Afghanistan: « bacha posh » umuco wo guhindura umukobwa umuhungu
Ubusanzwe abaturage bo mugihugu cya Afghanistani barangwa no guha agaciro gatandukanye abantu b’igitsina gabo n’abigitsina gore, usanga hari abagerageza kwihindura abahungu kandi yari umukobwa kuko abakobwa muri iki gihugu nta gaciro bahabwa.
Iki gikorwa cyo kwihindura umuhungu kizwi nka « bacha posh »,aho ngo bafata abana b’abakobwa bakiri bato bakabakata imisatsi, bakabaha amazina y’abahungu ndetse bakajya babambika imyambaro y’abahungu. Ibi bigatuma umwana w’umukobwa akura yumva ko ari umuhungu.
Muri iki gihugu cya Afhganistan, iyo umuryango runaka utabashije kubyara abana b’igitsina gabo, bifashisha iki gikorwa mu rwego rwo kwikuraho ikimwaro n’isoni, bagafata udukobwa twabo bakatwita amazina y’abahungu bakatwereka imiryango bemeza ko ari uduhungu.
Ibi ndetse byaba byaramaze kwakirwa muri sosiyete yabo, kuko no ku ishuri abarimu iyo bamaze kumenya ko umwana yagizwe umuhungu ku ngufu bakomeza bakamwita umuhungu.
Ikibabaje ni uko ngo iyo aba bana bakorewe iki gikorwa cya « bacha posh » bigorana kongera kubumvisha ko ari abakobwa, cyane cyane iyo bageze mu kigero cy’ubwangavu.
Ikibabaje cyane ariko, ngo ni igikomere abamaze kurenga icyo kiciro cyo guhisha igitsina cyabo, iyo bamaze kuba abagore usanga bafite intimba kumutima yo kuba barimwe uburenganzira bwabo.
Nubwo muri Afghanistan hari amashyirahamwe atandukanye aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’umugore by’umwihariko, imyumvire y’abaturage baho mu guhindura uyu muco ushaje ngo ntibayikozwa.
Source: telegraph
Solange UMURERWA
UM– USEKE.COM
6 Comments
wowe solange urabeshye, nge ndimugihugu duhana imbibi na afgh ariko ibyo uvuga ntubizi ese source ubivanaho ni iyihe?
ikindi wowe ni uko ubibona tu kuko utari umuslamkazi.
ngusobanurireko ikigihugu kigendera kumahame ya islam,wowe rero niba utazi agaciro umugore afite muri islam uzasome coloan ubimenye. ntarindi dini riha agaciro umugore kurusha irya islam.
Allah akubabarire
yoo ko bagowe bazabivemo bahindure imyemerere
Muri gupfa iki se!? niba se bahabwa agaciro cyane, kuki bagira ipfunwe!? ABIB wowe rero ndumva ubigize intambara, kdi n’aho turi nabo ntibobona neza. None se kuki nta mu slam kazi nari numva ngo yabaye shehe!?? Munyibwirire ngewe!!!
soma http://www.missionislam.com
ikindi ibyo wita ifunwe sinzi. ese niba usoma bibilia 1 timoteyo2:11-14/ I Corinthians 14:34-35/
ariko nubwo utari umu islam twe A woman in the Quranic conception has the right to argue even with the Prophet of Islam himself. No one has the right to instruct her to be silent. She is under no obligation to consider her husband the one and only reference in matters of law and religion.
urakoze
abib aho kugira ngo ugaye solange gutyo, tubwire ukuri hanyumba tubimenye, kuko nawe wasanga ari uguhakana gusa ariko utabizi>
Ndagushimiye cyane. aka ni agace kamwe muti coloan:
– They, both, are God’s creatures whose sublime goal on earth is to worship their Lord, do righteous deeds, and avoid evil and they, both, will be assessed accordingly. The Quran never mentions that the woman is the devil’s gateway or that she is a deceiver by nature. The Quran, also, never mentions that man is God’s image; all men and all women are his creatures, that is all. According to the Quran, a woman’s role on earth is not limited only to childbirth. She is required to do as many good deeds as any other man is required to do. The Quran never says that no upright women have ever existed. To the contrary, the Quran has instructed all the believers, women as well as men, to follow the example of those ideal women such as the Virgin Mary and the Pharoah’s wife
aha ni hamwe ariko nawe nkumuntu ukeneye kumenya ujye muri google wandike uti:
(Women in Islam versus)maze urebe ibyo baguha
Knd urakoze.
Comments are closed.