Digiqole ad

Affaire DSK – Nafissatou niwe washotoye DSK ngo baryamane

Nubwo ibi byabaye mu kwezi kwa gatanu, bigakurikirwa n’urubanza, igitabo cyagiye hanze cyanditswe n’umunyamakuru w’umufaransa Michel Taubmann kivuga ko Dominic Staruss Khan yashotowe.

 Dominique Strauss-Kahn na Nafissatou Diallo
Dominique Strauss-Kahn na Nafissatou Diallo

Strauss Khan wiyemereye ko yashatse kuryamana n’umukozi wa Hotel Nafissatou Diallo, avuga ko yatunguwe no kumva uyu mugore amushinja ko yari agiye gufatwa ku ngufu.

Iki gitabo cyagiye ku isoko kuri uyu wa kane, kivuga ko Nafissatou Diallo yarebanye indoro ‘ishotora’ Dominic Strauss Khan ubwo uyu musaza,62, yari yambaye ubusa avuye mu bwogero bw’icyumba cye. Bityo agakeka ko iyo ndoro yamuhamagariraga kugira icyo akora.

Dominic Strauss Khan akaba yemera ibyo yakoranye na Nafissatou Diallo,32,ko “byari bimutunguye ariko ubucucu” iki gitabo kivugako ashimangira ko atigeze agerageza gufata ku ngufu Diallo, umukozi wo mu byumba bya Hotel Sofitel i New York.

DSK kandi avuga ko ibyo bakoze mu minota itandatu gusa abyicuza, kuko usibye kuba byaramutesheje umwanya we (Ubuyobozi bw’ikigega cy’imari ku isi) byanatumye ata ikizere ku kwiyamamariza umwanya wo kuyobora Ubufaransa umwaka utaha.

Kuri DSK, iki gitabo kivuga ko, atekereza ko uyu mukozi yari yatumwe, ngo amwangirize izina yateguriraga kuba ryayobora Ubufaransa, ndetse ko yaba ari nawe wamwibye telephone ye ya Blackberry atongeye kubona nyuma y’iyo minota itandatu bamaranye.

Igitabo cya Taubmann gishingiye kuri ‘Interviews’DSK yagiye atanga no ku iperereza ryakozwe.

Strauss Khan akaba kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri iki gitabo cyasohotse, umucamanza wa Nafissatou we akaba yamaganye ibivugwa muri iki gitabo kigisohoka kuri uyu wa kane.

Mu mezi ashize, DSK yavuzweho kugaragara mu ndaya kenshi, nubwo atabyemera, ariko yemera ko yajyaga mu majoro y’amaraha (kwishimisha) kenshi.

Iki gitabo cyasohotse, nubwo kigaragaza ko Dominic Strauss Khan atafashe ku ngufu ahubwo yatezwe umutego aho akunda kujya, ntabwo kiri buze kubyutsa umurongo wa politiki yarimo mbere y’uko agwa muri uwo mutego (niba ariwo koko)

Source: 20minutes.fr

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Nukujya twirinda abakobwa cg abadamu bafite indoro idasanzwe kubagabo.

  • Ikigaragara ni uko uyu mugabo yapangiye. Kuko iyo biba kwishakira cash baba barabyumvikanyeho mbere y’uko ajya kurega mu nkiko. Bantu mushaka kugera aheza mwirinde abagore!

Comments are closed.

en_USEnglish