Digiqole ad

Africa: Ibihugu 10 ubukungu bushobora kuzamuka kurusha ibindi 2013-2014

Muri iki gihe amahanga akomeje kugaragaza ko afitiye ikizere ubukungu bw’u Rwanda, tariki 27 Gicurasi Banki nyafurik itsura amajyambere n’indi miryango y’ubukungu ikorera muri Afurika yasohoye urutonde rw’ibihugu icumi bishobora kuzazamuka cyane mu bukungu mu mwaka wa 2013-2014,u Rwanda ni urwa cumi.

Imiryango y'ubukungu ihuza ibihugu bya Africa ifatwa nk'intwaro mu kuzamura ubukungu
Imiryango y’ubukungu ihuza ibihugu bya Africa ifatwa nk’intwaro mu kuzamura ubukungu

Ni muri raporo ngaruka mwaka ikorwa hagamijwe kureba uko ubukungu bw’Afurika buba bwifashe ariko hanarebwa ikizere n’amahirwe butanga ndetse bakanagaragaza byagateganyo uko buba buziyongere mu mwaka ukurikiyeyo.

Raporo ya 2013,igaragaza ko muri rusange ubukungu bwa Afurika muri 2013-2014, bushobora kuzazamuka muri rusange kukigereranyo kiri hagati ya 6,7 na 7,4%, ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bikaba aribyo ngo bintanga ikizere cyane.

Iki kizere cyo kwiyongera kw’ubukungu bwa Afurika ngo gishingiye cyane cyane ku rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli n’ibibushamikiyeho, ubuhinzi na serivisi n’ibindi.

Iyi raporo ariko kandi igaragaza ko n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba nabyo ngo biratanga ikizere ko ubukungu bwabyo bushobora kuziyongera ku kigereranyo kiri hagati ya 5 na 7%.

Ibihugu nka Afurika y’Epfo bisanzwe bifite ubukungu bwihagazeho muri Afurika, ngo yagize ikibazo gikomeye cyane muri 2012-2013, kubera ikibazo cy’imyigaragabyo mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Ndetse ngo hakubitiraho n’ibibazo by’ubukungu byagaragaye mu bihugu bikoresha ifaranga ry’iri Euro ariko ngo  nayo (South Africa) iratanga ikizere mu mwak utaha kubera ingamba zitandukanye zo kuzahura ubukungu zikomeje gufatwa.

Urutonde rw’ibihugu icumi bishobora kuzamuka mu bukungu cyane:

1. Libye (11,6%)

2. Sierra Leone (9,6%)

3. Tchad (9,5%)

4. Côte d’Ivoire (9,3)

5. RD Congo (8,8)

6. Ghana (8,4)

7. Mozambique (8,3)

8. Angola (8)

9. Zambie (7,6)

10. Rwanda (7,2)

Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), Ikigo cy’iterambere cya OCDE, Komisiyo y’ubukungu ya Afurika n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(PNUD).

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • AHO NIHO LIBYA IGEZE? DEMOCRACY OYEEE!!

  • Abanyafurika wagira ngo murya imiti,Terorism n’akavuyo nibyo wita democracy!!ubu Lybia yahindutse indiri y’abakora iterabwoba babangamiye umutekano w’isi nakariya karere muri rusange(Mali,Niger,Algerie,bientôt le Tchad,…) abanya Lybia birirwa bapfa buri musi,Khadafi bazamwifuza batakimubona kuko niriya petrol ntibazongera gukoraho izajya ija guteza imbere abanyaburayi.

Comments are closed.

en_USEnglish