Abunganira abacuruzi muri Gasutamo basinyiye gufatanya na Rwanda Revenue
05 Mutarama 2015 – Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyashize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’urugaga rw’abunganira abacuruzi batumiza ibicuruzwa byabo mu mahanga kuri uyu wa mbere hagamijwe kurushaho kunoza imikorere iri hagati y’ibi bigo byombi mu bijyanye no gukusanya imisoro ifasha mu iterambere ry’igihugu.
Urugaga rw’abunganira abacuruza muri za gasutamo mu Rwanda (Association des Agences en douanes au Rwanda, ADR) rwakunze kurangwa n’imikorere itari myiza hagati y’imyaka ya 1997 kugeza muri 2005 kuko abunganira abacuruzi batumiza ndetse banatwara ibicuruzwa mu mahanga byagaragaye ko aribo bafashaga aba bacuruzi kunyereza imisoro ya Leta.
Ibi byavuzwe n’umuyobozi wa Association des Agences en Douanes au Rwanda(ADR) Fred Seka aho yavuze ko ibyagaragaje uru rugaga baciye ukubiri nabyo.
Fred Seka ati: “Abunganira abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga baranzwe no guhuzagurika mu mikorere yabo, aho gufasha abacuruzi gutanga imisoro uko bikwiye nibo babafashaga kuyinyereza, ariko kuva mu mwaka wa 2006 ndahamya ko abagize urugaga rw’ ADR bakora neza kuko basobanukiwe neza imirimo yabo n’akamaro k’imisoro ku banyarwanda n’igihugu muri rusange.”
Fred yongeyeho ko urugaga rukora ibishoboka byose mu gufasha abanyamuryango kugira ubumenyi buhagije ku mirimo yabo babaha amahugurwa ndetse bakanabigisha uko kunganira abacuruzi bikorwa bityo ngo nibura 80% bakaba bakora imirimo yabo neza.
Abantu bakora ibikorwa by’ubucuruzi bibutswa ko bagomba gusobanukirwa ko iyo usoze neza ariho ugera ku’iterambera kuko imisoro ariyo igira uruhare rurini mu iterambere ry’igihugu uba ukoreramo.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Tusabe Richard yashimiye urugaga rwa ADR aho rumaze kugera anarusaba ko bakomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu .
Tusabe yagize ati: “Ibyagaragaye mu myaka yashize ni amateka ariko yaduhaye isomo ritugize abo turibo ubu, muri iyi myaka ADR dukorana neza ariko aya masezerano aratuma turushaho kunoza imikorere hagati yacu, ndizera ko ADR ikomeza kurushaho kuba abanyamwuga mubyo bakora kugira ngo u Rwanda rukomeza guhangana ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba.”
Imisoro igira uruhare rurini mu ngengo y’imari ya Leta ikoreshwa buri mwaka ubu igize 62% ariko babaka bifuza ko yajya ifata nibura ikigero cya 80 kw’ijana bitewe naho bamaze kugera mu mikorere.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
aha ndizera ko baganiriye ku byatuma abasora kuri za gasutamo baba benshi maze abanyereza imisoro ntibongere kugaragara kuko bididndiza igihugu mu iterambere
Comments are closed.