kuko aba afite ibye akora ahugiyemo, kuko iyo Demokarasi batuzanira ntabwo uko iwabo imeze ari nako iwacu izamera. Ntibyabaye ntibizanaho.

Twiyubakire ubukungu, umutekano n’amahoro. Izo demokarasi zishenye Misiri, Mali, Libya, Centre Afrique, Niger, Zimbabwe n’abandi bavandimwe tuzirekere bene zo.

Ndumva ari ibi, mubeho.

 

0 Comment

  • Muvandimwe,
    Ubanze usesengure umenye niba demokarasi izirana kubona ibyo kurya nk’uko ubivuga.
    Biramutse bishobora kujyana byombi jyewe nicyo nahitamo kurusha gutwara kimwe.
    Demokarasi ubundi imbuto zayo zakabaye nyine uko kubona ibitunga abenegihugu, naho ibihugu byose watanze nta na kimwe gishenywe na demokarasi kuko nta na kimwe kigeze kiyigira.

    Ku birebana n’abayaburayi/amerika/Ubushinwa(Westerns; icyo bashaka ni ukugira ijambo muri afurika bagamije nyine kwigwizaho ibibatunga n’abanyagihugu cyabo.
    Ikibabaje muri Afurika ni uko abayobozi benshi batabigirahi ibyiza nko gushakira abanyagihugu cyawe ibizabatunga n’igihe wowe uzaba utakiriho; ahubwo usanga abenshi bifuza ko ibyiza byaba ibyabo kandi bikazarangira n’igihe bazamara ku isi.
    Afurika nta kibazo ifitanye na demokarasi ahubwo igifitanye natwe abanyafurika ubwacu, turisenyera tugahindukira tugataka.

    • Alex wiriwe neza.
      Ndabanza gushimira umuseke ku gitekerezo nk’iki batambukije.
      Demokarasi ntabwo yera ibitunga abenegihugu nk’uko ubivuga ibyera ibitunga abenegihugu ni UMURIMO ukozwe mu AMAHORO
      Demokarasi byibagirwe kuko n’igihe cy’abami abenegihugu bari bafite ibibatunga kandi DEMOKARASI umenya ntayo bari bazi.

      Africa ntabwo yisenyera nk’uko ubbivuga, abayishakamo amaramuko nibo bayisenyera. Nonese umutegetsi wikwijeho ibyiza by’igihugu akabimara wenyine ni nde?
      Ahubwo icyo kiri muri bimwe bitwaza ngo babatwangishe, ngo barikubira ngo kandi tugoomba gusangira.

      Njye ndemeranya n’uwanditsi iki gitekerezo 100%, ntabwo dukeneye Demokarasi yabo, demokrasi dukene ni iyo kubaka umutekano n’ubukungu c tout

      • Elisee kimwe n’uwanditse igitekerezo ndabubaha mu bitekerezo byanyu, kuko ntabahuza byose. Turamutse duhuje, ntago twatera imbere ntawakosora undi.
        Demokarasi njye ndibaza impamvu muyivangura n’amahoro, no kwihaza mu biribwa, ndetse n’ibindi byiza byose.
        Demokarasi iharanirwa kuko iha uburenganzira ushonje, akabivuga abayobozi (beza bo muri demukarasi) bagafasha mu isaranganya ry’ibitunga abakire n’abakene.
        Ni ngombwa demukarasi, kuko ituma buri wese amenya ko amaraso mugenzi we ava, ariyo nawe yavushwa.
        Demukarasi ni ngombwa kuko niyo irinda bamwe kwikubira, bakagirango abakene nta burenganzira bafite ku byiza.
        Akanyuma, mwibaze impamvu nyine ahari demukarasi, n’uburenganzira bwo kuvuga, hari n’amajyambere, abicwa n’inzara ni bake, ndetse n’abahohoterwa ni bake kurusha muri afurika.

  • Buriya biterwa n’icyo abantu bita Demokarasi! Ukurikije ibisobanuro byayo wasanga ntahantu nahamwe isigaye ku isi.

  • Demokarasi se ubundi tuyunva dute? Akenshi iyo uvuze demoakarasi muri Africa, abenshi bunva ko ari ukubaho nkuko abazungu babayeho! Nyamara siyo demokarasi! Abazungu bashaka kutwemeza ko uko babayeho aribyo demokarasi, naho twe ntayo tugira!

  • Abazungu bakoze umushinga wo kuyobora isi harimo cyane cyane Africa! Ibitubaho byose nibo babitera, mu gihe rero tutazigobotora abazungu, nta kintu na kimwe tuzageraho. Bashaka ko duhora munsi y’ibirenge bye, wazamuka bagahonda! Urunva iyo niyo ntambara tugomba kurwana.

    • ndemeranya nawe ko umshinga wabazungu ari inyungu bakura muri africa.Erega nibo bimika kaba arinabo bakuraho.icyo twakora nuko umunsi umwe abanyafrika bose twahaguruka tukirukana abazungu ambassades zabo muri africa ndetse no asie batwemereye,bagataha,ubano ugacika burundu haba uwubukungu,politique etc.Gusa ndemerako twabaho nabi muminsi yambere,tugasonza,tukambara ubusa,imiti igashira,ariko nabo nuko byabagora kubaho.Nyuma habaho kubahana,equilibre economique,indepence poloti,culturelle,economoque,kandi bagaruka basabye visa pour entrer en afrique.ikibazo nuko tutabikorera rimwe twese,ubundi Mugabe ntiyakoze nabipee gusa nuko yabikoze wenyine,nta bandi ba presidents babikoze,bityo ntiyarenza numunsi nta nicyo yahindura kuri kubera.Democracie yo bavuga siyo dukeneye,dukeneye mugani wumwanditsi,ibiryo,ubuvuzi,muri rusange social well bieng/

  • Nagirango nsubize Alexis uvuga ko mu bihugu nka Libya umuseke wavuze ko nta democratie yahigeze. Nambwire ibyo yita ko biyifite ikitaye ku baturage bacyo kurenza ibyo Kadhaffi yakoze. Dore Liste y’ibintu Kadaffi yakoreye abaturage be utazasanga na hamwe kwisi (mu mbabarire biri mu cyingereza, hari undi ushiritse ubute yabishyira mu kinyarwanda):

    Moammar Gadhafi, the former leader of Libya, was executed after being captured alive near his hometown of Sirte. Video footage shows a bloodied Qaddafi pleading for his life before asking the fighters who captured him, “Do you know what’s right or wrong?”

    Press reports indicate that he was targeted by French and U.S. aircraft and drones shortly before being captured. Why was Gadhafi summarily executed? Who wanted him dead before he could be put on trial? What does this say about NATO and the people who will take control of Libya?

    –Christopher Bollyn

    1. There is no electricity bill in Libya; electricity is free for all its citizens.
    2. There is no interest on loans, banks in Libya are state-owned and loans given to all its citizens at 0% interest by law.
    3. Home considered a human right in Libya ­ Gaddafi vowed that his parents would not get a house until everyone in Libya had a home. Gaddafi’s father has died while him, his wife and his mother are still living in a tent.
    4. All newlyweds in Libya receive $60,000 Dinar (US$50,000) by the government to buy their first apartment so to help start up the family.
    5. Education and medical treatments are free in Libya. Before Gaddafi only 25% of Libyans are literate. Today the figure is 83%.
    6. Should Libyans want to take up farming career, they would receive farming land, a farming house, equipments, seeds and livestock to kick-start their farms ­ all for free.
    7. If Libyans cannot find the education or medical facilities they need in Libya, the government funds them to go abroad for it ­ not only free but they get US$2,300/mth accommodation and car allowance.
    8. In Libyan, if a Libyan buys a car, the government subsidized 50% of the price.
    9. The price of petrol in Libya is $0.14 per liter.
    10. Libya has no external debt and its reserves amount to $150 billion ­ now frozen globally.

    Great Man-Made River project in Libya $27 billion.

    11. If a Libyan is unable to get employment after graduation the state would pay the average salary of the profession as if he or she is employed until employment is found.
    12. A portion of Libyan oil sale is, credited directly to the bank accounts of all Libyan citizens.
    13. A mother who gave birth to a child receive US$5,000
    14. 40 loaves of bread in Libya costs $ 0.15
    15. 25% of Libyans have a university degree
    16. Gaddafi carried out the world’s largest irrigation project, known as the Great Man-Made River project, to make water readily available throughout the desert country.

  • WOWE WANDITSE IYI NKURU URI UMUGOME GUSA.

    SI IKIBAZO CYO GUHITAMO IBIRYO CYANGWA DEMOKARASI KUKO IBYO BYOSE BIRAKENEWE.

    BURI WESE AKENEYE IBIRYO.
    BURI WESE AKENEYE UBUTEGETSI Y’IBONAMO.

    ESE KUKI USHAKA GUHUMA AMANTU MU MASO?
    ESE URAGIRANGO WIBAGIZE IBYO IBIBI BY’IGITUGU?

  • Abanyafurika twararozwe? Ese ibiryo mubona ko mwabirya nt.mahoro mufite bigashiboka? Amahoro nyayo azanwa na demokarasi nyayo ariyo buyobozi bwubaha abaturage. Izi ntambara mubona erega ziterwa n’abayobozi babi baba bumva ari kamara kandi ari abantu nk’abandi, ugasanga baremye udutsiko dukandamiza abaturage, tubiba tukanabahoza ku nkeke. Ikibazo rero si demokarasi nzungu ahubwo ni abayobozi babi bayitwangisha kubera gushaka kuyiha isura itariyo. Ntabwo rero turi ingurube ngo duhazwe n’ibiryo gusa ahubwo turi ibiremwa bikeneye no kuyoborwa ariko mu bwisanzure, amahoro n’amajyambere azira umuvundo. Kuri njye rero demokarasi ni nziza kandi turayikeneye kuko niyo ifasha ibihugu bya bariya bazungu twirirwa dusabirizaho kandi ntacyo bakaturushije igihe twaba dufite ubuyobozi bwiza bitari bimwe by’igipindi kibeshya cyo muri afurika.

  • Ndumva mpuza na Alex ibibazo Afurika ifite ibyinshi bituruka muritwe yego n’Abazungu nabo babigiramo uruhari aka wa mugani ngo usenya urwe umutiza umuhoro, ubwose ibibazo byabaye mu rwanda ko tubishira kubazungu Urwanda nicyo gihugu ababirigi ba colonije cyonine? Nitwe dufite umuti w’ibibazo dufite gusa duharanire gushakira abazadukomokaho ejo heza

    • @Bayavuge, uti iki? Ni kihe gihugu ababirigi bakolonije kitabayemo ubwicanyi? agahebuzo ni mu Rwanda. Uburundi se? Congo se? waba wirengagije kbsa. Ngewe ndemeranya nuyu mwanditsi w’iyi nkuru, nongereho ko Abazungu batadukunda kurenza ubwacu uko twikunda. amahoro kuri mwe mwese,

      • ese mwese abahora bashyira ibibazo kubabiligi, ubu nibo boshya abarwanira muri congo? ko bababishije mwaretse kuryana? ikibazo gihari s’ibiryo nkuko uyu yabivuze, ahubwo n’amahoro asesuye kuko niyo waba wariye ariko ubuzwa uburenganzira ubu nubu biba ngombwa ko ubuharanira iyo ubonye uburyo. misiri utubwiye bariya ubona mumihanda suko baba baburaye ndetse no mu rwanda wavuze 90 ntabwo intambara yatewe nuko hariho inzara mugihugu twararyaga tukanasagura.

        Ikibazo rero nibamwe baba bumva ko bakwikubira ibyiza by’igihugu, bo n’imiryango yabo abandi bakaba abareberezi.ikimenyimenyi nambere y’uko ababirigi baza mu rwanda; amateka atwereka ko habayeho intambara z’abapfa kuyobora igihugu.demokarasi rero n’uburyo abantu bakwiye kujya basimburana k’ubuyobozi batagombye kurwana, ahubwo babinyujije mubaturage bagahitamo abo bumva babafitiye gahunda nziza.

        Ngirango icyangombwa muri afrika ndetse n’ahandi hose kw’isi; n’uko abantu bakwicara hamwe bagashyiraho itegeko nshinga ritavogerwa n’uwo ariwe wese, kandi rigaragaza uko abantu bazajya basimburana kuyobora igihugu kandi ntihakagire abaryoherwa ngo bagerageze kurihindura ngo bakomeze kuyobora bitwaje ibyo bagezeho, ahubwo abavuye kubuyobozi bakagenerwa urubuga rwo gukomeza gutanga ibitekerezo mukuyobora igihugu muguharanira ko cyagumya gutera imbere.

        Nubwo bose batategeka ariko bigomba kumvikana ko ntawavukiye gutegeka abandi igihe cyose ndetse ngo anabirage abamukomokaho nkaho tukiri mungoma za cyami, dore ko naho ziri bazigabanyirije ububasha.

        Uko ikiremwamuntu giteye rero, ibyo wamuha byose, ukamubuza ubwisanzure ntiyishima dore ko bose bavuka bambaye ubusa, ahasigaye ibindi byose n’impano za rurema agenera uwo ashatse mugihe ashatse, ikindi ibyo biryo uvuga ni rurema ibitanga s’abayobozi kuko imvura itaguye ntawayivuba kandi ibyo kurya uvuze ntibyaboneka

        • Didier, thanks a lot for your comments.
          Ndemeranya nawe ko umuntu uko yabaho kose ibyo biryo abifite yewe asagura akanabimena ariko nta ruvugiro, nta kwinyagambura cg ngo yumve ko atagomba kugenda yikandagira mu gihugu cye, yikanga abamwumviriza koko uko byagenda kose azahagurukira guharanira uburenganzira bwe. Ikindi koko ni uko Democracy nyayo ikwiye kubakira kukubaha ibyo itegeko nshinga riteganya mu miyoborere no gusimburana ku butegetsi kdi abaturage bakabigiramo uruhare babikora mu bwisanzure nta guhatwa gutora uyu cg uriya cg ngo batorerwe.

          icyo kugundira ubutegetsi cyo ngo ni ukuryoherwa cg gushaka gukomeza ibyo bagezeho nta shingiro kuko n`iyo bagumaho ngo babikomeze igihe kiragera bagapfa neza cg nabi kandi gahunda zigakomeza. njye nsanga benshi muri Africa bagundira ubutegetsi atari uko baba bashaka gukomeza ibyo bagezeho ahubwo baba bagamije kugumya kwihisha inyuma ya ya immunity bafite kuko baba barakoze ibibi byinshi babazwa bataye immunity bahabwa no kuba abakegesi!

          Kubura ibiryo rero cg se kuba aha harakolonijwe n`uyu cyangwa uriya si yo ntandaro nkuru yo kumarana kw`abantu kuko ntabwo Ababiligi ari bo batangije intambara muri Congo, mu Burundi, yewe no mu Rwanda si bo bari bashyigikiye cyane abatangije urugamba! ikindi Egypt, Libya, Tunitis, Soudan, Somalia, Angola ( remember Savimbi`s time) ntabwo byakolonijwe n`Ababiligi.

          Indi pont watanze nziza ni uko nko mu rwanda na Mbere y`uko ababiligi bagira ijambo ab`i Bwami bararwanye barwanira ubuyobozi.

  • Uwo Muririmbyi ni Byumvuhore nta kumutsinda.Wongereho ko na FPR mubyo yarwaniraga demokarasi yari ku mwanya wa mbere cyangwa uwa 2.

  • uzabanze mubwire abakobwa bareke kwigira nk’abazungu ndebe ko uzabishobora.Mbese base nk’abirabura kuri byose, umusatsi, n’utundi tw’abazungu bigira. Uko rero bitashoboka ni nako icyifuzo cyawe kitashoboka kuko kimeze nk’umuntu utarize na mba.

    ubu se iyo umuntu yize muri za polical sciences, law, social sciences, maths, physics n’ibindi aba ari kwiga iby’abanyafrica cyangwa yiga iby’abazungu? ubu se iwacu ko uvuga uruzungu ariwe uba yarigize ashwi ngo ni umunyabwenge, ubwo urumva abazungu ari ryari bazabura kutugenza uko bashaka?

    Wisamye wasandaye nta cyo wakora ngo abazungu batuve ku ijosi ahubwo ni ukumenya uko tubana nabo mu macenga naho kwibwira ko washakira abantu ibiryo bya nta mwete, ubundi se ni nde abazungu babujije ibiryo ko ari twe tumara guhaga tukabyambura mugenzi wacu.

    None se niba kujya ku butegetsi aribyo bituma umuntu aba umuherwe kuko yambuye abandi n’utwo bari kurya cyangwa ibyo abonye ntabibasaranganye akabyihera benewabo ibindi akabimena uragirango abazungu n’ibyo abe aribo tubibaza? Ufite ikibazo cyo kutumva democratie icyo ari cyo.

  • Uvuze byinshi cyane mu magambo make ukeneye ubufasha abantu bagasobanukirwa nibyo ushatse kuvuga. A vous umuseke!

  • heheheeh! Ngo ibyo udafite ni: Ibiryo (ubukungu), umutekano n’amahoro.

    None se uretse kubeshya uwo mutekano n`amahoro uvuga uzawubona ute nta DEMOCRACY? Ibyo biryo se byo uzagira ukabirya uhanagyitse ngo ejo ntuzabaho byo byatuma ushyira amaraso ku mubiri?

    Wowe wanditse iyi nkuru usahobora kuba utazi icyo Democracy ari cyo cg ubyirengagiza ubishaka! Ikibazo si ibiryo mbere ya Democracy ahubwo ikibazo n`icyo ari cyo Democracy n`uko abantu bayifata. Ntihabaho Democracy y`abazungu ntihanabaho Democracy y`abirabura cg abandi bose. Democracy ni imwe ahubwo inyungu z`abantu zituma buri wese ashaka kwihimbira iye Democracy cyane cyane ushaka kwigumira ku butegetsi.

    Uti Libya, Egypt, Irak, Tunisie, Centrafrique, etc. Koko muri Libya bari babayeho neza kuko abaturage bafashwaga muri byinshi ndetse na infrastuructures ziriho, n`ibyokurya yewe uvuga bihari! Ariko se Democracy uvuga yari ihari? Ubu se bwo ibintu byazabye Democracy yari yashinga imizi ngo tuvuge ko ari yo mpamvu bimeze nabi? Muri Egypt naho ntiwavuga ngo ibibazo biri kuba kubera Democracy ihari, ahubwo ntirahama> Ntuzi se ko Morsi mbere y`uko akurwaho n`igisirikari yari yasabwe kwegura na benshi mu banayagihugu akabyanga?

    Wiveba Democracy ahubwo veba uburyo impinduka zikorwa , kandi ntujye kure uhere no mu Rwanda kuva rwajya kubona ubwigenge kugeza vuba cyane. Uko impinduka zibayeho nabi ni byo bituma ibibazo bikomeza si ikibazo cya Democracy. Umunsi Democracy yamaze gushimangirwa uko iri byose bizoroha kandi n`ibyo kurya bizaboneka kuko mu mahoro, ubwisanzure no kubahana n`abafite duke badusangira kandi bakagubwa neza mu gihe wowe icyo uri gushaka gushyigikira muri Africa nyine bamwe bari mu gakundi k`ubuyobozi n`abakamirwa nabwo bararya , bagasigaza, bagahunika yewe bakanabimena mu gihe imbaga ya benshi babibona bibagoye cyangwa bakanabibura burundu!

    Democracy rero nisesengurwe kandi yimakazwe kimwe nta kuvuga ngo iriya ni iy`abazungu, abirabura muri frica abakwiye iyi n`iyi, oya!

    Ingero watanze byari kuba byiza iyo uza kuduha igihugu ahao Democracy iri, hari ubwisanzure, ukatubwira uti dore bafite Democracy ariko babuze ibyo KURYA dore ko ari byo washyize imbere. Muri France se wumvise babauze ibyo kurya, Abongereza se barabibuze, USA se barabibuze, etc? Reka tujye muri Africa wenda aho twavuga ko nibura ku rwego rwa democracy bahagaze neza. Muri Ghana wavuga ko babuze ibyo kurya kuruta mu bindi bihugu by`Africa ko wenda njye mbona ari yo nafataho urugero???

    Rwose ntabwo ubusesenguzi wakoze bwimbitse DEMOCRACY ni ingenzi kandi aho yubahirizwa by`ukuri n`ibyo byo kurya byaboneka. Naho aho abazungu baza muri Aafrica wenda bihishe inyuma y`iyo Democracy baza basanga ibibazo biba biri mu baturage bakaba ari byo baheraho kandi batizwa umurindi n`abo baturage. None se wigeze ubona Rebellion ari iyakuyeho Khadaffi, Moubarak, Bozize, Bagbo, nabandi zitangira zigizwe n`abazungu bavuye i Burayi cg iyo America? Oya? Mu Rwanda se 1994 si Abanayarwanda ubwabo batangije urugamba bahanganye? Oya rwose tujye twirinda byose kubitura abazungu. Democracy nyir`izina irabura imitwe igakorwa, urugamba rugahinana noneho Rugigana akaba abonye urwaho natwe ngo niwe nyirabayazana kandi ari twe ubwacu.

    • @Kalisa,
      I like your challenge.
      Democracy ni ikintu kinini, kinini cyane kuko nabo bafaransa, UK n’ahandi nabo uravunga ngo barayifite ariko barayirira nabo!!
      Ariko barahindukira bakaza kuyidutoza abanyafrica ikaba iturufu yo kutumaranisha.

      Njye nashimye uwanditse iki gitekerezo kuko ntabwo yagaye Democracy ko ari nziza, ahubwo yashatse kugaragaza ko atari cyo Africa dukeneye mbere na mbere.
      Nkunze challenge yawe kuko wamweretse ko Democracy ariyo shingiro rya byose ariko wirengagije ko ishingiro rya byose ari ubuzima, kuba uriho ubasha kubona wamugani ibyo kurya ufite n’amahoro.

      Ibihugu mwavuze Libya, Egypt, Irak, Tunisie, Centrafrique…cyane cyane nka Misiri na Libya byari bigeze aho byihagije mu kubaho no gutunga ababituye, ariko nanjye ndemera ko bari bataragera kuri ya Dmocracy ya France, UK cg USA. Ni aho rero umuzungu abera akaga kuko yabonye icyo abo baturage batarageraho abakora mu bworo bw’ikirenge arakibibutsa.
      Nibwo abibukije ko umutegetsi yabahaye byose ariko akabima Democracy, kuko se batayisabye mu mahoro? Ntibatijwe umurindi n’amerika bakica Khadaffi, bagahirika Mubarak nonese ubu nibwo bafite Democracy baririraga?
      Njyewe icyo mbona ni uko democracy ari nziza koko, ariko abazungu bamaze kudushyira mu mitwe ko aricyo kintu dukeneye cy’ibanze kandi mu by’ukuri ataricyo kuko dukeneye kubanza kubaka ubuzima.
      Ca mu mateka y’ibihugu by’uburayi uzasanga igihe ibi bihugu byateye imbere ku buryo bukomeye iyi uyu munsi twita democracy ntayo bari banazi ngirango.

    • Uvuze neza rwose,nanjye nemera ko Demokarasi ari ngombwa cyane, ko igomba gutangwa ku ikubitiro, ariko hari ingingo zimwe na zimwe zayo mbona zidakwiye kuza mbere y’ikintu kitwa KUJIJUKA, ibaze nawe guha demokarasi isesuye abantu b’injiji batazi gutandukanya icyatsi n’ururo! Ni ukuri yabangiza aho kugira icyo ibamarira. Watanze urugero rwa Ghana, nanjye nguhaye urw’igihugu cyari kimaze iminsi kitwa intangarugero ya demokarasi: Mali. None ubu yazize iki ko demokarasi yari yayibonye? Guha demokarasi isesuye abantu batarajijuka ni nko gufata uburenganzira bw’umuntu mukuru ukabuha umwana muto,icyo yabukoza nawe uracyumva. Mu by’ukuri injiji zirashukika cyane, kandi abazishuka ntibazabura mu gihe ku isi hagikora itegeko ry’uko AKARUTA AKANDI KAKAMIRA. Njye kubwa njye rero mbona dukwiye kugenda tuyiteza imbere buhoro buhoro,ariko bikajyana n’urwego abaturage tugezeho mu kujijuka, kubaka inzengo z’ubuyobozi, ndetse n’urwego rw’ubukungu tugezeho, mbese nk’uko General Jelly Rawlings yabikoze muri Ghana (iyo atabikora gutyo iyo Ghana wavuze ntuba uyitangaho urugero uyu munsi). Ugire umunsi mwiza.

  • Africa ifite ikibazo kimwe;nitwe banyirayo tuyishe.Umuntu afata i mbunda ati ndarwanira demukarasi, natwe inkomamashyi tuti umucunguzi yaje, yamara kuhagera ati ubu leta ninjye, kuko hari abatangira kubona ko kutavuga rumwe nawe nabyo ari ikibazo.ntibicira aho, iyo utavuze rumwe nabo iyo utishwe, urahunga. Reba Mobutu, reba Khadafi, reba Bozize, reba Amini,n’abandi. Impamvu rero nyamukuru ni uko abategetsi bacu atari twe tubashyiraho, kuko udashyiriweho, Paris, ashyirirwaho Washington cg London,n’abandi bake bashyirirwaho Moscou, rero iyo ahageze akorera abamushyizeho, naho ibyo kurandura inzara, ubujiji n’ubukene ntabwo biba bimureba kuko ba shebuja ntabwo aba aricyo bashaka;ubundi hagira ubaza ibirebana n’ubukene, inzara n’ubujiji, ndetse na demokarasi agahura n’uruva gusenya atacaho akakibonera.Nsoze mbabwira ko Africa igambanirwa n’abantu bayo kandi ko izi nzara zose ziterwa no kubura demokarasi bituma duhora mu myiryane aho gukora no gutekerteza icyaduteza imbere.Paul Kagame yabivuze neza” Abaduteranya nabo bagira aho bahera, haba hari ibibazo tuba twifitiye, abadushaka bakabyuriraho”.Mbifurije Africa ifite demokrasi, amahoro n,ubukire

  • Munyemerere najye ntangaze uko mbyumva,
    ndatangira mbibariza utu tubazo:
    1. Ni bande batanga umwanzuro ko igihugu cyashyikiriye koko demokarasi? Ese imyanzuro batangaza iba igendanye koko n’ukuri cyangwa igengwa n’inyungu zabo?

    2. Dufashe nk’urugero rw’amatora y’abayobozi, ni bande bemeza cyangwa se bagahakana ko amatora yabaye mu mucyo? Ni komisiyo y’amatora se? Ni indorerezi se?
    Iki sinkibajije ngira ngo mvuge ko muri Africa komosiyo z’amatora zikorera mu mucyo.

    Icyo nshaka kuvuga ni iki: ntabwo demokarasi isesuye yatuma Africa igira amahoro mu gihe idashyigikiwe n’inzego zifite ubushobozi, cyane cyane iz’umutekano, iz’ubukungu, kujijuka kw’abaturage, n’ubutabera.
    Ubwo mwambaza muti habanza iki wa mugana w’igi n’umushwi! Ku bwanjye numva demokarasi yagakwiye kugenda itezwa imbere buhorobuhoro ku buryo ijyanirana n’aho izindi nzego zigeze ndetse n’urwego abaturage bagezeho mu myumvire ya politiki, naho ubundi demokarasi yonyine itagira ukwigenga no kwirinda nk’igihugu yaduhoza muri za gatebe gatoki z’abategetsi, aho udaharanira inyungu z’ibihugu bikomeye, yatsinda yatsindwa, bamwivuna uwa Bagbo!

    Naho ubundi, njye mbona ntacyo twaba dukoze mu gihe twihaye demokarasi isesuye ariko tudafite ubushobozi bwo kuyibungabunga ngo amahanga ya mpatsibihugu atayitwambura. Ntan’ubwo twagira demokarasi mu gihe urwego ruyemeza ruzaba rukiri amahanga agambiriye politiki ya mpatsibihugu.
    Njye mbona dukwiye kwigira ku mateka ARAMBUYE ya Ghana.
    NTA TERAMBERE RITAGIRA DEMOKARASI, NTA NA DEMOKARASI ITAGIRA ITERAMBERE, byose ntibikwiye gusigana ahubwo bikwiye kujyana. Murakoze

  • byiza cyaneee!! kuri iki kigwa!

  • Urugero,Misiri batarigaragambya bari babaye iki?Libiya na Iraq bari babayi iki?ariko barunyunyusi ba rusahurira mu nduru bazanye inkota yokutumara ngo ni Democarcy, ntabwo ariko shyigikiye igitugu ariko ikihutirwa si ibyo bita Democracy nyamara iwabo usanga hari abiri gusa, nyamara twe ngo amashyaka menshi ahaha!!!africa we

  • Bitera agahinda kurushaho iyo ubunye usesenguye gahunda abazungu bafite kuri Africa twe tukibeshya ko ari inkunga ni ibindi aka kavuyo kose kari muri Syria,Egypt,Iraq,Libiya na Congo ndebera ingabo zabo imyaka zihamaze zikora ubusa kugeze ubu na ahandi henshi kwi isi babifite uruhare mu guteza akavuyo kugira ngo duhore dusabiriza.

Comments are closed.

en_USEnglish