Digiqole ad

Afghanistan: Hari umwana ufana Messi mu buryo budasanzwe

 Afghanistan: Hari umwana ufana Messi mu buryo budasanzwe

Murtaza yifuza kuzaba umukinnyi no kuziga amashuri

Uyu mwana w’umuhungu yagaragaye cyane kuri internet kubera amafoto ari gukina umupira yambaye ishashi yanditseho Lionel Messi na Nimero 10. Ni umwana w’imyaka itanu witwa Murtaza Ahmadi ukunda football na Messi.

Murtaza yishimiye iyi jersey ya Messi
Murtaza yishimiye iyi jersey ya Messi

Arif Ahmadi se w’uyu mwana yabwiye CNN ko hari ubwo uyu mwana akanguka nijoro arota akavuga ko ashaka kujya kwa Messi.

Nyuma ngo yaje gusaba se ko amuha umwenda (jersey) wa Messi.

Se ati “Namubwiye ko tuba mu cyaro kure cyane y’umujyi bidashoboka ko namubonera uwo mwenda.

Yakomeje kurira hashira iminsi kugeza igihe umuvandimwe we Hamayon amufashije gukora igisa n’uwo mwenda ashaka mu ishashi”

Kuri Facebook ya Hamayon niho byahereye, yashyizeho amafoto ya murumuna we aseka yishimye yambaye uyu ‘mwenda’.

Ababonye aya mafoto batangariye uyu mwana, ni hagati muri uku kwezi kwa mbere, umwe mu bafana ba Lionel Messi yabishyize kuri Twitter account ye, ariko yandikaho ko ari umwana wo muri Iraq nubwo bitari byo.

Umuhungu arashaka guhura na Messi

Murtaza abana n’ababyeyi be mu cyaro muri Afghanistan aho asa n’uwamenyekanye cyane.

Nyuma kuri Facebook hashyizweho andi mafoto ari kumwe n’abo mu muryango we n’abandi batuye aho mu cyaro.

Se avuga ko umwana we bimushimisha kuba amafoto ye ubu agaragara ahantu henshi, ngo umwana we yifuza kuzaba umukinnyi ukomeye mu gihe kizaza no kujya ku ishuri.

Yongeraho kandi ko ngo anifuza kuzahura na Messi.

Mu cyumweru gishize Account ya Lionel Messi y’abafana yavuze ko ubwe (Messi) yababwiye ko ashaka kumenya neza iby’uwo mwana no kugira icyo amufasha.

Murtaza yifuza kuzaba umukinnyi no kuziga amashuri
Murtaza yifuza kuzaba umukinnyi no kuziga amashuri
Murtaza na papa we, mukuru we hamwe n'abaturanyi
Murtaza na papa we, mukuru we hamwe n’abaturanyi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish