Digiqole ad

Abouba Sibomana yasabye Gor Mahia FC kumurekura

 Abouba Sibomana yasabye Gor Mahia FC kumurekura

Abouba Sibomana arifuza kuva muri Gor Mahia

Myugariro w’ibumoso w’Amavubi Sibomana Abouba ukina muri Gor Mahia yo muri Kenya yasabye abayobozi bayo kumurekura akajya ahandi.

Abouba Sibomana arifuza kuva muri Gor Mahia
Abouba Sibomana arifuza kuva muri Gor Mahia

Itegeko rigenga shampiyona ya Kenya ryemera abakinnyi b’abanyamahanga batanu gusa. Ikipe ya Gor Mahia yamaze kurenza uyu mubare, bivuga ko hari umukinnyi umwe w’umunyamahanga utazakoreshwa mu mikino ya shampiyona.

Gor Mahia ubu ifite abakinnyi batandatu (6) b’abanyamahanga: Sibomana Abouba (Rwanda), Jacque Tuyisenge (Rwanda), Nizigiyimana Karim Makenzi (Burundi), Khalid Aucho (Uganda), Godfrey Walusimbi (Uganda) na Thiago da Silva (Brazil).

Muri aba banyamahanga, Sibomana Abouba niwe utakibona umwanya uhoraho kuko kuva muri Werurwe uyu mwaka, umutoza wa Gor Mahia Marcelo Ferreira Ze Maria yahisemo gukoresha umunya Kenya Eric Ouma bita Marcelo nka myugariro w’ibumoso, byatumye umusore w’Amavubi abura umwanya.

Nkuko Sibomana Abouba yabitangarije Umuseke, arashaka ikipe abonamo umwanya uhoraho, kandi yamaze gusaba ubuyobozi bwa Gor Mahia kumurekura akishakira indi kipe.

“Hano biri kungora, umutoza mushya kuva yaza ntitwahuje neza. Yahise ahitamo gukoresha umwenegihugu ku mwanya wanjye, kuko yashakaga kuzana rutahizamu w’iwabo muri Brazil. Asa nk’utampa umwanya kuko ikipe yacu yarengeje umubare w’abanyamahanga.

Mu kazi kacu iyo udahabwa ikizere n’umutoza ibyiza ni uko washaka ahandi ubona umwanya uhoraho. Namaze kubibwira ubuyobozi bwa Gor Mahia ariko ntibirakunda ko nsohoka. Hari izindi kipe zo muri aka karere zamaze kunyegera zishaka ko nzikinira, ariko abayobozi b’ikipe yanjye ntibarabyemera, kuko narinkisigaje amezi atandatu ku masezerano yanjye hano. Gusa nizeye ko bazabyumva bakandeka nkagenda kuko twabanye neza.” Siboamana Abouba

Uyu musore w’imyaka 25 afite ikizere ko Gor Mahia itazamugora kuko babanye neza.

Sibomana ari mu bayifashije gutwara igikombe cya shampiyona 2015-2016 badatsinzwe.

Sibomana Abouba ayageze muri Gor Mahia tariki 16  Mutarama 2015 avuye muri Rayon sports. Amasezerano y’imyaka ibiri, yayisinyiye, ubu irabura amezi atandatu ngo irangire.

Sibomana (ibumoso) yabanje kugirirwa ikizere kuva yahagera
Sibomana (ibumoso) yabanje kugirirwa ikizere kuva yahagera
Umwenegihugu muri Kenya Eric Ouma bita Marcelo ubu niwe wafashe umwanya wa Sibomana
Umwenegihugu muri Kenya Eric Ouma bita Marcelo ubu niwe wafashe umwanya wa Sibomana

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • bibaho Abouba niyihangane ashake indi kipe atarakaye kuko buriya hari impamvu yuko coach mushya yasanze nta musaruro atanga.sawa ibihe byiza

  • Abouba Niyihangane Ntago Gormahlia Izamugora, Nkuko Nawe Atayigoye Igihe Yamusinyishaga

Comments are closed.

en_USEnglish