Digiqole ad

Abo muri Somalia baje kwigira ku burezi bw’u Rwanda

 Abo muri Somalia baje kwigira ku burezi bw’u Rwanda

Abayobozi bo muri PuntLand n’abo muri University of Kigali bahana ibitekerezo mu kuzamura uburezi

Abayobozi bashizwe uburezi muri Leta ya PuntLand muri Somaliya bavuze ko mu gihe cy’iminsi ine bamaze mu Rwanda mu rugendo rwo kureba uko uburezi bukorwa bigiye byinshi ku Rwanda birimo kugira amategeko ahamye agenga amashuri no kwakira neza abakugana muri rusange.

Abayobozi bo muri PuntLand n'abo muri University of Kigali bahana ibitekerezo mu kuzamura uburezi
Abayobozi bo muri PuntLand n’abo muri University of Kigali bahana ibitekerezo mu kuzamura uburezi

Iri tsinda riri mu Rwanda kuva kuwa 14 Mata mu rugendo shuri rwo kureba uko uburezi bwo mu Rwanda buri kwiyubaka kugira ngo bagire ibyo bigiraho bajyana iwabo.

Leta ya PuntLand iherereye mu ihembe rya Africa mu gihugu cya Somalia kuva mu 1998 ikaba ifite ubwigenge mu byiciro bitandukanye kuri Leta ya Mogadishu.

Ubwo kuri uyu wa 17 Mata basuraga University of Kigali, Abdullah Ali Jama  ukuriye uburezi muri PuntLand yavuze ko baje gusura u Rwanda kuko hari byinshi bazi ko ruri kwiyubakamo mu buryo bwizabirimo n’amategeko agenga uburezi.

Ati “ U Rwanda hari ibyo duhuriyeho nk’ibihugu byahuye n’intambara, u Rwanda ruri kwiyubaka mu buryo bwihuse cyane ariko twe turacyarwana no gutangira kwiyubaka.”

Abdullah Ali avuga ko babonye byinshi bashobora kujyana iwabo birimo ivugurura mu burezi, uburyo bwo kwakira neza abakugana ndetse n’ibindi byinshi babonye mu buzima muri rusange.

Ati “Usibye ibyo twashimye mu burezi mu Rwanda tugiye kujyana iwacu, twanishimiye uburyo bwakira abashyitsi babagana, ni ibintu natwe byadufasha iwacu muri PuntLand.”

Abdullah Ali Jama yavuze ko u Rwanda ari urw'imisozi igihumbi n'inseko igihumbi
Abdullah Ali Jama yavuze ko u Rwanda ari urw’imisozi igihumbi, n’inseko igihumbi kubera kwakira abantu neza

Philbert Africa umwe mu bashinze University of Kigali yasuwe n’aba bashyitsi, yavuze ko biteguye gufatanya n’abo muri Leta ya PuntLand mu kubafasha mu bijyanye n’amabwiriza agenga Kaminuza, guhanahana abarimu n’ibindi.

Africa avuga ko nubwo uburezi bwo mu Rwanda ireme ryabwo ritaragera ku rwego rwifuza ariko aho ruri hashimwa ndetse n’amahanga ashobora kuza kugira ibyo yigira ku burezi bw’u Rwanda.

Somalia ni igihugu cyazahajwe n’intambara kuva mu 1991, u Rwanda narwo rukaba rwarabaye mu ntambara kuva mu 1990 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi bukaba bwarahazahariye cyane.

Aba baje kwigira ku Rwanda bamaze gusura ibigo birimo Kaminuza y’u Rwanda, IPRC-Kigali na University of Kigali bakazasura n’ahandi mbere y’uko basoza uruzinduko rwabo tariki 21 Mata 2015.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ABANYASOMALIYA NIBEZA KWISURA KABISA IMANA IBAHE IGIHUGU CYUZUYAMAHORO.

  • Bagira isura nziza cyane…, gusa uwabarinda umwanda n’intambarz bagadirimuka shaaaa abakobwa babo twabakwa amashyo mba ndoga Rugerimihetorwacakaranya.

  • @jogo,gisa yes nibisanzwe birazwi abanya somalie,ethiopie,erythree ni beza cyane biturutse kuri mixage yabayeho ubwo abari batuye royaume ya Axoum(aho ibi bihugu biri ubu ngubu) bagiranaga imishyikirano nabarabu.ngayo nguko

  • Twizere ko bazasura n’izindi Kaminuza kuko University of Kigali ni nshyashya cyane nta n’uramenya ibyayo neza. Bazasure Kaminuza za Leta hamwe na UACA (Mudende) hanyuma nibiba ngombwa barebe na za ULK, UNILAK, etc.
    Gutekinika bibi…

  • @summer breeze uwakubeshye ibyo sinzi aho yabikue kabisa, ni beza kuko ari ko Imana yabaremye,yabaremanye ubwiza batakura ku bandi,ndumva mwese mwaremeye fake theories z’abazungu zigira ziti ni abasomali ni beza kuko bivanze n abarabu ba yemen,lol, kuva ryari abirabura bigeze bahaha ubwiza ku banyamahanga ra? ni gute uvuga ko bakuye ubwiza ku barabu nta na akanunu k abarabu ubabonaho? hanyuma se abanyarwanda ko ari beza harya nabo ubwo ni ukubashakira inkomoko y ubwiza bwabo mu banyamahanga? njye kabisa bindya ahantu kubona bene wacu barabaye brain washed n ingengasi zo kwishyira hejuru kw abazungu bitirira abanyamahanga inkomoko y icyiza cyose umwirabura afite. wake up people ,mind slavery yasigaye muri benshi muri twe,bityo bakaba bakigendera muri racist and white supremacy theories. iyo abo uvuze ko ari beza kubw’abarabu bakabaye bagaragara nk abarabu,ariko aba ni pure black Africans with African beauty ,ahubwo icyo utazi ni uko abo barabu uvuga aribo batangije ubucakara ku banyafurika ariko bo bakoreshaga abagabo hanyuma bakirongorera abagore babo b abirabura kubera ubwiza bwabo,so andi moko ahaha ubwiza ku abirabura ntago ari twe tubahahaho ubwiza.ngaho uzarebe umuzungu n umushinwa iyo babyaranye cg umuzungu n umuhinde,nta gishya gitangaje ku mwana ubavukaho,ariko uzarebe umwe muri abo iyo abyaranye n umwirabura,havuka umwana uteye amabengeza.njye mba ahantu mbona abanyamahanga batandukanye nta race ntari nabona ariko nasanze umwirabura ntacyo wamunganya k’ubwiza,si ukwirarira ngo ni uko ndiwe,oya ibi ni ibintu mpora mbona n amaso yanjye,ntawe nari nabona ufite uburanga buhita bugukubita mu maso nk umwirabura,ntawe nari nabona uri attractive nk umwirabura,so ntukemere kujyendera muri theories za ba rutuku ujye wihera amaso wivugire ibyawe,kuko abarabu si beza bo kugereranya n abasomali,ethiopians or erytreans,ubonye iyo baba ari ba metis wenda ahoho twari kwihangana tuti bari mixed,ariko aba bo ni pure black africans,niba ubeshywa n imisatsi yabo miremire iyo ntibayikuye mu barabh ahubwi niyo baremanywe ihabwa ubwoko bwabo mu gihe abandi birabura Uwiteka yaduhaye kinky hair,kandi iyo abo basomali baza kuva mu ruvange rw umwirabura n umwarabu ntibaba bafite iyo misatsi miremire,baba bafite irende ubonana abari mix,kandi n uruhu rwabo waba ubona ko ari mix ariko urabonako aba basa nawe,ndetse abatari ibikara baba bafite inzobe ubonana abirabura bandi,kereka imisatsi niyo badahuje kuko iyabo Imana yayibahaye ari straight,ntibashobora no kuba ibivange ngo bagumane imisatsi iri straight ,bagombaga kuba bafite kinky hair nkatwe kuko baba barashakanye n abirabura cyane kurusha abarabu,ariko urabona ko atari ukubera gushakana kw amoko aya naya,ahubwo ari ko ubwoko bwabo Imana yaburemye,nanjye muri Famille hari abafite straight hair nk iya abasomali kandi bo ari abanyarwanda buzuye,ubwo se wanyemeza ute ko abo bo muri Famille bavutse ku barabu ngo kuko bafite straight hair,hanyuma njye wo muri famille imwe nabo nkaba mfite kinky hair nk abandi birabura benshi ukambwirako ntafite inkomoko imwe n abo bavandimwe banjye ngo ni uko dutandukanyijwe n imisatsi? sha ntukemere izo theories zipfuye,abirabura ni abantu bafite ibintu unique byinshi bityo ntushobora kuvuga ngo kuko uyu afite iki undi atagifite si umwirabura wuzuye,aho waba wibeshya cyane,sinzi niba uzi abirabura kavukire ba Australia baba muri Papua new guinea,bafite umusatsi wa blond,ubwo nabo abazungu bigeze kwivugisha ngo ni amazi y aho abatera kugira blond hair,ariko ubushakashatsi bwarakozwe habura icyo kintu cyaba kiri mu mazi yaho kibatera kugira blond hair,lol.
    ni bimwe by abazungu biyumvisha ko ikintu abirabura bamwe bafite abandi badafite kigomba kuba gifite inkomoko ahandi hantu cg bakihimbira ko giterwa n indwara iyi ni iyi,lol nyamara byagaragaye ko abo ba kavukire ba australia imisatsi ya blond bafite ari uko ariko baremwe,si ikindi kintu kibibatera.so njyr nakumvishaga ko nubuno agatsiko aka naka k abirabura gafite ibyo kadahuje n abandi birabura ntukajye uhita wumva ko babikuye mu banyamahanga,kuko turi unique kandi muri twe buri gatsiko gafite ibyo abandi bashobora kuba badafite ariko ntibivuzeko twese tutari pure black. ni nkuko ubona bamwe ari ibikara abandi inzobe abandi imibiri yombi ariko ntibitubuza ku a twese turi pure black.ubwo hari ushobora kukubeshya ati ab inzobe bavuye ku bazungu si brne wanyu nawe uti ni byo koko,lol kandi utayo rwe ko uvukana na mushiki wawe wowe ukaba igikara we akaba inzobe kandi ntamuzungu ubona wamubyaye ariko ukajya aho ukabyemera kuko gusa wabaye brain washed,lol. cunga saana hari theories babeshya nawe ukazigenderamo kandi atari zo ndetse nuwazihimbye afite ikibyihishe inyuma.
    nkubu hari aho nigeze gusoma abazungu banditse ngo abami b’i Rwanda bakomotse ngo ku muzungu mwene wabo waje akivanga n abanyafurika ngo ubwo gihamya y iyo theory yabo ngo ni uko abatutsi ari inzobe bityo bakaba baraturutse kubazungu,lol narasetse ndumirwa,natekereza ko abami b i Rwanda bari ibikara nkumirwa ,natekereza ko ubukara cg ubuyobe utabushingiraho uvangura abanyarwanda ngo uyu ni hutu uyu ni tutsi kuko bose basa ndumirwa,ubwo yewe icyo bashakaga ni ukwiyitirira ubutegetsi bw abami b i Rwanda kuko bwari buyobowe neza kandi buri centralized nk ubwa Egypt na za Ethiopia,rero bashakaga kumvikanisha ko nta mwirabura washobora kuyobora gutyo bityo bandika ko ari mwene wabo w umuzungu wazanye ubwo buyobozi noneho akabyarana n abirabura bityo abamukomokaho bakabukomeza,hahhhh.
    nibya bindi by abazungu byo kubeshya ko umwirabura ntacyo ashoboye bityo icyiza cyose cye bagashaka kukiyitirira ko aribo nkomoko yacyo ,ibi biri mu rwego rw ubutegetsi bwabo bwa racism no kwishyira hejuru.ni nacyo gituma bahora biyitirira amateka akomeye y abirabura b abanya Egypt n abanya Isiraheli ba kera,babajindurira race bakabita abazungu kandi na statues z aba pharaohs zigaragaza ko abanya Egypt ba kera bari abirabura,kandi Bibiliya ivuga kenshi ko abanya isiraheli ba kera basaga nk abanya Egypt.

    • Rugira, ni inde wakubwiye ko abanya Rwanda ari beza?Harimo abeza n’ababi

      • Abanyarwandakazi bose ni babi .Kubera ubwirasi no kwishongora .

  • Aba mwita beza hano mubulaya barebwa nk’imyanda,

  • @rugira are you mad or nah???sorry rwose ntabwo nasoma iyo novel wanditse ngo nyivemo rwose cyereka niba uri bumpembe.bottom line,it is historically known ko Biriya bihugu byari bifitanye umubano nabarabu,so go read a book .am out
    @Michael who cares about what Europeans think?agaciro kabo nubwiza bwabo babuhabwa namaraso ya Yezu wabapfiriye kumusaraba ntibabuhabwa namagambo yaba Europeans.love yourself or nobody will

  • YES IS GOOD FOR U

Comments are closed.

en_USEnglish