Digiqole ad

Umwiyahuzi yishe umukuru wa Polisi

Afghanistan: Police Commander w’amajyaruguru ya Afghanistan yose yishwe n’igisasu cy’umwiyahuzi ku biro bya guverineri wiyo ntara ku mugoroba w’uyu wa gatandatu.

Mouhamed Daud

General Mohammad Daud yari avuye mu nama yamuhuzaga n’abandi bayobozi biyi ntara ubwo umwiyahuzi yaturutsaga igisasu basohotse muri iyi nama kigahitana uyu mu Commander wo mu rwego rwo hejuru.

Uyu mugabo akaba ari uwa karindwi abataliban bahise bigamba ko bahitanye mu rwego rwo kwihimura kuri leta ya Kaboul.

Uwaturikije iki gisasu yari yambaye imyenda ya Police, ategereje ko iyi nama isohoka ngo akore icyamuzanye. Iki gisasu cyishe abantu bagera kuri 7 barimo na Gen. Daud, ndetse gikomeretse cyane gouverneri w’iyi ntara.

Uyu mugabo abataliban bivuganye akaba ngo ariwe mukuru mu bayobozi b’igihugu babashije kwivugana,

Gen Daud akaba yari umwe mu bafata iyambere mu kurwanya abaTaliban ndetse akaba yari ari gutegura ingabo na Polisi yari ayoboye gukurikira aba bataliban mu misozi ya Afghanistan aho batera baturuka, nkuko byatangajwe n’umwe mu basirikare ba NATO.

Abataliban bakaba bamwivuganye atarabageraho.

Umuseke.com

2 Comments

  • abatalibani ndabona bameze nabi cyane muri kariya karere!ntibwikera badahitanye abashinzwe umutekano!

  • Abatalibani nihatari kweri

Comments are closed.

en_USEnglish